Isi ihanganye n’ibibazo bikomeye ariko si nk’iby’ahahise – Kagame muri UN – UMUSEKE

Isi ihanganye n’ibibazo bikomeye ariko si nk’iby’ahahise – Kagame muri UN

Mu ijambo amaze kugeza ku nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York Perezida Paul Kagame yavuze ko isi muri iki gihe ifite ibibazo bikomeye ariko ko bidakomeye nk’ibyo mu bihe byahise ko ubufatanye bugamije ikiza aribwo bukenewe ngo hubakwe isi ikwiriye abazaza.

Perezida Kagame ageza ijambo rye ku nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame ageza ijambo rye ku nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame yatangiye ashimira umuhate w’Umuryango w’Abibumbye mu gushaka umuti w’ibibazo by’isi binyuranye, avuga ko hari byinshi bigerwaho n’ubwo hari n’ibitagerwaho.

Yavuze ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akeneye gufashwa n’ibihugu bigize uyu muryango kugira ngo uyu muryango ugere ku ntego zawo.

Ati “Dufite ubushobozi n’inshingano zo gukemura ibibazo byugarije isi kuva ku mihindagurikire y’ikirere, kubaka amahoro, uburinganire bw’abantu n’iterambere. Aho tunanirirwa gusa ni mu kubishyira mu ngiro.”

Yavuze ko Umuryango w’Ubumwe bwa Africa hamwe n’Umuryango w’Abibumbye bifatanya kubaka no kurinda amahoro, ko u Rwanda rwishimiye kandi rutewe ishema no gufatanya n’iyi miryango yombi mu gukora byinshi kandi neza.

Yavuze kandi ko u Rwanda rusangiye n’iyi miryango kumva no kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) na gahunda ya Africa Agenda 2063 ndetse no kongerera ubushobozi abagore.

Perezida Kagame yavuze kandi ko u Rwanda rukomeza kwihatira kuzamura umurongo mugari wa Internet utuma abantu bagira amakuru, ubumenyi n’ubukungu.

Yanavuze ko u Rwanda na Canada n’abandi bafatanyabikorwa bari gufatanya mu gushyira mu bikorwa amasezerano yitwa Kigali Amendment  agendanye na Montreal Protocol nk’imwe mu ntabwe ikomeye y’igihugu mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no gushyira mu ngiro Amasezerano ya Paris.

Asoza iri jambo rye yagize ati “ Isi yacu ihanganye n’ibibazo bikomeye ariko bitangana n’iby’ahahise. Nidufatanya bigamije kubaka tuzategura imbere heza hakwiye abana bacu.”

UMUSEKE.RW

22 Comments

  1. Kagimbana

    20/09/2017 at 5:48 pm

    Aha njye mbona ahubwo ubu aribwo isi ihanganye n’ibibazo bikomeye kurusha igihe cyashize: iterabwoba, indwara z’ibyorezo, intambara zihitana abantu benshi, imibanire mibi mu miryango, ubutinganyi n’ubusambanyi burenze igipimo, inzara, imyuzure, abanyepolitike babi bakunda inda zabo, ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, ruswa ivuza ubuhuha, ihinduka ry’ikirere, ihungabana ry’ubukungu bw’isi, ukwiyongera gukabije kwabatuye isi nibindi byinshi ntarondora bitariho cyangwa ngo bibe byari bikomeye mu bihe byashize. Guhangana nabyo yes ariko kuvugako byagabanutse no.

    • Gashumba

      20/09/2017 at 7:41 pm

      Ibi nibyo kbsa.

    • Nzabandora

      21/09/2017 at 7:45 am

      @Kagimbana, isi wowe urayirebesha amaso yawe, na Prezida Kagame akayirebesha aye. Ntabwo mwabona bimwe kuko ibyo umuntu abona biterwa n’aho ahagaze cyangwa yicaye, n’amaso arebesha nyine. None se uko isi yari imeze kuri His Excellency nko mu myaka 30 ishize, n’uko imeze ubu, wagira ngo akubwire ko ubu ari bwo ibintu ari bibi?

      • Kayigamba

        21/09/2017 at 8:07 am

        @Nzabandora, ndemeranywa nawe kuko icyo gihe yari mwishyamba, ubu akaba ari mu Rugwiro.

    • karangwa

      21/09/2017 at 8:59 am

      @Kagimbana, reka gukabya. Ibibazo Isi ifite none ntabwo wabigereranya nibyimyaka yashize. Urugero: Za Genocide zakorewe, Abatusti, Abayahudi, Arumeniya nubundi bwicanyi bukomeye bwabayeho. Intambara ya I&II Y;isi, ikoreswa ry’intwaro zakirimbuzi muri za Japon, Intambara y’ubutita, indwara nka za Sida, Ubushita, Iseru, Macinyamyambi, Amavunja, za Mugiga, Inzara nkaza Ruzagayura. Ibibazo byubukoloni aho abazungu bahagurukaga bakagabagabana Africa yacu. Ubutinganyi nkubwa Sodoma na Gomora, intambara zamadini nkaza Jihadi nazza Crusade. Ubwikanyize bw’Abami nibikomangoma nko mubufaransa, intambara z’impindura matwara (Revolutions & Rebellions), Intambara zo gushaka ubwigenge, Dictators nk’Amini Dada, Hitler, Tojo, Musolini,Ivangura ruhu,ibiza byahianye za Denozoro. Nibindi nibindi. so i agree with H.E

  2. GITERA James

    20/09/2017 at 6:32 pm

    Ibyo KAGIMBANA avuze nibyo.Bihuye n’ibyo Bible ivuga,yuko mu Minsi y’imperuka tuzaba dufite ibibazo bikomeye kurusha mbere (2 Timote 3:1-5).Binyuranye cyane n’ibyo president wacu avuga,yibwira ko noneho ibibazo by’isi byoroshye kurusha kera.IBIBAZO isi ifite bikomeye kandi bibi cyane kurusha mbere,ni Climate Change na Atomic Arms proliferation.Ibi bibazo byombi,birajyana isi yacu kuli “Total Autodestruction”.Nukuvuga ko abantu bashobora gusenya isi yose igashira.
    Climate Change,iterwa n’imyuka inganda zikomeye zohereza mu kirere (AIR POLLUTION).Bikabyara ubushyuhe bukabije mu isi,El NINO phenomenon,imiyaga irimo gukwira ku isi yose,Earthquakes,Wildfire,INKANGU,TSUNAMI,etc…
    Ikindi kibazo gikomeye kurusha mbere,ni Atomic Bombs zirimo kwiyongera.Ubu ibihugu 9 bifite Atomic Bombs zirenga 16 000.Kera zabagaho,ariko ari nkeya kandi zifitwe n’ibihugu 5 gusa.Atomic Bombs z’ubu,zirusha UBUKANA izakera inshuro zirenga 3 000 !!!Urugero,Abarusiya baherutse gukora Atomic Bomb ishobora gutwika ibihugu byose bya EAC bikaba ivu mu kanya gato,bateye imwe yonyine gusa!!! Kera ntiyabagaho.Iyo Atomic Bomb Abanyamerika bayise SATAN 2 kubera kuyitinya.
    President wacu namenye ko isi yacu ijya kuli Total Destruction.Ntabwo ari nka kera.
    Abahanga benshi mu bya SCIENCE na MILITARY,bahamya neza ko niba nta gikozwe,ISI yacu iri hafi gushira (Autodestruction).

  3. uk

    20/09/2017 at 7:34 pm

    @Kagimbana urakoze cyane Perezida yavuze ijambo ryiza ariko kuvuga ko ibibazo byubu aribyo byoroshye kurusha ibyashije wenda bimwe mu bihugu birashoboka ariko muri rusange hari ibibazo byakemutse ariko haza ibindi bikomeye.

    Icyambere nuko ubu isi ari magirirane ikibaye hamwe gihita kigira ingaruka ahandi, kwikunda no kwikubira nubwo byahozeho mugihe cya kera aho bitandukaniye nuko cyera bamwe batabimenyaga cyangwa bakabifata nkihame ariko ubu abantu barasharirirwa kubera kubaho nabi ubibona kandi kugira icyo ubikoraho bitoroshye, uti byaba ari ubunebwe reka da ni ubucakara bwahinduye isura, ikindi nuko ubukungu burimo kwiharirwa nabantu bake bituma bagira imbaraga zirenze izibihugu bagategeka icyo bashatse ,ibintu byose bakabirebera muri gahunda ya business nibitari ngombwa umukene numunyantege bakakabona, burya ntakibabaza kuburara abandi bamena ibiryo mu mafaranga bakwibye bakagukama kandi ubibona , kwiga ugasonaukirwa ukabona game uko ikinwa ntubone akazi , bakaririmba amajyyambere nyamara ari ubukire bwa bamwe niyo mpamvu secterur zose zitinjiza ubuzima, uburezi (si hose kuko hari aho ziinjiza ) ariko zikenewe nabenshi kuko ntanyungu zizanira bake bafite ubutunzi nibihugu niho hambere bakata ingengo yimari cyangwa niyo bagize impuhwe bagatora amategeko abafasha ubucuruzi aho gufasha rubanda.

    Urugero economic inequality iriho hagati yabantu mu mateka ntahandi rwabaye , many researches have confirmed these, ikindi ihungabana ryubukungu 2008 niryo ryabaye ribi kurenza irizwi cyangwa ku rwego rumwe , iterambere naryo ryatumye abantu babona ibitarashobokaga ko bishoboka, tugeze aho ibihugu bitakigenga cyngwa abantu bata nationality kuuko umuryango direct ntacyo iikimaze cyane ubu ikigezweho nukwiga kubana nabantu bamoko yose , bimico itandukanye kuko ejo ejo bundi amakiriro atakiri mugihugu cyawe gusa kubera iterambere /technology, national citizenship vs Citizenship. Brother Kagimbana mvuze ibi kugirango nsasire igitekerezo cyanjye kuri comment yawe uti uburenganzira bwa muntu burahungabankwa warngiza uti ubutinganyi , ubwo mukanya uti gender nibikabyo niba wemere uburenganzira bwa reka abantu bahitemo uko babaho kandi bose ubububahe yaba umutinganyi muhe uburenganzira bwe , umugore muhe uburenganzira , ufite ubumuga uburenganzira bwe singombwa ngo twese tugire imico imwe niba uri umukirisito utekereze ko islam yayobye niba ushaka uwo mudahuje igitsina utekerez ko abikunda babihuje bayobye cg ntabwenge bagira, niba uri umwirabura utekereze ko abazungu bafite ikibazo cyngwa nabbo batubone nkabatari civilise cg abapagani nkuko Macro aherutse kubivuga, ubwo nujya aha iwacu urebe amateka , nubona umukene uti biriya nikaremano nubunebwe .

    Umwanzuro : ibi byose bikora kimwe principe yo kwishyira hejuru no kumva ko uwo mudahuje ari umwanzi no kudasobanukirwa umuco wabandi cyangwa uruunyurane rwimico (multiculturalism) aha niho hava ideology yo guhonyora uwo mudahuje, kumurenganya …..ubwo nuvuga umutindanyi, ejo umuzungu cg undi nzguca amazi kubera uruhu rwawe uzababara, nguko uko dusuzugura abagore nimvugo zacu tukabona ko ntacyo bashoboye , nguko ko abirabura muriafurika yepfo ,USA nahandi birirwa bica cg nabo bakicwa, nguko haje gupimwa ubuziranenge bwabantu bikava ibirayi bigataha mu rwanda utakuzuza ibisabwa ukakabona. Rekera abantu identity yabo niba nta tegeko riyibuza ubane nabose kuko ubu turi tayari gukorera mubihugu byose cg gukorana business nabantu batandukanye online harimo nabariya wibasira gumana imyizerere yawe uha amahoro abandi bizagufasha mu iterambere ryawe kuko nujya kwiga hanze gukora hanze nuzana biriya byawe bizmera nkuko duhana ingengabitekerezo uzabona ishyano. Kuko ibi bituma abarabu baterwa ngo nta democracy, amoko akicana ntacyo apfa …. siki cyonyine kibitera ari nabyo biri muri bimwe. Kubaho neza rero nukubaha buri wese mukareba ibibateza imbere aho kujya muri ubwo butindi.

    Umbabarire nuko nari mbonye kariya kantu kuubusambanyi nubutindanyi by the way buriya ntuzagirengo sex yahoze ari ikizira ahubwo yagizwe ibanga, kuyikoresha bigenzurwa na kiriziya na leta kuko kera byari nkimvage kuko sex nikimenyetso cyubukire nimbaraga byafashaga gutsinda intambara no kugwiza amaboko nubukire nahubundi sex ninko kurya kunnya guhumeka ….. Sawa

    • bb

      21/09/2017 at 9:15 am

      UK? Ugira akazi? Urabona ibintu wandika uko bingana? Ubu akandi kazi ugakora ryari?

      • uk

        21/09/2017 at 11:54 am

        @bb urakoze kunkosora buri kintu kigira umwanya wacyo gusa ndemeranya nawe ko msg ari ndede ku rubuga buriya buhoro buhoro nirwo rugendo.asante

        • Jeff

          21/09/2017 at 5:06 pm

          Nshimiye cyane umuntu witwa UK kuko afite kwiyoroshya (flexibilité) muri we, nshingiye ku gitekerezo kirekire yatanze, n’uburyo ashubijemo BB. Iyaba isi yagiraga abantu borohera bagenzi babo nka UK hari ibibazo byinshi byakemuka. Aho ubona mugenzi wawe bitameze neza mukaganira mugamije gukeburana, aho kuba extremiste. Reka mbabwire ikintu cyoroshye, muzitegereze abanyamadini uko birirwa basebanya kandi abenshi muri baba mu madini batazi n’inkomoko yayo, nyamara Imana ntigira idini. ….

  4. uk

    20/09/2017 at 7:39 pm

    Gukosora :sorry National citizenship vs Global citizenship

  5. Mukama

    20/09/2017 at 8:07 pm

    Urashaka kuvuguruza ibyo umuru w’igihugu yatangaje

    • Mutwaro

      21/09/2017 at 6:20 am

      Nta na rimwe se ajya yibeshya? kereka niba ari Imana.

  6. uk

    20/09/2017 at 11:42 pm

    @Mukama sukumuvuguruza aha nurubuga rwo kungurana ibitekerezo no gukomeza kuganira kubibazo byugarije isi kugirango twese tubigiremo uruhare mukubikemurano kubireba muburyo bwose bushoboka, nkuko nkabadukuriye bari kubiganiraho natwe turi kungurana ibitekerezo, nkuko buri wese yatnga opinion ye.

    urakoze

  7. qween

    21/09/2017 at 7:34 am

    mes chers amis ibyo muvuga sinemeranya namwe nshingiye kuri ibi
    1. Ibibazo sibyuyumunsi na kera byahozeho urugero hari epoque ubuvuzi bwari hasi cyane kuburyo ISI yose yakoreshaga gakondo nta test yindwara ibayeho o moins uyu munsi ujya kwa mganga bakagupima…

    2. mwibuke ko communication ya kera yasaga nkaho ntayo no phones,no radio,no television bivuze ko Ibiza,imyuzure za El NINO phenomenon,imitingito,ya miyaga catherine nibindi ntavuze byahozeho sibyuyu munsi ahubwo ntitwamenyaga aho byaberey kubera nta buryo bwo kumenya amakuru bwariho at least uyu munsi turabimenya bikiba.
    3. ibyihebe nabyo muvuga ntago bitangiye ejo na kera byabagaho kubazi amateka mujya mwumva abo bita kamikaze babayapani ibyo bakoraga mu ntambara yisi hashize imyaka irenga 70 almost siecle hari nizindi example zo muri 300 BC zibyihebe tutabonera time hano muri make ntago ibyihebe byadutse ubu ahubwo na kera byabagaho ariko ntitubimenye kubera rwa rugero natanze hejuru rwa media itariho at all.
    4. nshingiye kuri izi ngero nke ntanze rero ndemeranya na HE kubyo yavuze uyu munsi hariho ibibazo ariko nuburyo bwo kubikemura burahari ugereranije na kera ikibuze ni urukundo.

    Murakoze

  8. Maganya

    21/09/2017 at 7:56 am

    @Mukama we, kuba uri Perezida wa Repubulika ntabwo bikubuza kwibeshya, kuko umuntu wese ashobora kwibeshya rwose bibaho. Icyiza ni uko iyo wibeshye abandi bakagukosora ubyemera ntubifate nabi. Abakosora ariko nabo bagomba kubikora mu kinyabupfura bakubaha uwaba yakoze iryo kosa, kuko “l’erreur est humaine/errare humanum est”

  9. Claude

    21/09/2017 at 8:44 am

    Mwese muravuga bigendanye nikigero cy’ ubwenge n’ icyiciro cy’ imibereho yanyu na His Excellence akavuga nk’uzi byinshi henshi kandi ureberera isi(Amahoro,Imyuzure,terrorism,Gari yamoshi,Ihindagurika ry’ikirere ,… kandi kw’isi hose; mu gihe mwebwe muzi iby’iwanyu mu ngo no kwa bashiki banyu(Babuze sondori zinkoko/Ingurube) gusa. ntimukagereranye ibitagereranywa buri umwe wese ajya amenya umupaka we ye kuwugereranya nundi sinzi imyaka yanyu ariko ibitekerezo byanyu biragaragaza ko biri hasi cyane.

    Naho abageraranya bibiriya n’ibiri muri speach hariya si murusengero ari ntari kuvuga ubutumwa ntari kuvuga iby’umwuka aravuga iby’umubiri n’isi bikeneye.Iby’umwuka bigira igihe cyabyo iby’umubiri bikagira igihe cyabyo kandi byose birakenewe.Mwibuka yuko imibiri ari insengero z’umwuka.Uyu mubiri(Urusengero) ukeneye kurya neza, umutekano , ubwenge n’ibindi kugira n’Umwuka wera ature heza hatekanye.

    Ntimukagereranye ibitagereranywa menya uwo uriwe n’umupaka wawe bikurikije n’ubwenge bwawe ,class yawe.

    • KABANO Cosma

      21/09/2017 at 10:03 am

      Ko numva se uvuga ngo twe gukoresha Bible,His Excellency atekereza neza kurusha imana yaduhaye Bible?Iyo ni Fanatism gusa.Kuba His Excellency ntibisobanura ko uba uzi ubwenge kurusha abandi.Uravuga ngo His Excellency areberera isi yose.
      Aka ni akumiro !!! Noneho niwe uzakemura ibibazo isi yose ifite?? Ndabona wemera Bible.Ndakwingize soma Zaburi 146:3,4 wumve uko imana ifata Abategetsi.Ntimugafate abantu bakomeye nkaho ari imana.

    • Kazitunga

      21/09/2017 at 12:44 pm

      @Claude we abantu bose batekereza nkawe iyi si yaba ifite ibibazo birenze ibyo ifite.

  10. Greg

    21/09/2017 at 11:09 am

    Claude’s reaction/comment is very cheap. Being Head of State does not immune you from error, and does not give you the ability to know what others do not know.

    • KAGABO

      21/09/2017 at 1:59 pm

      That is true.Ikibazo AFRIKA ifite,nuko abantu benshi bafata president nk’imana.
      Mbese bimeze nka kera.Bavugaga ko UMWAMI abuze,inka zitakongera gukamwa,ibintu byose byahagarara,etc…Ibi mufata KP nk’imana,ni nako kera bafataga Kinani nk’imana.Nyamara amaze kuvaho,bamufashe nka Shitani,genocidaire,etc…
      History kuki itabigisha?? The President is a mere and mortal human like you.

  11. byishimo

    21/09/2017 at 11:37 am

    maganya we ndabona warapfanye ikiratini

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock