Iyo nsenga hari igihe agatotsi kantwara – Papa Francis – UMUSEKE

Iyo nsenga hari igihe agatotsi kantwara – Papa Francis

Papa Francis yabwiye Televiziyo TV 2000 ko hari igihe agatotsi kajya kamutwara ari gusenga, agasinzira.  Yavuze ko hari n’abantu bagizwe Abatagatifu na bo bari bazwiho gusinzira bari gusenga. Muri bo harimo Theresa w’i Karikuta.

Papa Francis yemeza ko hari igihe agatotsi kajya kamutwara ari gusenga

Papa Francis avuga ko adakunda kurenza saa tatu z’ijoro atararyama. Birazwi kandi ko Papa Francis akunda kuryama nyuma yo gufata amafunguro saa sita z’amanywa kugira ngo aze kubona uko akora akazi kenshi agira.

Yemeza ko akunda gusenga ahumirije kugira ngo yegerane n’Imana cyane, ariko hari ubwo agatotsi ngo kamutwara agasinzira.

Papa Francis ubu afite imyaka 80 akaba akomoka muri Argentine.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika yabwiye abari bamuteze amatwi ko Yezu yasabye abayoboke be kujya biyumva nk’abana bari mu gituza cy’umubyeyi, kandi ngo mu gituza cy’umubyeyi ni heza ku bana kugira ngo basinzire.

Francis ni Papa ukunda kuganira n’abantu atebya cyane kandi ari mu Bashumba ba Kiliziya Gatulika bake babayeho bagenda beywe nta nkoni bitwaje.

Papa aryama saa tatu z’ijoro akicura saa kumi z’igitondo. Ibi bituma aruhuka bihagije akaza gukora akazi afite ingufu n’akanyamuneza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. nph

    01/11/2017 at 8:34 pm

    Ni umu jesuit bwana! Uzakurikirane neza aba Jesuit abo aribo uzamenya impamvu atitwaza akabando! Training baba barakoze (aba Jesuit)zirenze iza gisirikare ni nyinshi cyane si ngombwa kwitwaza utubando

  2. pastor

    06/11/2017 at 4:01 pm

    Papa wacu turamwemera kandi turamukunda cyane kubera byinshi aduhaho urugero. Imana imukomeze, Yezu amukomeze kuko ari umusigire we.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock