Isonga FC yasezeye muri FERWAFA – UMUSEKE

Isonga FC yasezeye muri FERWAFA

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Isonga yahinduriwe intego, iva ku guhanganira amanota mu marushanwa ya FERWAFA iba ishuri ry’umupira w’amaguru ryigisha abana gusa.

Isonga FC yabaye iya kabiri mu kiciro cya kabiri umwaka ushize itsindira itike yo kujya mu kiciro cya mbere yasenyutse

Isonga FC yabaye iya kabiri mu kiciro cya kabiri umwaka ushize itsindira itike yo kujya mu kiciro cya mbere yasenyutse

Umwaka w’imikino 2016-17 Isonga FC yari yabaye iya kabiri muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu Rwanda itsindira itike yo kujya mu kiciro cya mbere ariko ntibyakunda kubera ubushake bwa ba nyirayo.

Yasimbuwe na Kiyovu sports mu kiciro cya mbere bituma yo yemera kwigumira mu kiciro cya kabiri undi mwa. Nyuma y’iminsi mike iyo myanzuro ifashwe hamenyekanye andi makuru yemeza ko Isonga FC yasheshwe.

Umuyobozi w’iyi kipe Gregoire Muramira yabihamirije Umuseke agira ati: “Nibyo Isonga ntabwo izongera guhatana mu marushanwa ya FERWAFA kuko ntabwo ikiri ikipe y’umupira w’amaguru. Ubu ntabwo yitwa Isonga ‘FC’ kuko bivuga Football Club, twitwa Isonga Football academy.

Twafashe uyu mwanzuro kuko twari tumaze imyaka itandatu duhangana n’amakipe akomeye uyu munsi tukamanuka mu kiciro cya kabiri kuko twazanye abakinnyi b’abana, bamara kumenyerana tukazamuka mu cya mbere, andi makipe akababenguka tukabatanga kuko ariyo ntego yacu ya mbere, bikarangira twongeye kumanuka. Twasanze atari byiza duhitamo gusezera mu marushanwa ya FERWAFA tugafata intego yo kurera abana tukabigisha umupira ariko tudahangana n’abashaka ibikombe.”

Isonga FC yashinzwe 2011 ihuriramo abakinnyi batarengeje imyaka 17 bari mu ikipe y’igihugu Amavubi yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda banakina igikombe cy’isi cyabereye muri Mexico.

Iyi kipe yazamuye benshi bafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda nka; Salomon Nirisarike, Emery Bayisenge, Michel Rusheshangoga, Olivier Kwizera, Celestin Ndayishimiye, Mico Justin, Patrick Sibomana, Savio Nshuti Dominique n’abandi benshi.

Roben NGABO
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock