Iyo nibutse ko nigeze gukina ndi Sugar Mumy nshesha urumeza – Manyobwa – UMUSEKE

Iyo nibutse ko nigeze gukina ndi Sugar Mumy nshesha urumeza – Manyobwa

*Gukina amakinamico ngo bikesha umutima bigatanga amahoro
*Ku myaka 53 ngo azabivanwamo n’urupfu gusa

Nyiramariza mu Urunana, Manyobwa muri Musekeweya ni umukinnyi ukundwa na benshi muri aya makinamico, yitwa Consolata Uwimana gukina amakinamico ni ubuzima bwe gusa ngo hari aho yigeze gukina ari Sugar Mamy ku ishuri ryigagaho umwana we, n’ubu ngo iyo abyibutse asesa urumeza.

Uwimana uzwi cyane nka Manyobwa

Uwimana uzwi cyane nka Manyobwa

‘Manyobwa’ ubu agize imyaka 53 y’amavuko, yatangiye gukina amakinamico mu 1984 ari mu kigero cy’imyaka 20 mu itorero Indamutsa ryari ryarashimye impano ye.

Nyuma ya Jenoside yakoze ikizamini aratsinda atangirana n’ikinamico Urunana akina ari Nyiramariza umugore wa Gitefano.

‘Manyobwa’ yabwiye Umuseke ko yakinnye uduce twinshi cyane tw’amakinamico ariko aho atazibagirwa ari aho yakiniye ikinamico ari ‘Sugar Mamy’ ku kigo cy’amashuri i Busogo umwana we yigagaho.

Ngo iyo abyibutse asesa urumeza kuko n’umwana we yari mu bakurikiye ikinamico maze akibaza icyo umwana we atekereza ku mubyeyi we uri gukina nka ‘Sugar Mumy’.

‘Manyobwa’ avuga ko abantu benshi bamwumva muri Musekeweya bajya batungurwa iyo bahuye bazi ko avuga uburimi kubera ibihanga bagasanga amenyo yuzuye akanwa.

Manyobwa agira inama abakiri bato kudacika intege kubyo bashaka kugeraho kandi abafite impano zo gukina amakinamico bakaziteza imbere.

Ati “Abakiri bato tubasha kubatoza tukababwira ko umuhanzi nyawe agomba gukina byose akirengagiza abamuvuga uko atari bitewe n’uwo mukino aba yakinnyemo” .

Atanga urugero rw’aho yagiye akina imikino iteye isoni ariko akihangana akabikinamo nk’umunyamwuga mu makinamico.

Ati “uzi gukina uri umukecuru wafashe akana gato uri kukita cherie wawe!!!  biba bisekeje”.

‘Manyobwa’ avuga ko gukina amakinamico ari ibintu byiza bituma umuntu agira umutima ucyeye kuko byigisha ubuzima.

Ati “bitanga amahoro bikakugarurira umutuzo mbese bituma udasaza. Ubu ku myaka yanjye 53 ndacyabikora neza cyane, urupfu nirwo ruzabinkuraho.”

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW 

6 Comments

  1. nike

    10/11/2017 at 6:42 am

    Ndagukunda cyane manyobwa wee uransetsa nkagukunda cyane

  2. Nepo

    10/11/2017 at 12:05 pm

    courage Nyiramariza we niba atari ibanga ufite umugabo? Niba umufite yakiriye ate gukina utereta umwana ubyaye?

  3. minani

    16/11/2017 at 10:48 am

    kabure icyago disi we!

  4. minani

    16/11/2017 at 10:49 am

    ndagukunda

  5. minani

    16/11/2017 at 10:49 am

    ok

    • minani

      16/11/2017 at 10:50 am

      kabure icyago disi we!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock