Kamonyi: Binyuze mu mikino abaturage 200 baguriwe ‘Mutuelles de Sante’ – UMUSEKE

Kamonyi: Binyuze mu mikino abaturage 200 baguriwe ‘Mutuelles de Sante’

Pépinière FC yateguye irushwa rya ‘Preseason’ y’amakipe yo mu kiciro cya kabiri inegukana igikombe cyaryo mu mpera z’icyumweru dusoje. Amafaranga yavuye muri iyi mikino yaguzwemo Mutuelles de Sante z’abaturage 200 b’akarere ka Kamonyi.

Umuyobozi wa Pepiniere FC Munyankumburwa yatanze ibihumbi 600 frw byo kugurira abatishoboye 200 Mutuelles de Sante

Umuyobozi wa Pepiniere FC Munyankumburwa yatanze ibihumbi 600 frw byo kugurira abatishoboye 200 Mutuelles de Sante

Ibyumweru bibiri byari bishize hakinwa irushanwa ryahuje amakipe ane yo mu kiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Pépinière FC yateguye amarushanwa yatumiye Unity sporting club ya Gasogi, Association Sportive Muhanga na Heroes FC.

Iri rushanwa ryaberaga ku kibuga cyo ku Ruyenzi mu murenge wa Runda wo mu karere ka Kamonyi ryegukanwe na Pépinière FC itsinze Unity sporting club ya Gasogi 2-1 ku mukino wa nyuma.

Nyuma y’uyu mukino umuyobozi wa Pépinière FC yatangaje ko yateguye iri rushanwa mu rwego rwo gukusanya inkunga y’amafaranga yo kugurira abaturage ba Kamonyi ubwisungane mu kwivuza ‘Mutuelles de Sante’.

Buri mukino wishyuzwaga amafaranga 500frw. imikino yose yavuyemo ibihumbi 600frw bishyikirizwa umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Thaddée Tuyizere.

Umuyobozi wa Pépinière FC Munyankumburwa Jean Marie yabwiye abanyamakuru ko irushanwa bateguye ryageze ku ntego. Atari uko ikipe ye yitwaye neza ikanaryegukana, ahubwo kuko bashoboye gutambutsa ubutumwa bwo gukangurira abaturage kugura Mutuelles de Sante, no gukusanya amafaranga yo kuzigurira abatishoboye.

Shampiyona y’ikiciro cya kabiri izatangira tariki 17 Ugushyingo 2017.

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock