Iran yakatiye urwo gupfa uwabwiye Mossad abakora ibisasu byayo bya kirimbuzi – UMUSEKE

Iran yakatiye urwo gupfa uwabwiye Mossad abakora ibisasu byayo bya kirimbuzi

Urukiko rwo muri Iran rwakatiye umwe mu bahanga bakomeye mu bugenge n’intwaro za kirimbuzi witwa Dr Ahimadreza Djalali rumushinja ko yahaye ikigo cy’ubutasi ‘Mossad’ cya Isral amazina y’abahanga bakora intwaro za kirimbuzi, bikabaviramo kwicwa.

Uyu mugabo ngo yemeneye amabanga Mossad

Guhera muri 2010 kugeza 2012 abahanga benshi ba Iran bafashaga mu ikorwa ry’intwaro kirimbuzi bahitanywe n’ibisasu byabaga biteze mu modoka zabo, bikaba bikekwa ko byabaga byatezwe n’ikigo cy’ubutasi bwo hanze  cya Israel kitwa Mossad

Amazina yabo, ibirango by’imodoka zabo n’ibyerekezo zakundaga gucamo ngo byose byabaga byatanzwe na bamwe mu bakozi ba Iran bakora mu nganda zikora ibisasu babaga barahawe amafaranga na Israel.

Ibi ngo Israel yabikoraga mu rwego rwo gukoma mu nkokora umugambi wa Tehran wo gukora intwaro za kirimbuzi.

Abakozi ba Mossad bamaraga guturitsa ibisasu biteze mu modoka abo bagabo babaga barimo, abandi bagahita bahunga na moto zabo bagacika.

Dr Djalali ari muri bamwe muri ba maneko ba Mossad bakoreraga inganda za Tehran zikora intwaro za kirimbuzi.

Uyu avugwaho guha Mossad amazina 30 y’abakozi ba Iran bakoraga mu nganda z’ibisasu bya kirimbuzi.

Muri bo harimo abahanga mu bugenge butunganya ingufu za kirimbuzi, aba engineers n’abandi bakoraga mu butasi bwa Iran no mu gisirikare muri rusange.

Ubutegetsi bw’i Tel-Aviv nabwo ngo bwamwemereye kuzamushakira uko yabona ubuhungiro buhoraho muri Suwede (Sweden) akaba ariho azajya abahera andi makuru bakeneye.

Amnesty International ivuga ko Dr Djalali ari umuhanga uzwi muri Kaminuza zitandukanye harimo iyo mu Bubiligi yitwa Universiteit Brussels iyo mu Butaliyani yitwa Piedmont n’iyo muri Suwede yitwa Karolinska Institute.

Dr Djalali yafashwe n’inzego z’umutekano za Iran umwaka ushize ubwo yari avuye muri Suwede agarutse iwabo.

Ibinyamakuru byo muri Iran bivuga ko yakatiwe urwo gupfa tariki 21, Ukwakira akazajurira bitarenze tariki 10, Ugushyingo 2017.

Israel ihora ishinja Iran gukora intwaro za kirimbuzi igamije kuzayirimbura. Ibi ariko ubutegetsi bwa Tehran bukabihakana buvuga ko butunganya ubutare bwa Iranium mu rwego rwo kongera ingufu zo gukoresha mu nganda.

IntelNews.com

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. murego

    27/10/2017 at 6:31 am

    Ubundi umuntu umena amabanga wese yigihugu ahantu hose agomba kwicwa.

  2. Jimmy

    27/10/2017 at 2:07 pm

    Ahubwo bagombaga kumuca umutwe atarinze kujya munkiko. Umuntu wese uha amabanga umwanzi w igihugu agomba kwicwa

  3. fkaaa

    27/10/2017 at 5:25 pm

    nibamun8ge vuba uwo muswa

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock