Kagame Imana yo mu ijuru yaramusharije imugira urumuri… – Umuturage – UMUSEKE

Kagame Imana yo mu ijuru yaramusharije imugira urumuri… – Umuturage

*Kagame Paul ariyamamaza mu Ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rusizi,
*Abaturage baho baramuvuga ibigwi, ngo ntibakiri inshuti z’u Rwanda,
*Umwe mu bakuze yabwiye Umuseke ko Kagame yasharijwe n’Imana.

Kuri uyu wa gatanu abaturage benshi bo mu mirenge iri mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi bateraniye ahazwi nko Ku Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye bategereje kwakira Kagame Paul umukandida wa RPF-Inkotanyi, umwe muri aba baturage yabwiye Umuseke ko Kagame afite impano idasanzwe yahawe na Rurema, akavuga ko ‘yasharijwe n’Imana akaba ari urumuri rumurikira igihugu’.

Mukankwaya avuga ko Kagame ari urumuri rumurikira u Rwanda n'Abanyarwanda

Mukankwaya avuga ko Kagame ari urumuri rumurikira u Rwanda n’Abanyarwanda

Mukankwaya Mariya w’imyaka 66 yaje gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Kagame Paul avuye mu murenge wa Gikundamvura, mu kagari ka Mpinga mu mudugudu wa Mubuga, yavuze ko kubera ibyo yakorewe muri Jenoside yumvaga hari bamwe mu Banyarwanda atazongera kuvugisha ariko ubu ngo bariyunze barashyingirana kubera politiki ya Kagame.

Ati “Naje kwamamaza Kagame, Imana yo mu ijuru yaramusharije imugira urumuri rumurikira igihugu, tuva mu icuraburindi turi mu Rwanda rwiza rw’Abanyarwanda bose, yatwunze n’abandi. Kubera ibyambayeho sinari nzi ko hari abantu runaka tuzongera kuvugana ubu turavugana, turashyingirana.”

Mukankwaya avuga ko aho batuye mu murenge wa Gikundamvura bivuzaga ahantu kure bisaba amasaha abiri cyangwa atatu kuhagera, ariko ubu ngo amavuriro yarabegereye, urembye bakanda nomero bagahamagaza ambulance.

Ati “Twajyaga kwivuriza Rwimbogo na Masheshe, ubu imodoka (ambulance) ziraza, uzi kujya i Mibirizi n’ingobyi? Imana yaduhaye umukandida, ni Imana yamudutoreye, turayikurikira tuzamutora 100%.”

Uyu mukecuru wavugaga asimbuka kubera ibyishimo by’imbere mu mutima, yavuze ko ubu bagezweho n’amashanyarazi, amashuri, ndetse ngo abona amafaranga amufasha mu zabukuru.

Nyirabashyitsi Margarita wavuye mu murenge wa Nyakabuye aho bita Ku Gatabo, yabwiye Umuseke ko imyaka ye atayizi ariko ko umukazana we ashaje, ngo Kagame ngo yatanze umutekano usesuye, asimbuka cyane ntiwari kumenya ko ashaje uretse kubona imvi.

Ati “Abandi batware bari ab’inkoni, badukurura amatwi, ntacyo twigeze tubona cyabo ariko Paul Kagame aho tumutoreye ntacyo ataduhaye. Turifuza ko tuzahorana kandi azaduha amahoro, tuzamuhorana kuva hasi kugera hejuru, tuzamutora inshuro 100, tuzamuragiza Imana ngo iturebere uriya muvandimwe.”

Siborurema Jeremie w’imyaka 38, waturutse mu murenge wa Nyakabuye mu kagari ka Kiziba mu mudugudu wa Ruhinga yabwiye Umuseke ko ab’I Rusizi batakiri inshuti z’u Rwanda ngo ubuyobozi bwarabegereye.

Yavuze ko bifuza ko Perezida Kagame yazabakorera umuhanda Cimerwa – Bweyeye ukajyamo kaburimbo kuko ngo nta modoka zihagenda, kuri moto urugendo rwo kujyayo ni Frw 15000, bifuza ko hanashyirwamo Bus.

Ikindi bifuza kuri Kagame Paul igihe bazaba bamutoye ngo ni ukubaha amazi meza kuko bavoma ibinamba, n’amazi mabi ya ruhurura, mu migezi ya Rubyiro, Murundo na Ruhwa.

Ashima Kagame Paul ko yabegereje amashuri ngo abana bakaba biga hafi bikorohera ababyeyi, ndetse ngo nta kimenyane kikiba mu gutanga amanota ku banyeshuri batsinze.

Kagame uri buve hano akajya i Kamembe, arakirwa n’abaturage bo mu mirenge ya Bugarama, Nyakabungo, Buatare, Nzahaha, Bugarama na Muganza.

Habyarimana wasekeje Abanyarwanda mu mushyikirano ati haki ya mungu turamutegereje

Jeremie (hagati) ati ntitukitwa incuti z'u Rwanda natwe twabaye Abanyarwanda nk'abandi

Jeremie (hagati) ati ntitukitwa incuti z’u Rwanda natwe twabaye Abanyarwanda nk’abandi

Baje kwakira Kagame

Baje kwakira Kagame

Bafite amatsiko yo kubona Paul Kagame

Bafite amatsiko yo kubona Paul Kagame

Bakenye imikenyero mu mabara ya RPF-Inkotanyi

Bakenye imikenyero mu mabara ya RPF-Inkotanyi

Ubu batangiye gucinya akadiho

Ubu batangiye gucinya akadiho

Barashima ibyiza bagejejweho na RPF

Barashima ibyiza bagejejweho na RPF

Ibirori babitangiye mu gitondo cya kare

Ibirori babitangiye mu gitondo cya kare

Bati Kagame yaradukamiye na twe tuzamuhundagazaho amajwi

Bati Kagame yaradukamiye na twe tuzamuhundagazaho amajwi

Ngo barumva batindiwe no kumubona ngo bamusanganize urugwiro

Ngo barumva batindiwe no kumubona ngo bamusanganize urugwiro

Imyaka ntibabuza gucinya akadiho

Nyirabashyitsi Margarita ngo Kagame yazanye Umutekano ubu u Rwanda rutemba amata n’ubuki

Ni ibyishimo gusa

Ni ibyishimo gusa

Ni benshi bifuza kuganira na Paul Kagame

Ni benshi bifuza kuganira na Paul Kagame

Photos © Evode MUGUNGA/Umuseke

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Ntashya

    28/07/2017 at 1:29 pm

    Nimumubyinire rwose banyarusizi, uko zivuze niko zitambirwa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock