Intambara yacu na N.Korea yahitana benshi kurusha uko tubitekereza- Pentagone – UMUSEKE

Intambara yacu na N.Korea yahitana benshi kurusha uko tubitekereza- Pentagone

Minisiteri y’ingabo ya USA yitwa Pentagone iravuga ko uburyo bwo gusenya intwaro zose za Koreya ya ruguru ari udutangiza urugamba rweruye rwo ku butaka. Ivuga ariko abagwa muri iyi ntambara baba benshi cyane kuko Pyongyang ishobora gukoresha intwaro z’uburozi.

Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ingabo ya USA Amiral Dumont avuga ko intambara ya USA na N.Korea yakwangiza byinshi kurusha uko abantu babikeka

Amiral Michael Dumont avuga ko ibitero by’indege nta kintu byageraho kuko Koreya ya ruguru yazihanura bityo ngo uburyo bwagira icyo bugeraho ni intambara y’ingabo zirwanira ku butaka.

Raporo ya Pentagone isohotse mu gihe Perezida Trump ari mu rugendo rw’iminsi 12 muri Aziya aho mu bihugu azasura harimo u Buyapani, u Bushinwa, Koreya y’epfo, Philippines na Vietnam.

Ikinyamakuru Israel24 News kivuga ko ikibazo cya Koreya ya ruguru kiri mu bizaganirwaho aho Donald Trump azaca hose.

Muri iriya raporo hagaragaramo uko urugamba rwazagenda ku ikubitiro.

Dumont avuga ko ku ikubitiro ingabo za USA zigomba kwitega kandi zikirinda ko ingabo za Kim zishobora kubarasaho intwaro za kirimbuzi. Icyo gihe ngo ingabo za USA zizaba zigomba mbere na mbere gusenya inganda za Koreya ya ruguru zikora intwaro za kirimbuzi zikorera munsi y’ubutaka.

Kubyerekeye umubare w’ingabo zagwa kuri uru rugamba ngo byaterwa n’ubwinshi bwabo hamwe n’ubukana ibisasu bya N. Korea byaba bifite.

Kuva Perezida wa USA Donald Trump avugiye mu Nteko rusange ya UN ko nibiba ngombwa azasiba Koreya ya ruguru ku ikarita y’Isi, umwuka w’intambara hagati y’ibihugu warushijeho gututumba.

Ku rundi ruhande, hari abemeza ko hari ibiganiro by’amahoro hagati ya Pyongyang na Washington biri kuba bucece.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. GATERA Joseph

    06/11/2017 at 12:30 pm

    Amerika iramutse iteye North Korea,abahanga benshi mu bya gisirikare bemeza ko byatera Intambara ya 3 y’isi tugashira.Kuko ibihugu noneho byarwana bikoresheje intwaro za kirimbuzi (Atomic Bombs).Baramutse bazikoresheje,byatera icyo abahanga bita “Nuclear Winter).Nukuvuga ko izo ntwaro zatwika ibintu byose byo ku isi (ibiti,amazu,ibyatsi,abantu,inyamaswa,etc…),bigatuma umwotsi n’umukungugu biba byinshi mu kirere cy’isi,bigahisha Izuba n’Ukwezi,noneho isi igakonja cyane kandi ikijima.Bihuye n’ibyo BIBLE ivuga bizabanziriza IMPERUKA.Soma Ibyakozwe 2:19-21.Bible nubwo abantu batayitaho,ihanura ibintu byinshi bizaba mu minsi iri imbere.Imana nibona abantu bagiye kurimbura isi yiremeye,izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice abantu bose barwana (Matayo 26:52),hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Ngo isi yose izaba yuzuye intumbi z’abantu. (Yeremiya 25:33).Iyo niyo ARMAGEDDON mujya mwumva kandi iri hafi cyane.Byaba byiza dushatse imana kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi,aho kwibera mu byisi gusa.Uretse na BIBLE,abahanga benshi batemera Bible bahamya ko IMPERUKA iri hafi cyane.Murabona ko ibintu birimo kubera ku isi,bijyanye n’ubuhanuzi bwa BIBLE.Wabyemera utabyemera,bizaba nta kabuza (Habakuk 2:3).Ibyiza nuko washaka imana hakiri kare.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock