IPRC South: Bari kwakira no kumenyereza abanyeshuri bashya 800 – UMUSEKE

IPRC South: Bari kwakira no kumenyereza abanyeshuri bashya 800

Mu kwakira abanyeshuri 800 bagomba kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro muri IPRC South, mu mwaka w’amashuri 2017/18, Major Dr Twabagira Barnabe yibukije abanyeshuri ko hari amahirwe bagomba kubyaza umusaruro ku biga imyuga n’ubumenyingiro harimo kuba babasha guhabwa imirimo mu nganda zinyuranye zo mu Rwanda.

Abanyeshuri bari guhabwa amabwiriza agenga kaminuza

Abanyeshuri bitabiriye inyigisho bahabwa mbere yo gutangira amasomo mu cyumweru kizwi nka ‘Induction week’ muri IPRC South  kuva kuri uyu wa mbere, bavuga ko kiri kubaha ishusho ya kaminuza ndetse bakahafatira n’ingamba z’uko bagomba kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye.

Esperance Ingabire umwe mu baziga aha ati ”Izi nyigisho ziramfashije cyane kuko numvaga ko kaminuza ari ukwigenga none nsanze bisaba kwiga kandi nshyizeho umwete, nari kuzashiduka nagiye mu bidafite agaciro kuko narinzi ko kaminuza batiga cyane.”

Umuyobozi w’Ishuri ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC South) Major Dr Twabagira Barnabe avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe kwakira abanyeshuri, nk’abayobozi b’amashuri ari umwanya wo gutanga impanuro ku banyeshuri baba baje muri kaminuza ndetse babwirwa n’amahirwe bafite.

Major Dr Twabagira ati ”Umwana wese aba akeneye inyigisho, ubu twe tugiye gukomereza aho ababyeyi babo bagejeje mbere yo kujya ku ishuri, mu rwego rwo kubarinda ko bashobora guhura n’ibishuko n’ibirangaza muri kaminuza.”

Yavuze ko abanyeshuri bafite amahirwe mu kwiga imyuga n’ubumenyingiro kuko mu Rwanda hari inganda zikorana IPRC ikazagenda ibahuza n’abanyeshuri bakaba bahabona imirimo.

Ati “Tubibutsa ko uwize imyuga n’ubumenyingiro iyo atsinda neza tubaha buruse zo kwiga hanze, ndetse hari n’andi mahirwe ko wiga unakora ibiraka hirya no hino.”

Ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro IPRC South ryatangiye mu mwaka wa 2012, kugeza ubu abanyeshuri baririmo bagera ku 2000.

Mu mwaka w’amashuri wa 2017/18 hazatangira mu mwaka wa mbere abanyeshuri 800 baziga mu mashami arindwi ari muri iri shuri.

Aari mu cyumweru cyo kumenyereza abanyeshuri

Dr Twabagira Barnabe avuga ko ikizana abanyeshuri muri Kaminuza ari ukwiga bagatsinda

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Huye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock