Ingona yishe umugabo wari ugiye kuvoma muri Nyabarongo – UMUSEKE

Ingona yishe umugabo wari ugiye kuvoma muri Nyabarongo

Umugabo wazindutse ajya kuvoma muri Nyabarongo, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu yafashwe n’ingona iramwica, abasare batabaye ngo ibe yamurekura ariko biba iby’ubusa. Uyu ni umuturage wa kabiri wishwe n’ingona muri aka gace mu gihe kitarenze ukwezi.

Abaturage bagiye ku ruzi gushakisha umurambo wa nyakwigendera ntibarawubona

Tugirimana Jean Pierre yari yizinduye saa 6h10 a.m ajya kuvoma nibwo yafashwe n’ingona iramwica.

Uyu mugabo w’imyaka 26 yari atuye mu murenge wa Mageragere, mu kagali ka Kavumu mu mudugudu wa Ayabatanga, yari afite umugore byari bafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Umwe mu batuye Mageragere yatangarije Umuseke ko mu kagari kabo nta mazi bagira, bityo ngo ikibazo cy’ingona zica abaturage kimaze imyaka 40 ndetse ngo hari abo zica ntibamenyekane igihe nta muntu bari kumwe.

Uyu ni umuntu wa kabiri wishwe n’ingona mu gihe kitarenze ukwezi, nyuma y’inkuru twabagejejeho y’Umubyeyi w’imyaka 54 witwa Nyirampakaniye Sperata wari utuye mu Mudugudu wa Ayabatanga na we, mu Kagari ka Kavumu, muri Mageragere, Akarere ka Nyarugenge wishwe n’ingona tariki 23 Nyakanga.

Abasare ngo bagerageje gutabara uyu mugabo ingona yarimo izamura hejuru y’amazi ikongera ikamwibiza ariko ntibyabahira

Uyu ni umugore wa nyakwigendera bari bafitanye umwana w’umuhungu

UMUSEKE.RW

18 Comments

  1. Kanyarwanda

    12/08/2017 at 12:45 pm

    So sad.
    Aba bantu bagirwa n’Imana pe, naho ubundi ingona zirabamara!

    • Kanyarwanda

      13/08/2017 at 2:20 pm

      Ahubwo bahabwe amazi meza, inama se zamara iki ikibazo kigihari!!!

  2. Kagabo

    12/08/2017 at 1:13 pm

    Mageragere btagira amazi ni mu mujyi cyangwa ni mu cyaro? Abategetsi barabivugaho iki?

  3. Masai

    12/08/2017 at 1:25 pm

    Ariko abaturage nabo barasetsa pe ! Ninde witaye ku kuba banywa ibiziba cg ingonza zibarya, imyaka 40 ikaba ishize ? None ubu babuze imiti bashyira muri ayo mazi icyo kibazo cy’ingona kikarangira ?!

    Ese ubundi ko mbere zitabagamo, uwazishyizemo yifuzaga kugera kuki ? Harya Mageragere si muri Capitale y’igihugu !

    • mahoro jack

      14/08/2017 at 11:30 am

      Ngo “Ninde witaye ku kuba banywa ibiziba cg ingonza zibarya… uwazishyizemo yifuzaga kugera kuki”? Ariko iyi mijinya muhorana ni iy’iki? Ibyago n’impanuka bibaye byose aho kwifatanya n’abandi ni ukwihutira gusohora ubuvunderi?

  4. Yego

    12/08/2017 at 2:03 pm

    Mageragere ni muri capitale y’igihugu mu karere ka Nyarugenge. Aka karere ni nako karimo igice gito cy’umugi duhora tuboneraho ibikombe by’umugi mwiza kandi ufit’isuku muri Afrika hose. Yabaye abazungu batang’amanota bazungurukaga Kigali yose hariya hantu ubu haba haragez’amavomo y’igitangaza kugirango umwanya wa mbere uraducika. Gusa kuko twubakira iterambere ryacu ku kinyoma, itekinika n’amacenga ingona zizakomeza ziturye ariko ikinyoma kirimo kugenda gikubitirw’ahabona.

  5. Nadege

    12/08/2017 at 2:09 pm

    Ariko mwibaze namwe, kuzana ingona hagati mu baturage ?! ubwo se bibazaga ko zizatungwa n’iki? ibi ni ubugome ndengakamere. Uwize umushinga wo kubaka gereza ya Mageragere ni nawe wazanye ingona muri ayo mazi.

    • Mambobado

      12/08/2017 at 6:32 pm

      @Nadege, ingona zifite akamaro gakomeye hariya. Zirya imirambo y’ubwoko bwose imanutsemo, nk’iy’imbwa n’imbeba, ingunzu n’indi ntarondora, ntibihumanye amazi, ngo usange yanaminutse hepfo iyo mu biyaga byo mu Bugesera nka za Rweru turobamo amafi. Igihe nta mirambo y’ieo mbwa yashotse ingona zigasonza, abantu bazima bakaba babigendeyemo. Ariko abaturage ba hariya nabo batoye neza, ntibazatinda kubona amazi meza. Bashonje bahishiwe.

  6. jado

    12/08/2017 at 2:18 pm

    ariko amazi aba baturage barimo kuyegerezwa muri iyi myaka iiattu ishize urebye mu karere ka Nyarugenge ntahantu hashyizwe amazi menshi nka Mageragere, gusa kuko Uriya Murenge ari munini n’ abatuarage bakaba batuye ahantu hatatanye ntago amazi yahita agera hafi ya buri rugo gusa, muri Kariya kagali amazi arahari ariko kuko ategereye buri muturage bamwe muribo baracyahitamo kujya kuvoma nyabarongo ibegereye. nabo bakwiye guhindura imyumvire mugihe amazi atarabegera cyane bagakoresha ahari aho kuribwa ningona uvuma hafi.

  7. gasasira jonathan

    12/08/2017 at 3:30 pm

    ariko abanyarwanda kweli mwazajye mumenya kwishakamo ibisubizo?, nimwemere mwigomwe amezi abiri mutavoma ayo mazi, mugende mugure imiti yica imbeba mugure ninkwavu maze izo ngona muzitege murebe ko zimara icyumweru, naho nimukomeza gutegereza leta ngo izihakure amaso azahera mukirere

  8. Muhakwa

    12/08/2017 at 7:54 pm

    Ntimukadusebye ngo hari abantu batuye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali bakivoma Nyabarongo. Twatoye Mzee wacu kuko yadukemuriye ibibazo nk’icyo muvuga cyo kutagira amazi. Uyu mwaka uzarangira cyarabaye amateka mu mbibi z’Umujyi wa Kigali.

  9. Akumiro

    13/08/2017 at 6:55 am

    Ni byo koko nta ngona zabaga hariya mu myaka yashize. Zazanywemo n’abantu ku bwende. Abantu borora ingona aho korora amafi, baba batanze ubutumwa bukomeye cyane.

  10. Subizo

    13/08/2017 at 7:48 am

    Contrasts ziba nyinshi hamwe ni convention center irabagirana….abandi ni urupfu rutegeye mu mazi ….kandi kutajyayo bidashoboka….ngiyo kigali

  11. Kachalwa

    13/08/2017 at 1:17 pm

    Nta soni wa mushinyaguzi we!! Umurenge wa Mageragere ni munini bingana iki ku buryo byananiye ubuyobozi kuwugezamo amazi wose????

  12. kamali eliphase

    13/08/2017 at 3:11 pm

    aho ingona zifatira abajekuvoma nihazitirwe ,abobaturage nabo bashakirwe amavomero kuburyo bwihuse .

  13. gasore

    13/08/2017 at 3:24 pm

    Ibi bintu ni uko ari ubu bitangiye kuvugwa, aliko njye nzi neza ko ingona zimaze igihe zirya abaturage hariya, ahubwo bakabura ubavugira! nkubda kunyura uriya muhanda uciye hano ku kiraro cya Nyabarongo ugana Bugesera, nkambuka hakurya mageragere, aliko abaturage baho bambwiye ko zibarya pe! usibye n’ibyo, n’imvubu nazo zirangiza imuaka, mu mezi nk’abiri ashize nahanyuze hari umurima w;ibigori wegereye nyabarongo, imvubu yaje yiraramo, irarya kweli, ibindi irariabata, kandi bigaragara ko ari umuntu wari washoyemo cash, kuko ni nka hectare yose!
    Sinzi icyo ubuyobozi buri kubikoraho, aliko nibutinda buriya abaturage bazishakamo ibisubizo wa mugani w’umwe wavuze ngo babyishakemo!
    Anyway, nizeye ko hari ikizakorwa vuba, kuko Mzee twamutoye tumwizeye, kandi niba guhera kuri governor kugera kuri executif w’umurenge byarabananiye, nibegure! ejobundi Mzee yavuze ijambo ryiza i Bumbogo, abwira abanya gasabo ko ntakizabahungabanya ahari! So ndamwizera ni inkotanyi cyane pe! aliko meanwhile ubuyobozi niburebe icyo bwakora, ese ko babashije kuzitira Park y’akagera, kuki Nyabarongo batayishyiraho uruzitiro nayo ko atari ndende, ko abo baturage batabona uko bajya kuvoma ayo mazi, n’izo mvubu ntizize konona imyaka y’abandi!

  14. uwase delphine

    13/08/2017 at 6:13 pm

    Uvuze ukuri yatowe 100/100 ubwo rero ndibaza ko nibibazo byabaturage biribukemuke.

  15. Elvis Ntaganda

    14/08/2017 at 10:06 am

    @Nadege n’uwiyise YEGO ibyo muvuga ntabwo aribyo, leta y’u Rwanda ikunda abaturage bayo ntabwo yashyize ingona muri Nyabarongo igamije kuzigaburira abaturage bayo nk’uko ubitekereza. Ziriya ngona zashyizwemo hagamijwe kongera urusobe rw’ibinyabuzima. Ikibazo k’ibura ry’amazi cyatumaga abaturage bajya kuvoma muri Nyabarongo Leta yagishakiye umuti urambye ubu aba baturage bashyiriweho moteri izamura amazi abaturage bakayavoma batagiye kuvoma muri Nyabarongo. Gusa imiryango y’ababuze abayo bihangane kandi nzi ko RDB itazabaterera.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock