Indonesia: Babafashe basambana ‘babakubitira mu ruhame ibiboko 26 – UMUSEKE

Indonesia: Babafashe basambana ‘babakubitira mu ruhame ibiboko 26

Urukiko rw’abaturage b’Abasilamu mu gace kitwa Aceh muri Indonesia rwahanishe gukubitirwa mu ruhame ibiboka 26 nyuma y’uko we n’uwo bashinja gusambana na we bahamijwe icyaha. Abantu benshi bari baje kureba uko kiriya cyaha gihanwa n’Itegeko rya Islam bita Sharia.

Umugore wafashwe asambana yakubiswe ibiboko 26

Mu mategeko ya Sharia iyo umugore afashwe asambana we n’uwo bafatanywe bahabwa ibihano biremereye harimo gukubitwa cyangwa bagaterwa amabuye kugeza bapfuye.

Amafoto agaragara kuri Daily Mail yerekanye ukuntu uriya mugore n’umugabo bapfukamye imbere y’imbaga ahantu hari hateguwe hirengeye umuntu wipfutse ahantu hose ahabwa inkoni ndende kandi ikomeye akabahanisha kubakubita inkoni 26.

Umugabo yazanywe gukubitwa aherekejwe n’Abapolisi babiri na we akubitwa inkoni zingana n’iz’izakubiswe umugore.

Indonesia ni cyo gihugu gituwe n’Abasilamu benshi ku Isi. Intara ya Aceh ni yo yemerewe gukoresha amategeko ya Sharia yonyine guhera mu 2001.

Umwaka ushize itegeko ryo muri Aceh ryabujije abagore kujya bidagadura bakarenza sa 11h00 z’ijoro keretse bari kumwe n’abagabo babo. Muri iriya ntara kandi kirazira ko umugabo n’umugore  batashakanye bagenda kuri moto imwe, umwe ahetse undi.

Umugabo na we yakubiswe izo nkoni

Ku ifoto umugabo bigaragara ko yashinyirije kubera ububabare bwo gukubitwa inkoni

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

 

0 Comments

  1. GAHUZAMIRYANGO

    02/02/2017 at 3:59 pm

    OYA, bazabahe wa MUTI WA BATANZANIA utuma ubikoze aheramo , maze bagatamazwa hanze . Gusa ni uko nabonye umugore ariwe uba ababara cyane kuko niwe wasakuzaga.

  2. jojo

    03/02/2017 at 11:41 am

    ahaho ntakibazo kobakubitwa bombi!!!! ikibi nihamwusanga hakubitwa umugore gusa

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock