Jaguar ayoboye abandi mu matora y’Abadepite muri Kenya – UMUSEKE

Jaguar ayoboye abandi mu matora y’Abadepite muri Kenya

Charles Njagua Kanyi wamamaye nka Jaguar mu ndirimbo yise {Kigeugeu}, ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko yo muri Kenya nk’Umudepite ahagarariye ishyaka riri ku butegetsi ‘Jubilee’.

Jaguar arahabwa amahirwe yo kuba Umudepite mu Nteko Ishinga mategeko muri Kenya

Mu majwi angana na 43,914 niyo Jaguar afite mu matora amaze gushyirwa hanze by’agateganyo mu gihe umukurikiye ariwe Steve Mbogo afite angana na 27,365.

Mu matora y’umukuru w’igihugu Jaguar yagiye agaragaza gushyigikira ishyaka rya Jubilee rihagarariwe na Uhuru Kenyatta Perezida wa Kenya nawe urimo kwiyamamariza gukomeza kuyobora igihugu.

Byaje gutuma bagirana umubano wihariye, biri no mu bivugwa ko byatumye uyu muhanzi afata icyemezo cyo kwiyamamariza kuba Depite.

Jaguar aramutse atsinze ayo matora, yaba abaye umwe mu bahanzi bamaze kwinjira muri politike barimo Professor Jay na  Joseph Mbilinyi b’Abadepite muri Tanzania na Bobi Wine uherutse gutorerwa uwo mwanya muri Uganda.

Uyu muhanzi yagiye agaragara ku ntonde z’abahanzi b’abanyamafaranga mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba kimwe na Dr Jose Chameleon, AY, Diamond Platnumz n’abandi.

Uretse indirimbo yamenyekanishije izina mu karere no muri Afurika muri rusange yise ‘Kigeugeu’, Jaguar yagiye akora izindi zakunzwe cyane zirimo ‘Kioo, Nikuskize, Warriors n’izindi.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved