Iran yagerageje igisasu cya missile ititaye ku magambo Trump yavugiye muri UN – UMUSEKE

Iran yagerageje igisasu cya missile ititaye ku magambo Trump yavugiye muri UN

Iran yatangaje ko yagerageje kandi bikagenda neza igisasu gishya cya missile kiri mu kiciro bita (medium range missile), irenze ku magambo Perezida wa America aherutse kuvugira muri UN.

Khoramshahr missile Iran yemeza ko yamaze gukora

Igisasu cyageragejwe kitwa Khoramshahr, gifite ubushobozi bwo kugera muri km 2,000 (1242 miles), cyerekanywe kuri televiziyo ya Leta.  Ntabwo Iran yavuze aho igerageza ry’iki gisasu ryabereye n’igihe ryabaye.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru Perezida Donald Trump yavugiye mu Nama Rusange ya UN yamagana ibikorwa bya Iran byo gucura ibisasu birasa kure bya missile, no kuba yararenze ku masezerano igihugu cyagiranye n’ibihanganye mu guhagarika gucura intwaro kirimbuzion.

Ku wagatanu, Perezida wa Iran Hassan Rouhani yavuze ko igihugu cye kizakomeza igisirikare mu rwego rwo kwirinda.

Igisasu cya Khoramshahr cyagaragajwe kuri televiziyo y’igihugu mu myiyerekano ya gisirikare yakozwe ku wa gatanu. Itangazo ryasomwe kuri televiziyo ya Leta rivuga ko iki gisasu gishobora gushyirwaho udutwe turiho ubumara.

America yatangaje ibihano bishya kuri Iran muri Nyakanga iyishinja kugerageza ibisasu biraswa kure (Ballistic missile) no kuyishinja ko itera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Ibihano bishya kuri Iran byakurikiye igeragezwa rya Ballistic missile muri Mutarama 2017, Amaerica ivuga ko iki gihugu cyarenze ku masezerano cyagiranye n’ibihugu bitanu by’ibihanganjye agamije guhagarika ikorwa ry’intwaro kirimbuzi kuri Iran na byo bikayigabanyiriza ibihano.

Mu ijambo Trump yavugiye muri UN yashyize Iran mu gatsiko k’ibihugu bidashobotse, ndetse America yiteguye gusenya kandi ko umugambi wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi ubangamiye cyane America.

Perezida Rouhani yasubije Donald Trump ko ari Umuyobozi mushya udashobotse waje ku isi, avuga ko amagambo ye arimo ubugoryi, ababaje kandi akangurira urwango.

BBC

UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. keitha

    23/09/2017 at 11:49 am

    Ngahore trump arahatwikira icyarimwe! Kuko ntiyabyemera.

  2. SEMINEGA Paul

    23/09/2017 at 11:58 am

    Ibi bihugu byirirwa bigerageza Missiles na Atomic Bombs,nta handi bijyana uretse ku ntambara ya 3 y’isi.Nkuko abahanga benshi mu bya gisirikare bavuga,iyi ntambara nta kabuza izaba kandi vuba.Ibihugu nibiramuka birwanye bigakoresha Missiles na Atomic Bombs,bizatwika isi.Atomic Bomb y’iki gihe (Hydrogen Bomb),irusha Atomic Bomb yatewe HIROSHIMA na NAGASAKI inshuro zirenga 3 000.Nibaramuka barwanye bagakoresha izi Bombs,isi yose yashya,twese tugashira.Ariko nkuko duhora tubivuga,ntabwo imana yacu yitwa Yehova izemera ko abantu batwika ISI yiremeye.Ahubwo izabatanga,itwike INTWARO zose bafite (Zaburi 46:9).Yice kandi n’abantu bose barwana (Matayo 26:52).Nibyo Bible yita ARMAGEDDON,ubwo imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).
    Nubwo abantu nyamwinshi bapinga ibyo Bible ivuga,nta kabuza bizaba,kuko Bible itajya ibera.Mwibuke ko no ku gihe cya NOWA,abantu babanje gupinga ibyo NOWA yababwiraga,abasaba kwihana,aho kwibera mu byisi gusa.Banze kumwumva,UMWUZURE (Deluge) uraza bose urabica,hasigara abantu 8 gusa ku isi.Ni YESU ubwe wabyivugiye nkuko tubisoma muli Matayo 24:37-39.

  3. KANYARWANDA

    23/09/2017 at 12:03 pm

    Kandi koko isi igiye gushira.Nukuvuga abantu bose banga kumvira imana.Ibi nta handi bijyana.Nubwambere abantu bashaka kurwana bakoresheje ibitwaro bya kirimbuzi.
    Amerika,Koreya,China,Iran,Israel,etc…

  4. Nshizirungu

    24/09/2017 at 11:17 am

    Wirukankana imbwa cyane ukayomar ubwoba. Igisigaye nuko trumpet acyika Amazi ntazongere kuvuga kuko nareba nabi imbwa zizamurya

  5. Genesis

    25/09/2017 at 9:49 am

    America aho yatwarije isi ku gitugu ubu biragenda bifata iherezo, ariko intambara ya 3 y’isi iri guhumura, China, russia, north korea na iran ku ruhande rumwe., USA, England, France, japan, south korea na Israel urundi ruhande, ntibyoroshye…..

  6. Yoooo

    25/09/2017 at 5:03 pm

    Ko mbona Trump bari kumuca amazi cyane ra ni hatari.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock