Intwari nyayo ni isangiza abandi ubumenyi ifite- Prof Dusingizemungu – UMUSEKE

Intwari nyayo ni isangiza abandi ubumenyi ifite- Prof Dusingizemungu

Nta muntu ngo ukwiye kwiharira ubumenyi cyane cyane urubyiruko ngo rukwiye gusangiza ubumenyi rufite abatabufite, kutiharira ubumenyi ngo ni ubutwari. Ibi ni byabwiwe urubyiruko rwo muri Kaminuza ya UNIK i Kibungo kuri uyu munsi rwasuweho n’abo mu rwego rw’igihugu rushinzwe intwari n’impeta by’ishimwe.

Janviere Ugizeneza intumwa ya CHENO hamwe n'intumwa ya Police mu biganiro muri UNIK kuri uyu wa gatanu

Janviere Ugizeneza intumwa ya CHENO hamwe n’intumwa ya Police mu biganiro muri UNIK kuri uyu wa gatanu

Aba banyeshuri biganjemo urubyiruko babanje gusobanurirwa ubutwari icyo ari cyo, cyane ko ubu igihugu kiri mu cyumweru cyo kwizihiza umunsi w’intwari wa tariki ya mbere Ugushyingo.

Prof. Jean Pierre Dusingizemungu Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibungo yabwiye abanyeshuri biga muri iyi kaminuza ko gusangiza ubumenyi bafite abatabufite bakanabukoresha mu bikorwa by’ingirakamaro ku gihugu ari ubutwari.

Ati “Icyo uzi manuka ujye mu cyaro ugisangize abandi nabo bakimenye nibwo uba ubaye intwari naho nutabikora uzapfa wibagirane”.

Abanyeshuri bahawe umwanya wo kuganira no gusobanuza abayobozi banyuranye babasuye ngo baganire ku butwari.

Kimwe mubyo babajije ni uko umuntu wiswe intwari biba ari burundu cyangwa se hari igihe ashobora kuvanwa kuri iki cyubahiro.

Janviere Ugizeneza Intumwa yo mu rwego rw’igihugu rushinzwe intwari umpeta n’imidari by’ishimwe yasubije ko uko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse ngo umuntu ashyirwe mu ntwari ari nako gukurwamo bishoboka biciye muri izo nzira.

Ati “Nta mpungenge bikwiye gutera kuko inzira iba yakoreshejwe kugirango abe intwari ni nayo yakoreshwa akurwamo mugihe atitwaye neza”.

Ibi biganiro birimo gutangwa hirya no hino mu gihugu mugihe hitegurwa umunsi w’intwari uzizihizwa kuwa gatatu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”

Intiti (injijuke) zirasabwa gusangiza abandi ubumenyi zifite ngo kuko nabwo ari ubutwari

Intiti (injijuke) zirasabwa gusangiza abandi ubumenyi zifite ngo kuko nabwo ari ubutwari

Abanyeshuri muri UNIK bitabiriye ibi biganiro ku butwari

Abanyeshuri muri UNIK bitabiriye ibi biganiro ku butwari

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

0 Comments

  1. tito

    31/01/2017 at 2:30 pm

    MURAKOZE CYANE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock