Inzego z’iperereza rya gisirikare muri EAC ziteraniye i Rubavu, uretse urw’i Burundi – UMUSEKE

Inzego z’iperereza rya gisirikare muri EAC ziteraniye i Rubavu, uretse urw’i Burundi

Kuva kuri uyu wa gatatu mu gitondo mu karere ka Rubavu hateraniye inama ihuje abayobozi b’inzego z’iperereza rya gisirikare zo mu bihugu bigize Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba (EAC). Ab’i Burundi nibo batitabiriye iyi nama.

Maj Gen Musemakweli atangiza iyi nama

Maj Gen Musemakweli atangiza iyi nama

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka mu ngabo z’u Rwanda Maj Gen Jacques Musemakweli wayitangije iyi nama muri iki gitondo yavuze ko inzego nk’izi z’iperereza zibereyeho umutekano w’igihugu, kandi ukaba ari wo rufunguzo rw’iterambere.

Maj Gen Musemakweli yavuze ko izi nama ziba zigamije gusangira ubunararibonye mu gukumira no gutahura ibyaha birimo gucuruza abantu, ibyaha by’ikoranabuhanga, iby’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha Bizana n’iterambere ibi bihugu biri kuganamo.

Yavuze kandi ko ari umwanya wo kwiga ku bufatanye mu kurwanya imirwe yitwaje intwaro igakora iterabwoba nka Al Shabab, FDLR n’indi nk’iyo.

Col James Barigye Ruhesi ushinzwe ushinzwe ibikorwa by’ingabo za Uganga mu muryango wa EAC avuga ko iyi nama y’inzego z’iperereza rya gisirikare muri ibi bihugu igamije guhanahana amakuru n’ubufatanye bishingiye ku masezerano y’uyu muryango y’ubufatanye mu bya gisirikare no kwirinda.

Col Barigye avuga ko umutekano mu karere umeze neza (stable) ko nta mwanzi ukomeye uteje akaga umutekano w’Akarere.

Maj Gen Martial Nuor Jok ukuriye iperereza rya gisirikare muri Soudan y’Epfo nibwo bwa mbere igihugu cye kitabiriye iyi nama kuko ari na gishya muri uyu muryango.

Maj Gen Nuor Jok avuga ko igihugu cye gishima cyane Protocol ya gatatu ya EAC ivuga ku by’ingabo n’umutekano igamije gukomeza amahoro mu karere.

Nka Sudan y’Epfo ngo barifuza kumenyesha abantu ko bitandukanye n’amakuru avugwa, igihugu cyabo gitekanye, kandi cyaje hano kwigira no kubona ubunararibonye ku bihugu bivandimwe.

Ati “igihugu cyacu kiracyari gishya gikeneye kwigira ku bindi ngo gikure kimwe nabyo.”

Iyi nama iba kane mu mwaka, ubuheruka yabereye muri Zanzibar. I Rubavu yitabiriwe n’ibihugu bya Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, Sudan y’Epfo n’u Rwanda. U Burundi nibwo gusa butitabiriye iyi nama ku mpamvu itavuzwe.

Abayobozi b'inzego z'iperereza rya gisirikare mu karere bakoraniye muri iyi nama i Rubavu

Abayobozi b’inzego z’iperereza rya gisirikare mu karere bakoraniye muri iyi nama i Rubavu

Alain K. KAGAME
UMUSEKE.RW/Rubavu

1 Comment

  1. mahoro jack

    13/09/2017 at 6:09 pm

    Pastoro iyo apfa kohereza ukuriye imbonerakure basi!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock