Inkubito z’Ikeza zarangije amahugurwa muri Tumba College – UMUSEKE

Inkubito z’Ikeza zarangije amahugurwa muri Tumba College

Kuri uyu wa gatatu mu karere ka Rulindo mu ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba “Tumba College of Technology” abanyeshuri 23 (Inkubito z’ikeza) batsinze neza kurusha abandi ibizamini bisohoza amashuri y’isumbuye bagahembwa n’Imbuto Foundation barasabwa kuzabyaza umusaruro ibyo bamazemo iminsi biga.

Abanyeshuri b’abakobwa batsinze neza nyuma yo guhembwa na Imbuto Foundation bamara igihe bihugura muri ICT muri Tumba College of Technology

Ni igikorwa ngaruka mwaka, abanyeshuri b’abakobwa batsindira ku manota menshi bahembwa na Imbuto Foundation, ihagarariwe na Nyakubahwa Mme Jeannette Kagame, aho bahabwa ibikoresho birimo mudasobwa zibafasha gutyaza ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Abatsinze nibo bakurikirana ayo masomo muri TCT bakamarayo ibyumweru bitatu hagamijwe kubongerera ubumenyi mu ikoranabuhanga, abenshi muri bo bemeza ko barangiza hari byinshi batari bazi kuri mudasobwa ariko bahava babimenye bikazabafasha mu buzima bwabo.

Ishimwe Deborah umwe mu barangije amahugurwa wigaga mu ishuri rya Cornestone Leadership i Rwamagana  yavuze ko ibyo bamaze iminsi biga, byari ubwa mbere, ngo bizamufasha mu bihe bizaza.

Yagize ati “Mudasobwa yanjye niramuka igize ikibazo nzayikora bitansabye kujya gushaka umuntu uzayinkorera (Technicien).”

Eng. Gatabazi Pascal umuyobozi wa Tumba College of Technology yavuze ko ibyo bahaye uru urbyiruko mu bumenyi bikwiye kubababera urufunguzo.

Eng. Gatabazi ati “Mube abakobwa beza muri uru rugendo, mube abakobwa beza babereye u Rwanda.  Muzatubere intumwa aho muzajya hose, muzatubere ibendera, mube abana beza.

Gasanganwa Marie Claire ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rulindo yavuze ko umutungo wa mbere igihugu gifite ari abaturage kuko iyo umuturage atameze neza n’igihugu ntaho kiba kijya imbere.

Ati “Umutungo dufite ni urubyiruko, ni rwo tugomba guha imbaraga kugira ngo rwige, turuhe ubumenyi ndetse basigasire ibyo ababanjirije batangiye.

Mugomba kumenya ko muri Inkubito z’ikeza, iki cyerekezo twebwe Abanyarwanda twifuza kugeraho ntabwo kizatugwirira, tugomba gushyiramo imbaraga, umuhate cyane cyane urubyiruko.

Gasanganwa Marie Claire yakomeje abasaba gukomeza intego bihaye, bakitwara neza muri Kaminuza bakirinda ibishuko kandi bakazazana igisubizo mu gihugu.

Jacqueline Mukangira wari uhagarariye Imbuto Foundation yavuze ko aya mahugurwa bahawe bagomba kubibyaza umusaruro  kuko iyo umuntu akugiriye neza ugomba kumwereka ko utari indashima.

Ati “Mugomba kwibuka ko ari mwe u Rwanda rw’ejo, hano mufite  ubuyobozi bw’igihugu bubashyigikiye, Nyakubaha Paul Kagame avuga ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu dore ko rurigushyirwa mu nzego z’ubuyobozi, ejo nimwe muzaba Minisitiri w’Ikoranabuhanga, ibyo ntabwo mugomba kubitesha agaciro.”

Mukangira avuga ko aya mahugurwa ari mu rwego rwo kubahemba kugira ngo bakomeze kuba ishema ry’abakobwa, bakomeze guharanira kuba intangarugero, bazirikana indangagaciro z’umunyarwandakazi, na kirazira.

Ngo bagomba gukunda igihugu kuko igihugu ntacyo kitabahaye kandi ngo bari mu gihugu ubuyobozi buha uburenganzira buri mu nyarwanda.

Ishuri rya Tumba College of Technology mu bufatanye na Imbuto Foundation bamaze guhugura abanyeshuri b’abakobwa batsinze neza kurusha abandi bagera kuri 256 kuva gahunda yatangira muri 2008.

Uwari uhagarariye Imbuto Foundation Jacqueline Mukangira bamwereka ibyo bamenye

Inkubito z’Ikeza ni Abakobwa baba baratsinze neza bagahembwa na Mme Jeannette Kagame

Eng. Gatabazi Pascal Umuyobozi wa Tumba College of Technology

Gasanganwa Marie Claire Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rulindo

Jackline Mukangira wari uhagarariye Imbuto Foundation yasabye abakobwa kugira imyitwarire myiza

Abakobwa barangije amahugurwa muri Tumba College bahawe certificates

Amafoto@RUBANGURA Daddy/UMUSEKE

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock