Japan: Umugabo yasanganywe imibiri 9 y’abantu bapfuye – UMUSEKE

Japan: Umugabo yasanganywe imibiri 9 y’abantu bapfuye

Police y’u Buyapani yataye muri yombi umugabo utuye mu gace ka Zama hafi ya Tokyo imusanganye imibiri icyenda yari abitse iwe. Ukekwa witwa Takahiro Shiraishi w’imyaka 27 yemeye ko ari we wishe abo bantu abika imibiri yabo mu byuma bikonjesha.

Abanyamakuru bari benshi ku rugo rw’ukekwa. Ukekwa yemereye Police ko yishe ba nyakwigendera

Birakekwa ko umubiri w’umwe mu babonetse ari umugabo abandi umunani ni abagore, Police ikaba iri gupima ngo imenye imyirondoro ya ba nyakwigendera.

Ikinyamakuru cyo mu Buyapani kitwa Mainichi Shimbun cyanditse ko imibiri yabonetse yari yatangiye kubora ariko ko yose itaboze mu rugero rumwe.

Shiraishi yabwiye Police ikorera mu gace atuyemo ko ari we wishe bariya bantu akabika imibiri yabo mu byuma bikonjesha.

Yagize ati: “Narabishe mpisha imibiri yabo mu byuma bikonjesha. Ku mibiri yabo hari ibindi nakoreyeho mu rwego rwo kuzasibanganya ibimenyetso byerekana abo nishe abo ari bo.”

Umwe mu baturanyi be yabwiye Police ko kuva uwo mugabo yimukira mu gace batuyemo, yatangiye kujya yumva umunuko ariko akayoberwa aho uturuka.

Police yari imaze igihe ishakisha umwe mu bagore batuye muri kariya gace abaturage bavugaga ko baburiye irengero guhera tariki ya 21, Ukwakira 2017.

Abakora iperereza bavuga ko Shiraishi yari amaze igihe afitanye ubushuti bwihariye n’umugore abaturage bavuga ko badaheruka kubona.

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Kani

    31/10/2017 at 10:21 am

    Isi irashaje pe.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock