Kacyiru: Umukobwa yakuyemo inda umwana ‘amuta muri WC’ – UMUSEKE

Kacyiru: Umukobwa yakuyemo inda umwana ‘amuta muri WC’

Gasabo – Mu mudugudu wa Kanserege Akagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru haravugwa umukobwa w’imyaka 18 witwa Jeannette waraye akuyemo inda umwana akamuta mu musarani wo mu rugo. We ubu ari ku bitaro by’Akarere ka Gasabo.

Umusarani bavuga ko yamutayemo wamaze gufungurwa, hari hategerejwe ibikoresho ngo bajyemo

Umusarani bavuga ko yamutayemo wamaze gufungurwa, hari hategerejwe ibikoresho ngo bajyemo

Iyi nkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ubwo mukuru w’uyu mukobwa babana yamurembanye akamujyana kwa muganga, bagezeyo ngo muganga yemeje uyu mukobwa yabyaye ahubwo amubaza aho umwana ari.

Jeannette ngo yasubije ko umwana yamusize mu rugo maze mukuru we aramunyomoza avuga ko ashobora kuba yamutaye mu musarani kuko mu masaha y’urukerera yabyutse (mu cyumba cye) akajya muri WC agatindayo cyane mu gitondo ngo akava amaraso menshi akanaremba ari ko kumujyana kwa muganga.

Patrice Ndanga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru yabwiye Umuseke ko Jeannette na mukuru we babanje ku bitaro by’Akarere (byahoze ari ibya Police) bakabasaba gutanga ‘caution’ y’amafranga 50 000 kuko uyu wari urwaye nta na mutuelle afite.

Ngo bahise bahava bajya ku ivuriro ryigenga, niho umuganga yemeje ko uyu mukobwa amaze kubyara ahubwo akamubaza umwana.

Uyu muyobozi ati “Mukuru we niwe waje kuvuga ko abeshya ko yabyutse agasanga ava amaraso kandi yari atwite akaba akeka ko umwana ashobora kuba yamujugunye mu musarani kuko yabonye ibimenyetso by’amaraso.”

Mukuru we yahise amusiga muri iryo vuriro ahita ajya gutabaza Polisi ihita iza imujyana ku bitaro by’Akarere.

Umuseke wageze aho batuye kuri iki gicamunsi aho bari bategereje ibikoresho ngo bajye mu musarani gushakamo umwana kuko byemezwa ko nta handi yaba yamushyize.

Abaturanyi ba hano bavuze ko bababajwe cyane n’ibyo uyu mukobwa yakoze ndetse ngo bumva akwiye kubiryozwa.

Bashimangiraga kandi ko izi ari ingaruka z’imyitwarire mibi y’urubyiruko muri iyi minsi rwishora mu biyobyabwenge, ubusambanyi cyangwa byombi mu buryo bukabije.

Umwe mu baturanyi ati “Ariko buriya akwiye guhanwa ariko n’uwayimuteye nawe agakurikiranwa bose bagahanwa kuko buriya ntiwamenya icyatumye ashaka kuyikuramo ashobora kuba yaranabigiriwemo inama n’uwo wayimuteye.”

Aba baturanyi bahuriza ku kuba nubwo gutwara inda ku mukobwa akiri muto atari ibintu byiza ariko bitagomba kugerekwaho icyaha cyo kwica umwana kiyongera kucyo gusambana.

Uyu avuga ko yumva n'umuntu uba warateye inda umwana nk'uriya aba agomba kubiryozwa kuko aba afite uruhare

Uyu avuga ko yumva n’umuntu uba warateye inda umwana nk’uriya aba agomba kubiryozwa kuko aba afite uruhare muri ibi

Uyu avuga ko icyaha cyo gusambana kitagomba kugerekwaho n'icyo kwica umwana

Uyu avuga ko icyaha cyo gusambana kitagomba kugerekwaho n’icyo kwica umwana

Umusarani wa metero 15 wamaze gupfundurwa ngo polisi ize kuzana ibikoresho irebe ko yavanamo umurambo w'urwo ruhinja

Umusarani wa metero 15 wamaze gupfundurwa ngo polisi ize kuzana ibikoresho irebe ko yavanamo umurambo w’urwo ruhinja

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Tate

    12/10/2017 at 9:52 pm

    Watekereza ukuntu hari ababuze numwe ngo bamurere …Imana yakire ako ka malayika.

  2. kayitare basire

    16/10/2017 at 11:08 am

    bagukanire urugukwiye kanyagwe

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock