Inshuti n’abavandimwe nibo bamfasha mu muziki – Lanie – UMUSEKE

Inshuti n’abavandimwe nibo bamfasha mu muziki – Lanie

Umuhanzi ukizamuka Mutoni Lanie yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Uko ubikora” avuga ko mu muziki abaga akifasha, gusa ngo rimwe na rimwe ajya agobokwa n’inshuti ze cyangwa abavandimwe.

Umuhanzi ukizamuka Mutoni Lanie urimo gukora cyane ngo aryubake.

Umuhanzi ukizamuka Mutoni Lanie urimo gukora cyane ngo aryubake.

Uyu muhanzi w’umukobwa ukiri muto yamaze gushyira hanze indi ndirimbo nshya nyuma ya “Iyo mbomenya, Ndakwikundira na I’m Sorry”.

Lanie avuga ko yahisemo kuyikorera icyarimwe izana n’amashusho yayo ngo bitewe nuko yashakaga guha abantu ibikorwa bye byiza.

Iyo ndirimbo ivuga ku rukundo, Lanie yatangaje ko ariwe wayiyandikiye asanishije n’ibyo yagiye acamo mu buzima bwe bw’urukundo.

Yagize ati “Ibyo naririmbye byambayeho niyo mpamvu nahise mpitamo kubiririmba ngo nsangize abakunzi banjye kuri ubwo butumwa.”

Uyu muhanzi w’imyaka 19 avuga ko nubwo abasha gukora indirimbo ikaza inafite amashusho kandi yakozwe n’aba-producer bakomeye hano mu Rwanda, aba ari ibintu byamugoye cyane bitewe n’ubushobozi buke ndetse no kuba nta muntu afite umufasha.

Yagize ati ”Nubwo mba nazikoze zikajya hanze biba mbyamvunye, gusa umuntu agenda ashakisha uko akura bikagenda birushaho kumera neza, imbogamizi nk’izo ntizijya zibura, ariko mfite inshuti n’abavandimwe bajya bamfasha.”

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock