Intara y’Amajayaruguru yinjije miliyari 16.5, RRA yabishimiye abatanze imisoro neza – UMUSEKE

Intara y’Amajayaruguru yinjije miliyari 16.5, RRA yabishimiye abatanze imisoro neza

*Minisitiri Kaboneka yifuza ko u Rwanda rwigira 100%.

Kuri uyu wa Kane 21 Nzeli, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority) cyahembye abasoreshwa bo mu byiciro binyuranye, batanze neza imisoro kurusha abandi mu Ntara y’Amajyaruguru, muri uyu mwaka intego igira iti: “Umusoro wanjye, Iterambere ryanjye, Agaciro kanjye.”

Bamwe mu basora bari bitabiriye ibirori basoze neza mu Majyaruguru

Abasora bishimira ko ikoranabuhanga ryabafashije gusora neza, ariko kandi ngo haracyari imbogamizi kuri bamwe, nk’ibura rya murandasi (Internet) akenshi bibateza igihombo cyangwa bigatuma bagaragarwaho uburiganya kandi baba barishyuye.

Zimwe muri serivisi zibagora, bakomoje ku kibazo bahura na cyo cy’imashini za EBM (Electronic Billing Machines), no gutinda kubona ibyangombwa bigaragaza ko nta mwenda bagifite.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye abasora, anongeraho ko usibye umusoro ugirira akamaro ubukungu bw’igihugu, na bo ubwabo bakora ibikorwa by’iterambere ryabo n’abandi bakabibonamo amafranga.

Guverineri Gatabazi ati: “Abantu batanga imisoro mufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, twishimira ibikorwa byanyu mu iterambere ry’iyi Ntara n’igihugu, ibyo mukora akenshi ni na byo biha abaturage imirimo. Twishimira uburyo imisoro yabonetse, kandi mujye murushaho gukorera hamwe, tuzakorana muri byinshi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, yashimiye abasora mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko ari ibyo kwishimira kuko barengeje amafaranga bateganyaga gusora, yongeraho ko RRA igomba gutegura amahugurwa ku bakoresha imashini za EBM kuko ari byo byagabanya imbogamizi zikiri mu misoro.

Ati: “Mwatanze umusoro neza turabibashimira, ariko na none ndasaba RRA guhugura abantu gukoresha EBM, kuko ahenshi haracyarimo ikibazo, namwe abikorera ariko musabwa gukorana, mukanagirana inama kuko hari nk’abiha amasoko badashoboye, bimwe twita kwipasa muremure. Erega ntimukabe ba nyamwigendaho; mujye mufatira urugero ku bikorwa n’Inkeragutabara.

Minisitiri Kaboneka yakomeje avuga ko umusoro Abanyarwanda batanga ari wo wubaka igihugu, kandi ko ari bo bakwiye kucyiyubakira; kuko u Rwanda rufite intego yo kuzihaza mu ngengo y’imari.

Ati: “U Rwanda rugomba kwigira, kandi ni uruhare rwa buri wese ni rwo rukenewe, icyo tubifuzaho nkamwe ni uko mwakora ibikorwa byihuse, bifite ireme (Qualité), kandi binahendutse. Twifuza ko muri iyi myaka 7 u Rwanda tuzaba dukoresha ingengo y’imari nibura 83% ari twe iba yavuyemo, nibura izo nkunga zindi zizabe 17% n’ubwo twifuza dukomeje ko byaba 100%, uko dutanga umutekano ahandi, bizabe ari nako tuzajya dutanga inkunga natwe.”

Urwego rw’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, rurishimira intambwe mu myumvire abasora bamaze kugeraho kuko ngo abatanga umusoro ku nyungu (TVA) bamaze kugera ku bihumbi 18.

Intara y’Amajyaruguru yinjije imisoro ingana na miliyari 16.5Frw, angana na 126%, mu gihe intego yari miliyari 13.1Frw, ni ukuvuga ko ku yari yarateganyijwe harenzeho miliyari 3.4 Frw.

Imisoro n’amahoro byakusanyijwe mu nzego z’ibanze, mu Ntara y’Amajyaruguru ni miliyari 2.83 Frw, intego yari miliyari 2.75 Frw bihwanye na 103%, ku kigereranyo cy’umwaka 2015/2016 hiyongereyeho 27%.

Mu mafaranga yakusanyijwe na RRA muri uyu mwaka (2016/2017) hiyongereyeho 18.6% ugereranyije n’umwaka 2015/2016.

Ayinjijwe mu isanduku ya Leta ni miliyari 1 103.0 yavuye mu misoro n’andi atari imisoro. Intego yari yitezwe ni uko RRA yagombaga gukusanya miliyari 1 094.3 Frw.

Ku yari ateganyijwe harenzeho miliyari 8.7 Frw ni ukuvuga ko hakusanyijwe 108%. Ikindi kandi uyu mwaka mu misoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze; hakusanyijwe miliyari 47.9 Frw, bingana na 97.3%. Mu mwaka 2017/18, RRA ifite intego yo kwinjiza mu isanduku ya Leta miliyari 1 215.5 frw.

Abafashije Intara kwesa umuhigo wo gusora neza bahawe ibihembo babishyikirizwa na bamwe mu bagize inzego za Leta

Minisitiri Kaboneka avuga ko u Rwanda rushaka kwihaza 100% mu ngengo y’imari

Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney ahemba umwe mu basoreshwa witwaye neza

Gatabazi Jean Marie Vianney Guverineri w’Amajayaruguru

Imisoro yubaka igihugu

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Gitifu

    21/09/2017 at 7:19 pm

    Byaba byiza hagiyeho nitegeko rihana abasahura umutungo w’igihugu bakajya kuwuhisha hanze yigihugu.Rya tegeko ryasabaga abagiye mu buyobozi kwerekana imitungo yabo mbere na nyuma naryo ryafasha byinshi.

  2. kaliza

    22/09/2017 at 7:45 am

    Mukosore uwo mwagaragaje kw’ifoto ibanza si w komiseri wungirije wa RRA rwose nta n’ubwo ayikoramo pe.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock