Kagame yarahiriye manda y’imyaka 7 mu minota 7’07 – UMUSEKE

Kagame yarahiriye manda y’imyaka 7 mu minota 7’07

Kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere, umuhango wamaze iminota irindwi n’amasegonda arindwi (7’07) gusa.

Akarasisi k'abasirikare muri uyu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

Akarasisi k’abasirikare muri uyu muhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame.

Bishobora kuba byari byateguwe cyangwa bitateguwe, ariko ku buryo butangaje, kuva Perezida Paul Kagame atangiye indahiro ati “Njye……..” kugera ku musozo w’indirimbo y’igihugu nk’ikirango yahawe bwa nyuma, byamaze iminota 7’07.

Hagati ya saa 11h56 na 12h03, amazegonda 247 arimo hagati aho niyo Perezida Kagame yavuzemo indahiro ye ndetse arenayisinya, ndetse anashyikirizwa ibirango by’igihugu birimo Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, Ibendera ry’igihugu, Ikirangantego cya Repubulika, inkota n’ingabo, n’indirimbo y’igihugu.

Mu yindi mibare, ni uko Stade amahoro yicarwamo n’abantu bari hagati y’ibihumbi 30 na 35 yari yuzuye neza, gusa no hanze yayo hari abantu bari bicaye bakurikiranira ibirori ku nsakazamashusho (TV screen) nini.

Muri stade Amahoro kandi hari byibura abantu 30 ba buri mudugudu wo mu mujyi wa Kigali, n’abantu 100 baturutse muri buri Karere k’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame arahira.

Perezida Paul Kagame arahira.

Uyu muhango wagaragayemo ingabo z’u Rwanda zakoze akarasisi zigera hafi kuri 830, zari mu masibo 16, arimo 4 yari yambaye nk’ingabo zigiye ku rugamba, ingabo zari ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Gatama.

Hari ingabo kandi zicuranga umuzika zizwi nka (compagnie musicale) bagera hafi ku 190 bacuranze indirimbo y’igihugu inshuro 3, indirimbo y’umuryango wa Africa yunze ubumwe n’izindi zisanzwe ziranga ibirori by’igihugu mu Rwanda nk’Intsinzi, Turate Rwanda n’izindi.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu 37, ndetse n’abakuru b’ibihugu 18 baturutse mu bihugu binyuranye bya Africa.

Venuste Kamanzi
UMUSEKE.RW

17 Comments

  1. Atuheire Junior

    18/08/2017 at 5:41 pm

    Karindwi mu muhanuzi bisonabura”Perfection”. Imana yaremy’isi mu minsi irindwi ireker’aho, abagatorika bagira icyo bita les sept sacrements, Umuhanuzi Danieli avug’ibyumweru birindwi mbere y’uko imperuka iza, abayisiramu bavugako hari amajuru arindwi bityo irya nyuma arinaryo rya karindwi ryitwa Firidawusi rikaba agahebuzo. Ngo ni naryo bazajya barongeroramo abagore b’amasugi gusa Allah azabahemba. Icyo ntaraboner’igisubizo mu bushakashatsi bwanjye, nibihembo abagore b’abayisiramu bazahembwa barigezemo. Hari amatorero arindwi Yohana avuga mu Byahishuwe igice cya gatatu n’ubwo iriheruka rya Lawodokiya avugako rifit’ibyago, dans le même livre havugwamo ibimenyetso birindwi (Les septs sceaux), ntitwakwibagirwa ibyago birindwi byagwiriye abanyamisiri ubwo bari banze kurekura ubwoko bw’Imana ngo bwigir’iKanani ndetse na Yerusalemu yashenywe n’abaroma muri 70 nyuma y’ivuka rya Yesu. Ntabwo umunyamakuru yakoze illusion kuri izi signes religieux ariko niba ari uko byagenze mu irahira rya perezida kandi arintawubigizemo uruhare, byaba ari signe y’Imana bigasobanurako Imana iri imbere ya Paul Kagame. Gusa Rurema azamurindane n’abanyarwanda kugez’igihe azavira mu Rugwiro, kandi azaduhindurir’amateka kugirango azabe ariwe perezida wa mbere tugize mu mateka yacu uhererekanyij’ubutegetsi n’umusimbuye mu mahoro. Nanjye nti, Imana izabimufashemo.

    • Radetwa

      20/08/2017 at 12:25 am

      Junior umwanya wose yakwiyamamarizaho namutora.Burya u Rwanda ntabwo rwibaruka ibigwari gusa.

    • ndahayo

      20/08/2017 at 6:44 am

      Imana ninde wakubeshye ko yaremye mu munsi 7 kuwa 7 watubwira icyo yaremye?@junior

  2. Singirankabo

    18/08/2017 at 6:34 pm

    Uyu muntu ngo ni Junior yaranyobeye kabisa. Comment ze zose usanga zirimo ingero zifatika kandi buri subject yose Umuseke ushyize kuri internet uyu mugabo ashyiraho comment y’akataraboneka. Gusa iyi yo iranyemeje ndumirwa gusa. Uyu mugabo ni umu savant Umuseke muzamushake mumuhe akazi cyangwa mumuhe igihembo kuko ni intwari mugutanga ibitekerezo kandi birimo sagesse ya harari.

    • Nzima

      18/08/2017 at 8:40 pm

      None se niba akora ibukuru akaba ashinzwe Comments wagira ngo bigende gute? Bura gukora dore ko ubu ubwo kagame yongeye agatorwa abenshi tuzi ko akazi ari aka mbere, kuko ibindi azi kubishura ku murong, ntugakore akazi k’abandi rero, reka junior nibyo ashinzwe. Kagame oyeeeeeeeeeee!!!!

  3. Kassim Alex

    18/08/2017 at 9:18 pm

    Junior ndagukunze rwose ariko shimire nu museke wakurikiranye burikose rwose iyimyaka 7 izatubere iyishya nihirwe shimiye buri wese watangiye urugamba rwo kubohora urwanda kdi nifurije ishya nihirwe p.kagame ndangize nti!!! Imigambiye myiza imana izayimufashemo.

  4. Kiiza

    18/08/2017 at 10:40 pm

    Ndishimye cyane kandi nshimishijwe n’aho u Rwanda rugana. Nfite ikizere ko, tuzagera kubyo twifuza.

    ”Do it yourself” aya magambo ya HE Kagame arakomeye kandi ni ubutumwa twagombye kubakiraho, twirinda amacakubiri, twirinda guhishira ibitagenda neza kandi twima amatwi abagishishikajwe no kuvuga amagambo atagira igitekerezo kizima, cyubaka kirimo.

    Nibyo hari ibyagenze neza mumyaka, hari nibyagenze nabi gahoro, hari ni ibyapfuye. Ibyo byose umuti wo kubikosora urahari, kandi nitwe bireba, ariko tugomba kubikora ntacyo twangije kandi mubwisanzure. Kugaragaza ibikorwa nabi, ntibisaba gutukana no gufunga imihanda; ntibisaba kubeshya no kubeshyera abandi, ntibisaba kugendera kuri byacitse no kugendera kumaranga mutima. Bisaba kwicarana no kumenya guhitamo ibidukwiriye.

    Ngubwo ubudasa bwacu, ngiryo ibanga abatatuzi ndetse n’abatuzi nabi batamenye, niyo mpanvu birirwa bavuga ibyo bishakiye.

    Congraturation cher Président Kagame. Mon Président en qui j’ai confiance, mon Président que j’aime librement et tellement.

  5. Masobona

    19/08/2017 at 8:50 am

    Iyaba byashobokaga ngo muri iyi mandat Prezida wacu atere intambwe yo guca burundu ivangura no kwironda bigaragara mu gutanga akazi ka Leta, mu ma banki no mu bindi bigo bikomeye bikorana na Leta, nahita nanjye mufata nk’intwari ya mbere y’igihugu. Afite ububasha bwo kuba yabikora butazagirwa vuba n’undi uwo ari we wese mu bazamukurikira. Ariko aramutse asize muri za ministeres stratégiques, za BNR, BK, RSSB n’ahandi henshi ntarondoye bakibaza umuntu uwamuhesheje akazi uwo ari we igihe bamushidikanyijeho, abenshi mu basirikare n’abapolisi bakiva mu bwoko bumwe (nako ngo si nabwo), ujya nko mu Ntara y’Uburasirazuba ugasanga kuva kuri Meya kugeza no ku mu planton cyangwa ukubura ari abo mu gice kimwe cy’abanyarwanda bahatuye, no mu tundi duce tw’igihugu kandi akaba atari shyashya, ujya muri za Ambasade cyangwa wareba abana bahabwa za buruse zo kujya kwiga mu mahanga ugasanga hafi ya bose ni indobanure z’ubwoko bumwe, ibyo bintu n’uzamukurikira ntiyazabica ngo abishobore, bizaba byarashinze imizi yarageze ikuzimu cyane, n’icyo giti cyaramaze kuba inganzamarumbo no kwera imbuto gisanzwe cyera. Twese kandi turabizi kandi ko zisharira cyane. Koko iri vangura ryarangaga ingoma z’abami ngo ku bega n’abanyiginya gusa, rikaranga Republika za mbere zombi, none rikaba ryanga rikadukurikirana, tuzarica mu gihugu gute kandi ryari?

    • Masobona

      19/08/2017 at 8:52 am

      Bashakaga gusobanura abami bavaga ku bega n’abanyiginya gusa.

    • Ephraim

      19/08/2017 at 6:58 pm

      Abo uvuga bafite akazi bonyine bafashe igihugu bakirwaniye, nta cellule n’imwe y’u Rwanda batakandagiyemo barwana (uretse ahari muri zone turquoise), niba mwumva namwe mukeneye imyanya mufate imbunda, niba kandi mutabishoboye, mufate imyiko n’ingorofani kuko ndakeka mu bukarani-nguvu nta competition irahagera.

      • Karekezi

        20/08/2017 at 7:43 am

        @Ephraim, niba hari abakirwaniye bafite uburenganzira bwose, n’ingaruzwamuheto zifata ibyo zigenewe gusa, ibyo byo byaba bisobanutse. Ariko kugeza uyu munsi siko bisobanurwa. Iyaba byasobanurwaga gutyo, kugira abatishimiye ibyo bintu kandi badakunda violence nk’inzira yo kwirenganura bakore ikintu kimwe kiba gisigaye: gutawanyuka / prendre la poudre d’escampette / run away.

  6. Inzobere

    19/08/2017 at 9:08 am

    Nanjye comment ya Junior iranyuze.Gusa ejo nari navuzeko n’iyi imvura yaguye ari ikimenyetso Imana yatanze ko yimikishije umusaza amavuta.Rurema akome yite ku Banyarwanda twese kandi natwe tumugandukire.

  7. Muhakwa

    19/08/2017 at 10:00 am

    Masobona we, abanyarwanda bashyirwa mu mirimo ni ababishoboye, hatitawe ku mazuru no ku nkomoko yabo. Vana ibyo aho, nushaka ugende wimanike. Imihigimo y’urukwavu ntibuza uruhira gushya.

    • Bwenge

      19/08/2017 at 6:45 pm

      Ntukabeshye sha.ikimenyane n’icyenewabo byarimitswe ntawe utabibona kandi bifite ingaruka zikomeye.na Kagame ubwe ntabiyobewe ariko umuntu umwe ntiyakwira hose hatangwa akazi ariko abishatse byacika.Gusa biragoye kuko ni akaranga k’abanyarwanda

  8. Rungano

    19/08/2017 at 10:19 am

    @Masobona, mwarariye mureke n’abandi barye.

  9. mami

    19/08/2017 at 1:23 pm

    Arko iby’akazi avuga keretse niba ariwe ugatanga muri ubwo buryo. Naho ibindi ni amazimwe. Jye nabonye akazi nikoreye interview inshuro zirenze imwe kandi ndakabona. Gukeka rero ngo niko kubeshya. Mwige mumenye mwigishe abanyu akazi karahari bitewe n’uko ubwenge bugushoboje.

  10. Mandevu

    19/08/2017 at 1:54 pm

    @Mami, ibanga ry’izo interview rirazwi. Ni aho ruzingiye, no muri za preselections. Ariko uzirikane ko hari abayobozi benshi cyane Leta ishyira mu myanya nta piganwa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock