Jay C yananiwe kwegera A. Gahongayire abwira Serge Iyamuremye aramufasha – UMUSEKE

Jay C yananiwe kwegera A. Gahongayire abwira Serge Iyamuremye aramufasha

Mu ndirimbo ye nshya yitwa ‘Amen’ umuraperi Jay C ngo ahari kuririmba Aline Gahongayire yahasimbuje Serge Iyamuremye nawe ukunzwe mu bahanzi bakora injyana ya Gospel. Gusa we avuga ko bitavuze ko yinjiye mu njyana ya Gospel.

Jay C yasohoye indirimbo yise 'Amen'

Jay C yasohoye indirimbo yise ‘Amen’

Jay C avuga ko mbere yuko akora iyo ndirimbo yabanje gutekereza ko yazayikorana na Aline Gahongayire umwe mu bakunzwe mu muri Gospel ariko ntibyagenda uko yabyifuzaga.

Jay C ati “Nagiye muri Studio gukora igitero cya mbere numva ko Aline Gahongayire ariwe nzabwira tukaririmbana kuko n’ubundi yari indirimbo y’Imana ariko byaje kurangira mbuze imbaraga zibimubwira, nahise nshaka Serge arankundira arabyemera”.

Jay C yakomeje avuga ko n’ubusanzwe akunda uko Serge aririmba, niko yahise amutekereza abonye kwegera Gahongayire bimunaniye.

Jay C aheruka gukora indirimbo yakunzwe yitwa “ I’m back” arikumwe na Bruce Melodie, yabwiye abakunzi be ko atinjiye mu njyana ya Gospel ko ahubwo aba akeneye guhindura agashaka abantu b’ingeri zose bakunda umuziki.

Yagize ati “Nifuza ko abantu bose biyumva mu muziki wanjye ariko kandi nanagombaga gushima Imana kubyo yangejejeho,nkavuga  ubukomere bwayo n’ ubudahangarwa bwayo”.

Jean Claude Muhire (Jay C) yavukiye i Kanombe mu Ugushyingo 1990 amaze kumenywa cyane kubera injyana akora ya Hip Hop.

Indirimbo nshya ya Jay C yise ‘Amen’

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. RAZ

    10/10/2017 at 9:22 pm

    HAHAHHAHHHA UMUZIKI WAWE ARUWU UGIRA SE?CANGWA AHUBWO UKORA INTERPRETATION AM BACK NTABWO ARI IYAWE AHUBWO WAYISUBIYEMWO MUKINYARWANDA NI YA MAINO FT T-PAIN ALL THE ABOVE NAWE NGO AM BACK CAKORA WARAKOZE KUBANTUNVA ICONGEREZA

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock