Kamonyi: Ubuhinzi mu isura nshya…Ngo ntagukomeza guhingira kurya gusa – UMUSEKE

Kamonyi: Ubuhinzi mu isura nshya…Ngo ntagukomeza guhingira kurya gusa

*Abafashamyumvire mu buhinzi n’imirimashuri byabaye imbarutso yo guhinga kinyamwuga,
*Ubuhinzi bwatumye yiyubakira inzu  za miliyoni 12 Frw, Bumwinjiriza 150 000 Frw ku kwezi,…

Abahinzi bo mu karere ka Kamonyi bavuga ko muri iyi manda y’imyaka irindwi biteguye guhinga mu buryo bwa kinyamwuga ku buryo bagiye gusezerera guhingira kurya gusa ahubwo bazajya basagurira n’amasoko bityo uru rwego rw’ubuhinzi rukagira uruhare mu iterambere ry’akarere no kugera ku ntego zako.

Ruhanika Leodomire ngo ajya yeza ibitoki by'ibilo 150

Ruhanika Leodomire ngo ajya yeza ibitoki by’ibilo 150

Gahunda y’Abafashamyumvire mu buhinzi ivugwa imyato n’abayihuguwemo n’abamaze  gufashwa n’aba bahinzi b’ikitegererezo bakomeje guhindura ubuhinzi muri aka karere ka Kamonyi.

Shyaka Hassan uyobora koperative y’Abafashamyumvire mu buhinzi mu karere ka Kamonyi avuga ko ibikorwa byo kubahugura byatangiye muri 2012, akavuga ko kuva icyo gihe ubuhinzi buri gukorwa mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati “Iwacu aho dukorera tugira imirima-shuri (IAM), tukagira inshinganzo zo gukurikirana abajyanama b’ubuhinzi [buri mudugudu ugira umujyanama] wa mujyanama n’abandi baturage bakaza kwigira mu murima-shuri,…

Niba ari igihingwa cy’urutoki bakaza kureba uko umwobo ucukurwa, bashyiraho ifumbire gute, insina iterwa ite, ya masomo yose kugeza ko insina izasarurwa bakabyigira aho, bakajya kubikora iwabo.”

Mu karere ka Kamonyi hari Abafashamyumvire mu buhinzi 48 bose bagiye bafite imirima-shuri y’ibihingwa bitandukanye (muri uyu mwaka hazahugurwa abandi 96), hakaba Abajyanama b’ubuhinzi 314 bari mu midugudu yose (buri mudugudu ugira umwe).

Shyaka wahuguwe mu buhinzi bw’urutoki avuga ko ubuhinzi bw’insina mu karere ka Kamonyi buri guhindura ubuzima bwa benshi ku buryo hari abahinzi bari kweza ibitoki by’ibilo 150 (kimwe).

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi iherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe, Ngirente Edouard yatangaje ko ubuhinzi muri iyi myaka buzakorwa mu buryo bw’umwuga ku buryo bushorwamo imari bugatunga ba nyirabwo, bakanasagurira amasoko.

Shyaka Hassan avuga ko Abafashamyumvire bazatuma izi ntego zigerwaho. Ati “Ngira ngo na Leta kugira ngo ige gushyiraho iyi gahunda yagendeye ku bafashamyumvire kuko bamaze kubona ko tuzageza igihugu aho bifuza.”

Uyu mugabo w’imyaka 66 wumvikana nk’ukurikirana gahunda za Leta by’umwihariko mu buhinzi, akomeza agira ati “Mpereye ku rugero rwa perezida (Kagame) yakoreye ku Gisenyi bakamwereka igitoki cy’ibilo 180 byagaragaye ko Abafashamyumvire bafite akamaro…

Aba bafashamyumvire ubona n’abajyanama b’ubuhinzi nit we turi ku isonga, nidushaka ko ibintu bigenda neza bizakunda, nidushaka ko bipfa bizapfa ariko nta n’impamvu yo gupfa kuko ubuhinzi ni bwo bugize igihugu cyacu.”

Kamegeri Celestin uhinga urutoki yahoze akora umwuga wo gutwra abantu kuri moto (motard) aza guhugurwa n’abafashamyumvire ubu ni umuhinzi wabigize umwuga.

Avuga ko ubu buhinzi akorera kuri Hegitari bwamufashije kurihirira umwana we amashuri yisumbuye, akaba yaraguzemo ikinyabiziga cya moto akoresha mu ngendo, akaba abasha guhaza umuryango we akanawishyurira umusanzu w’ubwisungane bwa mutuelle de santé byose abikesha umusaruro akura mu buhinzi bw’urutoki.

Ruhanika Leodomire utuye mu kagari ka Kabagesera, mu murenge wa Runda na we yahuguwe nk’Umufashamyumvire, ni umuhinzi w’urutoki wabigize umwuga, amaze kugera kuri byinshi abifashijwemo n’uyu mwuga.

Avuga ko yiyubakiye inzu ebyiri za miliyoni 12 Frw zirimo imwe ya miliyoni 8 abamo n’indi imwe ya miliyoni 4 akodesha.

Ngo mu buhinzi bw’urutoki gusa yinjiza ibihumbi 150 Frw buri kwezi yakuyemo ayo kwishyura abakozi n’ibindi byose.

Mu gishanga cya Kibuza mu murenge wa Gacurabwenge hari guhingwa ibigori

Mu gishanga cya Kibuza mu murenge wa Gacurabwenge hari guhingwa ibigori

 

Ubuhinzi ntibukwiye kuba ubwo kurya gusa…

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Kamonyi, Mukiza Justin avuga ko muri aka karere hari abahinzi batubura ibihingwa by’indobanure birimo insina, imyumbati na soya. Ngo hari na hegitari 15 zigiye gutuburirwaho imbuto z’ibigori.

Avuga ko hari n’izindi ngamba bitezemo impinduka z’umusoruro w’ubuhinzi kuko batazongera gukangwa n’izuba, haguzwe moteri 19 zifashishwa mu kuhira imyaka.

Ati “Uyu mwaka dufite umuhigo wo gufasha abahinzi b’igasozi kubagezaho ibikoresho bizavomera hegitari zigera kuri 60.”

Avuga kandi ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yashyizeho amabwiriza ko abahinzi bazajya bunganirwa kuri 50% mu kugura ibi bikoresho ariko mu karere ka Kamonyi bakaba bariyemeje ko umuhinzi azajya yunganirwa kugeza kuri 70%.

Atanga ingero z’abahinzi bo mu murenge wa Rukoma bahinze hegitari y’imyumbati mu mwaka ushize ubu bakaba bari kugurisha ingeri n’ibijumba ku buryo aho bahinze hagiye kwikuba inshuro umunani mu gihe cy’umwaka umwe.

Hari n’abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Mukunguri bahoze bahingira kurya gusa ariko ubu bafite uruganda rutunganya umusaruro wabo, bakagira n’urundi rukora ibicanishwa bya briquette biva mu bishishwa by’umuceri.

Kuri gahunda y’imyaka irindwi, uyu muyobozi w’ubuhinzi n’ubworozi muri Kamonyi avuga ko umusaruro ukomoka ku buhinzi uzajya utunga abatuye aka karere bakanasagurira amasoko.

Avuga ko muri uyu mwaka bateganya guhinga imyumbati kuri hegitari 9. Ati “Ntabwo abaturage bazirya (Ha 9 z’imyumbati) ngo bazimare batageze ku isoko kuko Ha imwe itanga nibura toni ziri hagati ya 25 na 30 urumva ko ni amatoni menshi bagomba kurya bakihaza bakagera no ku isoko.”

Uyu muyobozi mu karere ka Kamonyi avuga ko ibi byose bigaragaza ko muri iyi manda y’imyaka irindwi bazaba bafite ubuhinzi bushinze imizi kandi bufite uruhare runini mu kuzamura bukungu bw’akarere.

Bakinahe Yohani na we ni umuhinzi wabigize umwuga uri gutezwa imbere nabwo

Bakinahe Yohani na we ni umuhinzi wabigize umwuga uri gutezwa imbere nabwo

Bakinahe ngo izuba ntirimubuza guhinga

Bakinahe ngo izuba ntirimubuza guhinga

Avuga ko ubuhinzi bwe bumwinjiriza miliyoni 1.5 ku mwaka

Avuga ko ubuhinzi bwe bumwinjiriza miliyoni 1.5 ku mwaka

Shyaka Hassan uyobora ishyirahamwe ry'Abafashamyumvire mu buhinzi muri Kamonyi ngo iyi gahunda izatuma badakomeza guhingira inda gusa

Shyaka uyobora ishyirahamwe ry’Abafashamyumvire mu buhinzi muri Kamonyi ngo iyi gahunda izatuma badakomeza guhingira inda gusa

Agronome wa Kamonyi Mukiza Justin avuga ko ubuhinzi muri aka karere bwitezweho umusaruro ufatika muri iyi myaka 7

Agronome wa Kamonyi Mukiza Justin avuga ko ubuhinzi muri aka karere bwitezweho umusaruro ufatika muri iyi myaka 7

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. MUVANDIMWE

    05/10/2017 at 8:32 pm

    BUREAU ye ndabona iruta ya Minisitiri . Buriya se yibuka guhaguruka ngo ajye kuri terrain, bambe fild.Buriya butunguru buriya bwabonye inama za MUKIZA kweri?

  2. Twin Yeah

    06/10/2017 at 5:43 am

    Muvandimwe na we gerageza kuzamura imyumvire! Aho akorera na ho hagaragaza aho Akarere kageze kiyubaka mu iterambere! Uragira ngo akorere raporo ze se mu bishanga yirirwa! Manuka ku Mugina mu bishanga bihari urebe ibitunguru n,umuceri! Hera Bishenyi ubu urebe uko ubutaka buteguwe, aho ibishanga biri hose ubu abahinzi bari mu itangira rya season ureke amagambo yo ku rwego rwawe!

    • Semungu

      07/10/2017 at 11:39 am

      @Yeah, wakwitonze ra ko atari wowe wenyine utuye mu Rwanda? Ngo bareke gukorera inda..harya bamwe ntibagurisha byose bagasigara bicwa ninzara ariko bakariha iyo misoro ituma Kigali ishashagirana mukanagenda muri V8? Ubukungu budasaranganyijwe, bwiharirwa na bamwe ntacyo bugeraho. Vuga none ejobundi uzambwira.Isomo : Iyo abantu barushijeho gukira buriya abandi baba barushaho gukena.

  3. Badege

    13/10/2017 at 7:06 am

    Minagri niyo yari ikwiye kugira Budget nini cyane, hagashorwa amafaranga menshi mu buhinzi, abaturage bagatezwa imbere cyanee, bakabasha kwihaza mu mirire bigatuma babasha no gukora. Bakigishwa ubuhinzi bwa Kijyambere nkuko Leta yabitangiye, bagahabwa ifumbire nyinshi bagakangurirwa gukora cyanee, ninganda zitunganya ibiribwa zikongerwa. Tubura nayo igashyirwamo imbaraga hakaboneka imbuto zihagije. Igihugu kiri gutera imbere cyane, byumwihariko Umujyi wa Kigali cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwaremezo. Gusa ikibabaje iryo terambere ntirijyana nubwihaze mu biribwa, haracyari ikibazo gikomereye abaturage cyaneee (INZARA IKAZE). Inzara imeze nabi ku buryo abenshi barya gake cyane mu cyumweru.Ndasaba Inzego zibishinzwe gushyira IMBARAGA nyinshi kuruta izindi zose mu buhinzi no gufata neza ubutaka bwagenewe ubuhinzi. Twizere ko Imana nayo nibona twashyizemo imbaraga, izatuvubira imvura nkuko byahoze mbere. Abanyarwanda dushonje twizere, dukore Imana izatuvubira, kandi Umusaza azabidufashamo.

  4. Badege

    13/10/2017 at 7:08 am

    Minagri niyo yari ikwiye kugira Budget nini cyane, hagashorwa amafaranga menshi mu buhinzi, abaturage bagatezwa imbere cyanee, bakabasha kwihaza mu mirire bigatuma babasha no gukora. Bakigishwa ubuhinzi bwa Kijyambere nkuko Leta yabitangiye, bagahabwa ifumbire nyinshi bagakangurirwa gukora cyanee, ninganda zitunganya ibiribwa zikongerwa. Tubura nayo igashyirwamo imbaraga hakaboneka imbuto zihagije. Igihugu kiri gutera imbere cyane, byumwihariko Umujyi wa Kigali cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwaremezo. Gusa ikibabaje iryo terambere ntirijyana nubwihaze mu biribwa, haracyari ikibazo gikomereye abaturage cyaneee (INZARA IKAZE). Inzara imeze nabi ku buryo abenshi barya gake cyane mu cyumweru.Ndasaba Inzego zibishinzwe gushyira IMBARAGA nyinshi kuruta izindi zose mu buhinzi no gufata neza ubutaka bwagenewe ubuhinzi. Twizere ko Imana nayo nibona twashyizemo imbaraga, izatuvubira imvura nkuko byahoze mbere. Abanyarwanda dushonje twizere, dukore Imana izatuvubira, turangajwe imbere na Nyakubahwa Umusaza.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock