‘Iwacu Fashion Magazine’ yakusanyije inkunga izafasha impunzi ziri Mahama – UMUSEKE

‘Iwacu Fashion Magazine’ yakusanyije inkunga izafasha impunzi ziri Mahama

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tarika ya 2 Ugushyingo 2017, mu mujyi wa Kigali hamuritswe ikinyamakuru cyandika ku mideri ‘Iwacu Fashion Magazine’ mu birori byanatangiwemo inkunga izafasha impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama cyane cyane urubyiruko.

Abitabiriye ibirori baranzwe n'akanyamuneza ku maso.

Abitabiriye ibirori baranzwe n’akanyamuneza ku maso.

Iyi nkunga yakusanyijwe mu bitabiriye ibi birori aho buri wese yatangaga uko yifite, hanaguzwe igishushanyo kigaragaraza urubyiruko rufite impano yo kumurika imideri ruri mu Nkambi ya Mahama.

Umuyobozi mukuru wa kiriya kinyamakuru Rachel Uwambaje yabwiye Umuseke ko ubusanzwe ‘Iwacu Fashion Magazine’ yandika ku mideri, igasohoka inshuro imwe mu mezi abiri, kandi kigatangirwa ubuntu.

Bahisemo kukimurika nyuma y’uko bari bamaze igihe bacyandika, ubu bakaba bifuza ko Abanyarwanda bamenya ku buryo burambuye ibijyanye n’iki gitabo.

Rachel Ati “Kuva mu 2016 nibwo twatangiye kwandika iki gitabo, ahanini haba hakubiyemo inkuru z’abahanga n’abamurika imideli mu Rwanda. Twifuje ko twajya twandika ku makuru yo mu Rwanda mu rwego rwo gufasha abantu batandukanye kumenya ibikorerwa mu Rwanda.”

Abarundi baba mu nkambi ya Mahama basanzwe bamurika imideri ni bamwe mubari bitabiriye ibi birori , bavuga ko bishimira ko impano zabo zatangiye gufashwa kandi bizera ko ku bufatanye na Iwacu fashion magazine bizeye kugera kure .  abamurika n’abahanga imideri mu Rwanda nabo bitabiriye.

Bamwe mu bamurika imideri mu nkambi ya Mahama.

Bamwe mu bamurika imideri mu nkambi ya Mahama.

Abitabiriye iki gitaramo bagize umwanya wo kureba ibigize iyi magazine yamuritswe.

Abitabiriye iki gitaramo bagize umwanya wo kureba ibigize iyi magazine yamuritswe.

Iki gishushanyo cyaguzwe ibihumbi magana arindwi, amafaranga yose azafasha impunzi zo mu nkambi ya Mahama.

Iki gishushanyo cyaguzwe ibihumbi magana arindwi, amafaranga yose azafasha impunzi zo mu nkambi ya Mahama.

Kwambara neza ni kimwe mu byaranze abitabiriye ibi birori.

Kwambara neza ni kimwe mu byaranze abitabiriye ibi birori.

Melissa Isaro umwe mu bayobozi ba Iwacu Fashion Magazine ageza ijambo kubari bitabiriye ibi birori.

Melissa Isaro umwe mu bayobozi ba Iwacu Fashion Magazine ageza ijambo kubari bitabiriye ibi birori.

N'abanyamahanga bari baje kureba iki kinyamakuru cy'imideri cyandikirwa mu Rwanda.

N’abanyamahanga bari baje kureba iki kinyamakuru cy’imideri cyandikirwa mu Rwanda.

Ni ibirori byanitabiriwe n'abakuze.

Ni ibirori byanitabiriwe n’abakuze.

Uyu yavuze mu izina ry'abamurika imideri batuye mu nkambi y'Abarundi ya Mahama.

Uyu yavuze mu izina ry’abamurika imideri batuye mu nkambi y’Abarundi ya Mahama.

Wari umwanya wo kuganira ku nshuti n'abavandimwe.

Wari umwanya wo kuganira ku nshuti n’abavandimwe.

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Tate

    03/11/2017 at 9:06 pm

    Ngo inzara ibamereye nabi Mahama barabatabaye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock