Inteko Ishinga Amategeko yemeje inguzanyo yo kubaka umuhanda Ngoma – Nyanza – UMUSEKE

Inteko Ishinga Amategeko yemeje inguzanyo yo kubaka umuhanda Ngoma – Nyanza

Mu nteko rusange yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Abadepite bemeje ishingiro ry’imishinga ibiri yo kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yo kubaka umuhanda Ngoma – Nyanza, n’iyo kubaka ibigo 10 byigisha imyuga. Iyi mishinga yombi bayemeje itabanje guca muri Komisiyo.

Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe w'Abadepite yari yagarutse nyuma ya gahunda zo kwamamaza n'amatora ya Perezida wa Repubulika.,

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite yari yagarutse nyuma ya gahunda zo kwamamaza n’amatora ya Perezida wa Repubulika.,

Imwe mu nguzanyo zemejwe, ni iya miliyoni 75 900 000 z’Ama-Euro (asaga 74 533 800 000 Frw) azubaka igice cya mbere cy’umuhanda Ngoma – Nyanza, izatangwa n’ikigega gitsura amajyambere (IDA).

Iyi nguzanyo igenewe guteza imbere ubuhahirane n’ubwikorezi mu Kiyaga Victoria ariko u Rwanda ruzayakoresha mu kubaka igice cya mbere cy’umuhanda Ngoma – Nyanza ngo uzateza imbere ubuhahirane hagati y’u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yabwiye Inteko ko ariya mafaranga ngo azubaka igice cya mbere cy’uyu muhanda kingana n’ibilometero 66,6, ni igice cya cya Kibugabuga – Nshila – Gasoro, ugana i Nyanza.

Naho ikindi gice ngo kizubakwa n’indi nguzanyo izatangwa n’igihugu cy’Ubuyapani ingana na miliyoni 65 z’amadorali ya America, ndetse na miliyoni 23 z’amadorali ya America zizatangwa na Leta y’ u Rwanda.

Min. Claver Gatete yabwiye Abadepite ko iyi nguzanyo bayiciyemo ibice bibiri kuko ngo yari inguzanyo ihenze dore ko ngo harimo ifite inyungu ya a 2,5%.

Minisitiri Amb. Gatete yavuze ko ubu batanze isoko ndetse ngo mu kwezi kwa k’Ukuboza 2017 nibwo bazavuga abatsinze batangire imirimo.

Yabwiye Abadepite ko uyu muhanda uzuzura mu myaka ibiri, abazawubaka batange imyaka iatatu yo kuwusana igihe wangiritse, ndetse n’undi mwaka umwe wo kureba ubuziranenge. Ngo nicyo gituma bizera ko uzawukora azakora umuhanda ukomeye kandi mwiza.

Abadepite ariko bamubajije impamvu Leta yemeye gusaba iyo nguzanyo ifite ikiguzi kinini ndetse n’aho uwo muhanda uhuriye n’ubwikorezi bwo mu kiyaga cya Victoria.

Minisitiri Gatete yasobanuye ko iyi nguzanyo bahawe imyaka icyenda (9) mbere y’uko batangira kwishyura kandi bakishyura mu gihe cy’imyaka 20; Bityo ngo biba bijya kungana n’ayo bafata mu Bushinwa bakayabaha ku nyungu ya 2%, ariko bafite imyaka 5 yonyine bagahita batangira kwishyura naho mu myaka 20.

Gusa, ngo ikindi cyatumye bafata iyi nguzanyo ni uko babonye ko bazahita babona n’inguzanyo y’u Buyapani ku nyungu nto ya 0,5% mu gihe cy’imyaka 20, ngo babonye nibazihuza zombi umuhanda ngo uzaba uhendutse.

Ku kijyanye n’isano riri hagati y’ubwikorezi bwo mu kiyaga kiyaga cya Victoria n’umuhanda wa Ngoma -Nyanza, Min. Gatete yavuze ko ari amafaranga aba yaragenewe ibihugu byo mu gace ikiyaga cya victoria giherereyemo kandi ngo ikibazo si izina, ngo icyangombwa ni uko bajya aho babona amafaraga kandi agashyirwa mu bijyanye n’ubwikorezi.

Abadepite kandi banasuzumye ishingoro ry’umushinga w’itegeko ryemerera kwemeza amasezerano yerekeye inguzanyo ya miliyoni 81 z‘amadorali ya America (arenga 67 392 000 000 Frw) agenewe gushyiraho ibigo 10 byigisha imyuga, n’ibigo bine bifasha ubucuruzi bugitangira mu Rwanda. Aya ngo azatangwa na Banki y’Ubuhindi y’ubucuruzi bw’ibyinjira n’ibisohoka mu gihugu.

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. san

    08/08/2017 at 10:57 am

    ariko izi nguzanyo tuzazishyura iki? Abanyamakuru ko nta nkuru nimwe ndabona ku mwenda igihugu gifite nuko mutabona ko abanyarwanda bakeneye kubimnya. nimugira imbaraga zo kuvuga ibikorwa remezo byubatswe, mujye mugira n’imbaraga zo kuvuga ko ari umwenda uzishyurwa.

  2. KANO

    08/08/2017 at 3:08 pm

    Indi mihanda bite se?

  3. ndahayo

    08/08/2017 at 5:31 pm

    nonese iyo babyanga byari kugenda bite?ni gute basabwa kwemeza inguzanyo mugihe n’isoko ryarangije gutangwa hakaba hasigaye kureba uwatsinze????

  4. BaBu

    09/08/2017 at 7:09 am

    Imisoro twishyura mutubeshya ngo tugamije kwigira mwarangiza mukakira inguzanyo EVERY WEEK, mubona mutatuvunira ubusa? Muyigabanye cg izo nguzanyo mugire limite y’izo mwakira!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock