Intsinzi y’Amavubi, abonye itike ya CHAN2018 – UMUSEKE

Intsinzi y’Amavubi, abonye itike ya CHAN2018

Amavubi y’u Rwanda asezereye Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN2018 izabera muri Maroc muri Mutarama 2018. Amakipe yombi anganyije 0-0 mu mukino wo kwishyura ariko ubanza Amavubi yari yatsindiye i Addis ibitego 3-2.

Amavubi y'u Rwanda abonye itike ya CHAN 2018 izabera muri Maroc

Amavubi y’u Rwanda abonye itike ya CHAN 2018 izabera muri Maroc

Kuri iki cyumweru hakinwe umukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN,  Amavubi  n’Indwanyi za Ethiopia bahataniye kuri stade regional ya Kigali.

Umukino warangiye nta kipe irebye mu izamu gusa ni umukino waranzwe no guhererekanya no kuryohereza abafana ku ruhande rw’Amavubi, bikozwe n’abakinnyi nka Muhadjiri Hakizimana, Yannick Mukunzi na Sekamana Maxime.

Kunganya byahesheje Amavubi itike ya CHAN2018 izabera muri Maroc kuko yari yatsindiye i Addis Ababa muri Ethiopia mu mukino ubanza 3-2.

Tombola ya CHAN2018 iteganyijwe kuwa gatanu tariki 17 Ugushyingo mu mujyi wa Rabat muri Maroc .

Abakinnyi bakoreshejwe ku mpande zombi: 

Rwanda:1 Ndayishimiye Eric (C), 5 Kayumba Soter, 17 Manzi Thierry, 15 Usengimana Faustin, 20 Rutanga Eric, 14 Iradukunda Eric, 21 Niyonzima Olivier, 6 Mukunzi Yannick, 2 Manishimwe Djabel (10 Muhadjiri Hakizimana), 7 Biramahire Abeddy (13 Maxime Sekamana), 12 Mico Justin (8 Niyonzima Ally)

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga bahaye abanyarwanda ibyishimo

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga bahaye abanyarwanda ibyishimo

Ethiopa: 12 Jemal Tasew (G), 9 Getaneh Kebede (C), 19 Dawa Hotessa, 15 Aschalew Tamene, 5 Saladhin Bargicho, 4 Abebaw Butako, 17 Henok Adugna, 16 Mulualem Mesfen, 3 Mesud Mohammed, 8 Samson Tilahun, 13 Abubeker Sani.

11 ba Ethiyiopia ntibashoboye kwishyura ibyo batsindiwe iwabo

11 ba Ethiyiopia ntibashoboye kwishyura ibyo batsindiwe iwabo

Umukino wayobowe n'abanya-Somalia

Umukino wayobowe n’abanya-Somalia

Iradukunda Eric ukinira AS Kigali ari mu bahiriwe n'ibihe by'umutoza Antoine Hey

Iradukunda Eric ukinira AS Kigali ari mu bahiriwe n’ibihe by’umutoza Antoine Hey

Ishyaka muri uyu mukino ryari ryose

Ishyaka muri uyu mukino ryari ryose

Gikundiro Forever Fan Club ya Rayon sports yari yaje gufana Amavubi

Gikundiro Forever Fan Club ya Rayon sports yari yaje gufana Amavubi

Bernard Makuza uyobora Sena y'u Rwanda yari mu bashimiye abakinnyi

Bernard Makuza uyobora Sena y’u Rwanda yari mu bashimiye abakinnyi

Abeddy Biramahire watsindiye Amavubi igitego cy'intsinzi muri Ethipiopia uyu munsi yacunzwe neza

Abeddy Biramahire watsindiye Amavubi igitego cy’intsinzi muri Ethipiopia uyu munsi yacunzwe neza

Ibyishimo byabarenze

Ibyishimo byabarenze

Nzamwita Vincent Degaule yateruwe n'abakinnyi bamuhesheje ishema

Nzamwita Vincent Degaule yateruwe n’abakinnyi bamuhesheje ishema

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. Mugisha

    13/11/2017 at 8:16 am

    Amavubi yadushimishije ariko yanambabaje guterura #Degaule rwose!

    • Bwenge

      13/11/2017 at 8:32 am

      Mbega Mugisha!!!Uvuze nabi rwose

    • sando

      13/11/2017 at 5:45 pm

      noneho wowe byarikurushaho kugushimisha iyobamuterura bamarakumugeza hejuru bakamurekura!!!!! ndumvaliyonama warikubagirira

  2. Patrick Nishyirembere

    13/11/2017 at 9:52 am

    @ Mugisha nihaahandi DeGaule Mupinga azabikora kabsa kdi anabayobore too. Mwihangane rwose arashoboye ejo bundi reka tuzagere muri 1/2 ya CHAN ubundi amagambo ashire ivuga

  3. Rwagiseta

    13/11/2017 at 3:03 pm

    1/4 se nicyo gikombe?

  4. Twin Yeah

    13/11/2017 at 5:48 pm

    De Gaule nibamushyire mu bicu ni byo birakwiye! Nyamara mbona ntawe mutazanenga muri FERWAFA! Ameze neza muri ibi bihe! Apfa kugendana neza na Clubs zose aziringaniza mu burenganzira bwazo.

  5. Paulin

    13/11/2017 at 11:28 pm

    Ik’ingenzi n’insinzi! naho ibya de gaule cga undi wese ibyo birabareba. Naho twese Abanyarwanda turishimye,ibindi ubundi… Muragahorana Insinzi.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock