Ingengo y’imari ya Tour du Rwanda igeze kuri miliyoni 500frw – UMUSEKE

Ingengo y’imari ya Tour du Rwanda igeze kuri miliyoni 500frw

Tour du Rwanda irabura iminsi ibiri (2) ngo itangire. Abafatanyabikorwa bakorana na FERWACY bariyongereye bituma n’ingengo y’imari y’iri siganwa yiyongera iva kuri miliyoni 430 Frw, ubu izatwara miliyoni 500 Frw.

Bayingana Aimable yemeje ko Tour du Rwanda izatwara asaga miliyoni 500frw

Bayingana Aimable yemeje ko Tour du Rwanda izatwara asaga miliyoni 500frw

Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 mu mihanda migari y’intara z’u Rwanda hazanyura abakinnyi basiganwa ku magare rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda’ mu gihe cy’iminsi irindwi (7).

Iri siganwa nicyo gikorwa cy’imikino gitwara amafaranga menshi mu gihe gito kusha ibindi mu Rwanda.

Ritegurwa na FERWACY n’abafatanyabikorwa bayo kw’sionga MINISPOC n’ibindi bigo by’ubucuruzi byigenga.

Uyu mwaka, kwiyongera kw’abafatanyabikorwa byatumye n’ingengo y’imari yiyongera iva kuri miliyoni 430 Frw mu myaka ibiri ishize igera  miliyoni 500 Frw nkuko byatangajwe uyu munsi na Bayingana Aimable uyobora FERWACY.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “Ingengo  y’imari yariyongereye igera kuri miliyoni 500frw, ariko n’ibikoreshwa ayo mafaranga byariyongereye muzabibona isiganwa nirirangira kuko ibintu biteguye neza kurushaho kandi birimo ikoranabuhanga.”

Aya mafaranga aziyongera mu 2019 kuko rizaba ari isiganwa rikomeye kurusha andi yose muri Afurika kuko rizava ku kiciro cya 2.2 rijye kuri 2.1, bishobora gutuma ryitabirwa n’amakipe akomeye ku isi nk’uko byatangajwe uyu munsi.

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Akumiro

    09/11/2017 at 5:42 pm

    Tekereza ko aruta aya championnat ya AZAM Premierleague Ferwafa ishora!

  2. rene

    10/11/2017 at 11:30 am

    ark cizindi federation zafashe training muri ferwacy koko ferwacy izi kwikorera marketing bayingana congz tubarinyuma kbs naho ureke de gaule waryohewe no kurya

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock