Itsinda ry’Abamurikamideri ryahize ayandi rigiye guhembwa muri ‘CCA Style Award’ – UMUSEKE

Itsinda ry’Abamurikamideri ryahize ayandi rigiye guhembwa muri ‘CCA Style Award’

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama ni bwo hazamanyekana itsinda (Agency) ry’abamurikamideri ryahize ayandi mu irushanwa rya Champion Competition Arts style Awards. ibihembo bizatangirwa kuri Mulindi Japan One Love bakunze kwita kwa Rasta.

Rutamu Omar umuyobozi wa CCA Style ngo barashaka guha icyubahiro amatsinda y'abamurikamideri

Rutamu Omar umuyobozi wa CCA Style ngo barashaka guha icyubahiro amatsinda y’abamurikamideri

Omar Rutamu umuyobozi wa CCA Style awards avuga ko iri rushanwa rigamije guteza imbere amatsinda y’abamurikamideri mu Rwanda.

Avuga ko mu Rwanda hari ibindi bikorwa biteza imbere abamurika imideri ku giti cyabo ariko amatsinda akirengagizwa mu gihe ari yo azamura aba banyamideri.

Ati “Bamwe mu bamurika imideri n’ubundi bamenyekana baba bavuye mu matsinda y’abamurikamideri, twe rero twifuje gutegura iri rushanwa mu rwego rwo guha icyubahiro ayo matsinda.”

Uyu muyobozi w’abategura iri rushanwa avuga ko kuva muri Mata bahurije hamwe amatsinda umunani yahatanye akaza gusigara ari atatu ari yo 1000 Hills Fashion , YGM fashion na Planet Fashion Team.

Ati “Kuri uyu wa wa Gatanu ayo atatu yasigaye na yo azahatana ubundi hamenyekane imwe igomba kwegukana iri rushanwa.”

Alex Niyomugabo uhagarariye itsinda 1000 Hills Fashion riri mu matsinda ari guhatana muri iri rushanwa yavuze ko we n’abagenzi be biteguye kwegukana iri rushanwa .

Uretse amatsinda azahatana, ngo hazanahembwa umukobwa wa mbere wiyerekanye neza kurusha abandi .

Gutora bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga z’irushanwa, ku munsi wa nyuma w’irushanwa bazakusanya amanota yose.

Hazaba n’imurikamideri kugira ngo abakemurampaka  babone uko batanga amanota hakurikijwe uko itsinda ryiyerekanye mu myambaro ndetse n’uko ryakoresheje igihe ku rutambukiro.

Niyomugabo Alex aravuga ko itsinda ayoboye riyteguye gutwara igikombe

Niyomugabo Alex avuga ko itsinda ayoboye ryizeye gutwara igikombe

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock