Israel yatangaje ko yiteguye gutera Syria – UMUSEKE

Israel yatangaje ko yiteguye gutera Syria

Ambasaderi wa Israel muri USA witwa Ron Dermer yabwiye abategetsi ba USA bari bateraniye mu muhango ubanziriza itangizwa rw’umwaka mushya ku ngengabihe ya Koyahudi ko igihugu cye kiteguye kugaba ibitero kuri Syria nibiba ngombwa.

Israel ngo yamaze kwitegura urugamba na Syria

Ibi ngo Israel izabikora niba imitwe ishyamiranye muri Syria ikomeje kutotora umupaka wayo na Israel

Ron Dermer yagize ati: “ Minisitiri w’Intebe wacu yabivuze neza ko abazahirahira bakegera umupaka wacu na Sryia tuzabarasa.”

Natanyahu yavuze ko umupaka bahana na Syria ari ahantu hatagomba kuvogerwa kandi ngo Israel izi neza ko ariho ubutegetsi bwa Assad bucisha intwaro buha abarwanyi bo muri Hezbollah.

Ikinyamakuri kitwa Israe Today kivuga ko ubutegetsi bw’I Damascus bwamaze kuvuga ko Israel nibugabaho igitero buzirwanaho.

Intambara yeruye hagati y’ibihugu byombi iheruka muri 1982 ubwo Israel yagabaga igitero bise Peace for Galilee, aho Israel ikaba yarashakaga gukura ku butegetsi umuyobozi wari warashyizweho na Syria igashyiraho uwayo.

Icyo gihe Israel yashyizeho uwitwa  Bachir Gemayel ariko nawe aza kwicwa mu mezi yakurikiyeho.

Ikindi kerekana ko umubano wa Syria na Israel uhoramo ibibazo ni uko kuva muri 1967 Israel yigaruriye ikibaya cya Golan n’ibindi bice bitanduakanye bwa Syria na Misiri.

Ambasaderi wa Israel muri USA avuga ko niba intambara iri kubera muri Syria ikomeje kwegera Israel igihugu cye kizitabara

Jean Pierre NIZEYIMANA

 UMUSEKE.RW

12 Comments

  1. bb

    13/09/2017 at 2:52 pm

    Nta wundi warangiza iriya ntambara uretse Israel!

  2. keitha

    13/09/2017 at 4:18 pm

    Rusia iragukubitira abayahudi doreko inabarwaye aka gacyino nako kazaba karyoshye.

    • Putine

      13/09/2017 at 5:11 pm

      Putine amaze igihe aribwaribwa.

  3. GASHUGI Alphonse

    13/09/2017 at 8:52 pm

    Abantu benshi bibeshya ko ISRAEL idatsindwa ngo kubera ko ari UBWOKO bw’imana.Ntimukagereranye ISRAEL ya mbere ya YEZU na ISRAEL y’ubu.Kera koko,imana yakundaga ISRAEL,ikayirwanirira.Ariko aho YESU aziye hano ku isi,ISRAEL yanze kwemera ko ari UMWANA W’IMANA.Noneho imana ihita ihagarika urukundo yali ifitiye ISRAEL.
    BIBLE ivuga ko umuntu wese utemera ko YESU ari umwana w’imana,atazabona ubuzima bw’iteka (Yohana 3:16).Ikindi kandi imana yanga abantu barwana,ku buryo abantu barwana bose izabica ku munsi w’imperuka (Matayo 26:52 na Yesaya 34:2).Ntabwo abantu bazi kurwana,bivuga ko batsinda kubera imana.Urugero,Amerika na Russia,bararwana bagatsinda ibihugu kubera Technology bafite.Mulibuka ko HEZBOLLAH yatsinze ISRAEL muli 2006,igatwika Tanks zabo 56.Ntabwo rwose ISRAEL ikiri ubwoko bw’imana.

    • Soma neza

      14/09/2017 at 10:18 am

      Gashugi we ikosore , guhera ubu ujye wandika ” Imana” ntabwo ari imana, kuko “imana” weho uvuga bitewe nuko uryanditse , ubwo nyine wanditse “Nyabingi”.

      • KABERA James

        14/09/2017 at 12:07 pm

        Ndasubiza wowe witwa Soma neza.Kwandika Imana cyangwa imana,ntacyo bihindura.Urakeka ko wanditse kagame paul cyangwa Kagame Paul hari icyo byahindura?Abantu nka we,mubiterwa nuko mutazi Bible.Ntabwo muzi ko hari abandi bitwa imana.Imana ishobora byose,yitwa Yehova.Ariko hari abandi bitwa imana,ariko badashobora byose.Urugero,YESU nawe yitwa imana,ariko ntareshya na Yehova (Yohana 14:28).MUSA yitwa imana ya FARAWO muli Kuva 7:1.
        Muli 2 Abakorinto 4:3,4,SATANI yitwa imana ihuma abantu amaso ngo batamenya KRISTO.Wowe usakuza ngo banditse imana aho kwandika Imana,nuko utazi aya masomo ya Bible.Aho gusakuza,jya wandika imana Yehova cyangwa imana Yesu.Ubu se ko dufite perezida umwe,tugomba kwandika President Kagame.OYA,dushobora kwandika president Kagame.Nkuko ukoresha buri kanya izina ry’umwana w’imana YESU,abe ariko uzajya ukoresha izina ry’imana ishobora byose,Yehova.Ikindi kandi,iga neza Bible,aho gusakuza gusa.Ntabwo imana ari izina bwite (proper name).Hari abandi bitwa imana.

    • Germain

      14/09/2017 at 8:34 pm

      Ariko iryo zina (Israel) uzi icyo risobanura :ubwoko bw Imana, bahumishijwe kugira ngo abanyamahanga babone agakiza ariko bibiliya ivuga ko bazora bagakanguka , ubwo rero udapfa kubafata uko wiboneye , Ima yavuze ko uzabasabira umugisha azahabwa umugisha n uzabavuma nawe azavumwa , ibyo wabibaza umugabo witwa Baramu na Baraki bagereje kuvuma Israel , rero nta tandukandiro hagati ya israel ya kera n iyubu ukuyeho ko bahwanyuwe ku giti ngo ingurukira zibone aho ziterwa nibagarurwa rero bizarushaho kuba byiza uze kubisoma mu baroma :9 http://bibiliya.com/yera/abaroma-9

      naho ibindi ni ukuburira abatuye isi ko Imana yatumye umuhanuzi wayo ku bantu bose kugira basohoke muri babylon binjire mu mugeni wa Kristo uwo muhanuzi ni Branham niwe Imana yahe ubusobanuro bwa Bibiliya bukwiriya abantu b ikigihe ,kuko ibyanditswe byera bidashobora gusobonuka uko umuntu wese yishakiye :http://branham.org/ 0788228957

    • Kay

      15/09/2017 at 3:28 am

      Hahahah ngo hesbollah yatsinze nde?? Iyo ibatsinda iba yarakomeje ikagera nahandi kuko 400 millions ziyikikije nicyo zishaka ahubwo vuga uti hagowe liban barwinarimo kandi hezbollah itarenga umupaka 2006 ntabwo liba izayibagirwa kuko yasigaye ari umuyonga gusa naho abavuga ngo putin muribeshya cyane ntawurwana ashonje reka tubitege amaso icyo nzi nuko uwabatsinze ntaho yagiye izo abatsindisjije muri 67 zikubye kuru iyo myaka na el fatah wa egypt arabizi mbiswa nihenere iyo mbonye abazana bible muri politiki ndaseka ngahwera gusa

  4. Peniel Izabayo

    14/09/2017 at 11:50 am

    Ibyo nibyo wivugira ngo Imana yanze Israel umenye ko bidashoboka ntabwo yabatereranye kubera ko bnze kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo. Ibi byose biri muri gahunda y’Imana yabahumishije amaso kugira ngo bone uko ikorana n’abanyamahanga. Umubare wacu abanyamahanga numara kuzur izongera iarukire Israel, ariko nubwo bimeze gutyo ntabwo urukundo Imana y’Abraham, Isaac na Jacob ikunda Israel rwigeze rucogora.
    Uwibwira ko Russia izakubita Israel aribeshya kuko urinda Israel adasinira kandi ataneshwa naho ubuhangage bwa Putin ni ubusa imbere y’Imana yaremye ijuru n’isi. Ese umuntu ni iki imbere y’Ishobora byose? umuntu ukubita ingumi agapfa niwe mwirirwa mwogeza nka Putin koko

  5. Peniel Izabayo

    14/09/2017 at 12:02 pm

    Ibyo nibyo wivugira ngo Imana yanze Israel umenye ko bidashoboka ntabwo yabatereranye kubera ko bnze kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo. Ibi byose biri muri gahunda y’Imana yabahumishije amaso kugira ngo bone uko ikorana n’abanyamahanga. Umubare wacu abanyamahanga numara kuzur izongera iarukire Israel, ariko nubwo bimeze gutyo ntabwo urukundo Imana y’Abraham, Isaac na Jacob ikunda Israel rwigeze rucogora.
    Uwibwira ko Russia izakubita Israel aribeshya kuko urinda Israel adasinira kandi ataneshwa naho ubuhangage bwa Putin ni ubusa imbere y’Imana yaremye ijuru n’isi. Ese umuntu ni iki imbere y’Ishobora byose? umuntu ukubita ingumi agapfa niwe mwirirwa mwogeza nka Putin koko
    Soma Romains 11:1-7 na Romains 11:25-32

  6. Deus

    14/09/2017 at 12:05 pm

    Abavugavuga hano ibyo bya Israel na Syria bibarebaho iki ?
    Ubwo murashaka indi ngingo yo kwicamo amacakubiri ?
    Baba ubwoko bw’ Imana se cyangwa bataba bwo bibarebaho iki ?

    Twe ko tuzi ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, mwibwira ko abayahudi bajya aho bakabijyaho impaka bagacikamo ibice bamwe bashyigikiye ko itaha mu Rwanda abandi batabyemera ?

    Muge muvuga ibyo musobanukiwe, twese turi abantu kandi Imana idukunda kimwe, kandi ibyo ntaho bihurira n’ intambara twe abantu turwana hagati yacu !

    • KABERA James

      14/09/2017 at 1:11 pm

      Ibyo wibeshya ngo “imana yirirwa ahandi igataha I Rwanda”,sibyo na gato.Ni ibyo bita “wishful thinking” cyangwa Nationalism.Kuko n’ibindi bihugu,bivuga ko imana ibikunda kurusha abandi.Iyo imana iza kuba itaha mu Rwanda,ntabwo twari gupfusha Million y’abantu.Ahubwo jya uvuga ko Abanyarwanda natwe twananiye imana kimwe n’abandi.Abanyarwanda biba,basambana,bicana,bikubira umutungo w’igihugu,barenganya abandi,etc…,ntibagira ingano.Ibyo byonyine byerekana ko imana itadukunda kurusha abandi.BIBLE ivuga ko imana itajya itonesha abantu,ahubwo ikunda abantu bayumvira.
      Abantu bumvira imana ni bake cyane.N’abanyarwanda bumvira imana ni bake.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock