Kamonyi: Abarenga ibihumbi 7 batuye mu cyaro bahawe amazi meza – UMUSEKE

Kamonyi: Abarenga ibihumbi 7 batuye mu cyaro bahawe amazi meza

Abaturage barenga ibihumbi birindwi bo mu Midugudu 5 y’akagari ka Nyagishubi mu Murenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi bahawe amazi meza, bavuga ko bibaruhuye ingendo bakoraga bajya kuvoma amazi y’ibirohwa.

Mayor TUYIZERE Thadée n'Umuyobozi wa 'FH' ndetse n'uwa WASAC batashye umuyoboro w'amazi.

Mayor TUYIZERE Thadée n’Umuyobozi wa ‘FH’ ndetse n’uwa WASAC batashye umuyoboro w’amazi.

Aba bahawe amazi batuye mu rugabano ruhuza Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, n’Umurenge wa Nyarubaka wo mu Karere ka Kamonyi.

Aba bavuga ko barebaga umuvuduko w’iterambere abatuye i Muhanga bafite ngo bakifuza ko akagari kabo komekwa kuri Muhanga, kuko ngo iyo bageze mu Murenge wa Shyogwe uhana imbibi na Nyarubaka bahasanga amazi meza ndetse n’umuriro w’amashanyarazi bakibaza impamvu yaba ituma bo ibyo bikorwaremezo bitarenga imbibi ngo bigere aho batuye.

UWIHOREYE Marceline umwe mu baturage begerejwe amazi avuga ko yakoreshaga iminota 30 ajya kuvoma amazi mabi mu kabande.

Ati ’’Abana banjye buri gihe bakerererwaga kujya kwiga, kandi twahoraga mu bigo nderabuzima tujya kwivuza inzoka ziterwa n’amazi mabi tunywa.”

Marceline Uwihoreye avuga ko amazi bavomaga yabateraga indwara zikomoka ku mazi mabi.

Marceline Uwihoreye avuga ko amazi bavomaga yabateraga indwara zikomoka ku mazi mabi.

Umuyobozi Mukuru w’umushinga ushinzwe kurwanya inzara (FH) mu Rwanda Alice KAMAU ari nawo wafashije aba baturage kubona amazi avuga ko ibiganiro bagiye bakorana n’abatuye muri aka gace, ku isonga bagaragaza ko ikibazo cy’amazi aricyo kibahangayishije.

Yagize ati “Amazi afitiye abaturage akamaro kanini, niyo mpamvu ariyo twahereyeho, usibye ikibazo cy’amazi turimo no kubaka amashuri menshi mu Turere dukoreramo.”

Thadée TUYIZERE Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi w’agateganyo yabwiye Umuseke ko Umurenge wa Nyarubaka ari umwe mu Mirenge 3 yo muri aka Karere itagira amazi.

Gusa akavuga ko hari amafaranga bashyize mu ngengo y’imari azatuma imibare y’ingo zimaze guhabwa amazi meza izamuka.

Tuyizere ati “Kuri ubu ingo zifite amazi meza zibarirwa kuri 71% twifuza ko uyu mwaka uzarangira turi ku ijanisha rya 73%.”

Uyu muyoboro w’amazi wuzuye utwaye miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda, buri muturage mbere yo kuvoma azajya atanga amafaranga umunani ku ijerekani.

Muri aka Karere kandi hatashywe amashuri yubatswe ku nkunga ya ‘FH’ akabakaba miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bavuga ko bashimishijwe no kuba babonye amazi.

Abaturage bavuga ko bashimishijwe no kuba babonye amazi.

Alice KAMAU, Umuyobozi Mukuru wa 'FH' ku rwego rw'igihugu avuga ko amazi ari ingenzi.

Alice KAMAU, Umuyobozi Mukuru wa ‘FH’ ku rwego rw’igihugu avuga ko amazi ari ingenzi.

Iyi miyoboro y'amazi bayifatiye ku yindi isanzwe yo mu Murenge wa Shyogwe.

Iyi miyoboro y’amazi bayifatiye ku yindi isanzwe yo mu Murenge wa Shyogwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi w'agateganyo Tuyizere Thadée yasabye abaturage kubungabunga iyi miyoboro y'amazi neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi w’agateganyo Tuyizere Thadée yasabye abaturage kubungabunga iyi miyoboro y’amazi neza.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock