Jody Phibi ngo ntabwo akundana na Auddy Kelly, ngo nta n’umukunzi afite… – UMUSEKE

Jody Phibi ngo ntabwo akundana na Auddy Kelly, ngo nta n’umukunzi afite…

Phibi Muyoboke uzwi muri muzika nka Jody Phibi yatangaje ko nta musore uririmba bari banakundanaho, yavugaga ku bivugwa ko we na Auddy Kelly baaba bakundana.

Jody ngo nta rukundo arimo na Auddy

Jody ngo nta rukundo arimo na Auddy

Joddy ubu wasohoye indirimbo nshya yitwa ‘For You’ yahimbiye abantu bakundana, yemeza ko ubu nta mukunzi afite ahugiye mu kazi ke ko kuzamura ibikorwa bya muzika bigafata indi ntera.

Ku cyumweru gishize Jody yujuje imyaka 26 y’amavuko icyo ariho cyane ubu ngo ni ugukora cyane muzika ye ikarenga imbibi z’u Rwanda.

Muzika ayimazemo imyaka icyenda nk’uko abivuga (kuva 2008) ariko indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu 2012, gusa muzika ye bamwe bagiye bavuga ko asa n’urebera cyane ku muziki wo muri Uganda.

We ariko si uko abibona, avuga ko yageze bwa muri muri Uganda mu 2014, bamuha ikaze kandi baramufasha, amahirwe yahabonye ngo niyo yabyaje umusaruro akajya akorana nabo.

Ati “Njye nifuza kwitwa umuhanzi nyarwanda kuruta uko banyitirira ikindi gihugu.” Anavuga ko hari abakorera muri Uganda bamusabye kujya kubayo ariko ntiyemere.

Ati “ikintu nifuza ni ugukorera mu Rwanda, mfite ishyaka ryo kuba Jody w’ i Rwanda kuburyo ni ngera kure nzajya manika ibendera ryacu.

Mu minsi yashize havuzwe urukundo mu itangazamakuru ku bahanzi Jody na Auddy Kelly banakoranye indirimbo zirenga imwe harimo iyitwa ‘Sinzagutererana’ ndetse na  ‘Iyo Ngukeneye’.

Jody uyu munsi yabwiye Umuseke ko kuva yatangaira muzika nta n’umuhanzi yigeze akundana nawe.

“Nta kintu kigeze kiba nta musore uririmba turakundanaho, Auddy n’ inshuti yanjye ni nka musaza wanjye dushyigikirana, wasanga ariyo mpamvu byafashe intera kuko babonaga dukorana cyane.” – Jody

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yise ‘For You’ Jody ngo afite igitaramo azakorera muri Uganda i Kampala kuwa 03 Ubushyingo 2017 ari kumwe na Dj Africano nawe umenyerewe mu Rwanda.

Aritegura gusubira Uganda mu gitaramo, ariko ngo yifuza kwitwa umuhanzi nyarwanda kurusha Uganda aho akorera cyane

Aritegura gusubira Uganda mu gitaramo, ariko ngo yifuza kwitwa umuhanzi nyarwanda kurusha Uganda aho akorera cyane

Jody Phibi yasohoye indirimbo yise "For You"

Jody Phibi yasohoye indirimbo yise “For You”

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock