Kanimba asaba umusimbuye guharanira ko USA idafatira u Rwanda ibihano ku guca Caguwa – UMUSEKE

Kanimba asaba umusimbuye guharanira ko USA idafatira u Rwanda ibihano ku guca Caguwa

Mu gikorwa cyo guhererekanya ububasha, Francois Kanimba wari Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yagarutse ku bihano Leta Zunze Ubumwe za America zifuza gufatira u Rwanda ku kemezo rwafashe cyo guca caguwa, asaba Munyeshyaka Vincent umusimbuye kuzaharanira inyungu z’u Rwanda muri iki kibazo.

Francois Kanimba wahoze ari Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yasabye uwamusimbuye gukomeza guhagarara ku kemezo cyafashe n'u Rwanda

Kanimba wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yasabye uwamusimbuye gukomeza guhagarara ku kemezo cyafashwe n’u Rwanda

Francois Kanimba utaragaragaye muri Guverinoma nshya iherutse gushyirwaho, yasabye Vincent Munyeshyaka wamusimbuye gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Yavuze ko nyuma y’aho ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba bifatiye ikemezo cyo guca caguwa hari itsinda ry’Abacuruzi b’Abanyamerika bazamuye ikirego basaba Leta yabo gufatira ibihano ibi bihugu kuko byarenze ku masezerano bafitanye yo kuboherereza ibi bicuruzwa biba byarakoreshejwe (Caguwa).

Avuga ko iki kirego cyasabiraga ibihugu birimo u Rwanda gufatirwa ibihano bishobora gutuma bitakaza amahirwe yo kohereza ibicuruzwa bitishyuye imisoro.

Ati “Nta kemezo cya nyuma kirafatwa twagerageje kuganira na bo, tugerageza kubasobanurira impamvu twabikoze n’icyo dutekereza ariko ubona bakibifata nk’ikibazo.”

Kanimba wasaga nk’ugira inama umusimbuye, yamubwiye ko iki kibazo kiri mu byo azahangana na byo, amusaba kuzafatanya n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuyobozi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) kugira ngo bumvishe USA impamvu u Rwanda rwafashe iki kemezo.

Avuga ko kuva Leta y’u Rwanda yatangiza uru rugamba rwo kongerera agaciro ibikorerwa mu gihugu, hari intambwe nziza imaze guterwa kuko ikinyuranyo cy’ibyoherezwa hanze n’ibyinjira mu gihugu kiri kugabanuka cyane.

Kananimba umaze imyaka itandatu muri iyi Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yanasabye umusimbuye kuzita kuri politiki y’iterambere ry’inganda n’Ubucuruzi kugira ngo umusaruro w’u Rwanda ukomeze kwiyongera bigizwemo uruhare n’uru rwego bityo n’ibyoherezwa hanze byiyongere.

Yagarutse ku mishinga yagiye ikorwa akiri muri iyi Minisiteri irimo gushyiraho ibikorwa remezo byatuma ubucuruzi bukomeza gutera imbere no kugira ngo u Rwanda rube isanganiro ry’ubucuruzi bwo mu karere.

Avuga ko ibimaze gukorwa ari byinshi birimo kubaka icyambu cya Mombasa n’umushinga wo kwagura icyanya cy’inganda uri gukorwa I Masaka mu karere ka Gasabo.

Yavuze kandi ko Leta y’u Rwanda yorohereje abacuruzi baciriritse gukora neza ubucuruzi bwambukiranya imipaka nta mananiza.

Avuga kandi ko kuva Leta yatangira gushishikariza abantu kwihangira imirimo hari intambwe imaze guterwa ariko ko hagikenewe ingufu mu kongerera ubufasha bw’ubumenyi abamaze gutinyuka bagashinga inganda ziciriritse.

Minisitiri Munyeshyaka wahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi ubu wagizwe Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi avuga ko hakiri icyunyaranyo kinini cy’ibyoherezwa hanze n’ibyinjira, akavuga ko biri mu byo azibandaho.

Munyeshyaka utajya kure y’ibyo yasabwe n’uwo asimbuye, avuga ko azakomeza guharanira guteza imbere inganda kugira ngo zizarusheho kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Babanje gusinyira ko bahererekanyije ububasha

Babanje gusinyira ko bahererekanyije ububasha

Kanimba yahaye ububasha Munyeshyaka umusimbuye

Kanimba yahererekanyije ububasha na Munyeshyaka umusimbuye

Ministiri w'inganda n'ubucuruzi Munyeshyaka Vincent yashimiye Kanimba wamuhaye impanuro

Ministiri w’inganda n’ubucuruzi Munyeshyaka Vincent yashimiye Kanimba wamuhaye impanuro

Abakozi ba Ministeri y'inganda n'ubucuruzi bashimiye Hon Kanimba ngo ko yababereye intangarugero mu kazi kabo

Abakozi ba Ministeri y’inganda n’ubucuruzi bashimiye Hon Kanimba ngo ko yababereye intangarugero mu kazi kabo

Bamuhaye impano

Bamuhaye impano

Rosemary Mbabazi wagizwe Minisitiri w'Urubyiruko yahererekanyije ububasha na Sebera Michel ugiye kuba PS muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda

Rosemary Mbabazi wagizwe Minisitiri w’Urubyiruko yahererekanyije ububasha na Sebera Michel ugiye kuba PS muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda

Bahererekanyije ububasha

Bahererekanyije ububasha

Abakoranye na we baramuvuga imyato

Abakoranye na we baramuvuga imyato

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

14 Comments

  1. bb

    04/09/2017 at 3:16 pm

    Nzahora ngufata nk’umugabo w’umunyabwenge! Kanimba ruhuka gato umusaza aragushakira ahandi ukora!

  2. Kagabo

    04/09/2017 at 3:23 pm

    Nubwo badufatira ibihano ntacyo byadutwara twahunitse menshi mugaciro found

  3. Edward

    04/09/2017 at 4:15 pm

    NIBYIZA .

  4. Singirankabo

    04/09/2017 at 4:26 pm

    Kagabo ntabwo amafaranga yatanzwe mu gaciro fund ari ay’abanyarwanda bose. Ni nk’uko twese turi mu RPF tukaba dutang’imisanzu uko bwije n’uko bukeye ariko tukaba tutarya ku nyungu ziva mu ma sosiyete y’icyama cyacu arimo Chrystal Ventures n’amashami yayo agera kuri 30. Ni nka byabindi Sibomana Athanase yacuranze mu ndirimbo ye ya Mayibobo aho avuga ngo amakipe arakina tukirirwa twasaraye ngo turigufana ubundi aho bajya gusereburir’insinzi ntituhamenya.

    • ruhu

      04/09/2017 at 5:48 pm

      ntekereza ko muri iki gihugu KANIMBA nibake bamurusha gukora yewe n’ubwenge

      • wilson

        04/09/2017 at 7:36 pm

        ibyo nukuri kbsa abamurushakwitangira umurimo nibacye

    • Nzima

      05/09/2017 at 10:59 am

      contre succes

  5. rukundo

    04/09/2017 at 6:25 pm

    kanimba she kuvuga NGO umusimbuye ntazemere ko America ifatira ibihano urwanda we ko yashyigikiye ko abantu hafi 4000000 zabanyarwanda bari batunzwe no gucuruza Caguwa ariyo yatumaga imiryango yabo yoga ikivuza ikikenura kuko yumva ko iyo miryango itagombaga kubaho ubu made in Rwanda icyo imaze kukora kuva bakuba hafi icuro 10 imisoro Niki America ibabajwe nabaturage bayo bagiye gutakaza akazi kubera inganda bakoragamo wowe Nina million 4 zabanyarwanda ntacyo zikubwiye reka America irengere abaturage bayo naho wowe ugusimbuye nawe afire ubwenge kuko ibyo wakoreye abari batunzwe na Caguwa ntibishimye Mandi nawe uwareba mumutima wawe ntiwishimiye gusimburwa nikimwe Niko abacuruzaga Caguwa cyangwa bayambaraga batishimye sigaho IMANA niyo irengera abakene

    • Sirareba

      04/09/2017 at 7:27 pm

      Kanimba muramurenganya ariko. Uriya mugabo yazize abiyemezi bashaka kugaragaz’isura y’uRwanda uko itari. Hari abagabo bajya muri Serena bamara guhaga divayi bararangany’amaso mu cyumba cya hoteri bakabon’abantu bose barikumwe barakeye amakaravati banigirije reka sinakubwira hanyuma bataha mugitondo bagasohora raporo ngo abashomeri mu Rwanda bari kuri 2% gusa kandi ngo miriyoni 12 zose ngo nta nzara ziheruka na mba. Amerika ifite ubushomeri buri hagati ya 5 na 6%, uburayi igice kinini kiri kuri 13%. Ubugereki na Espanye bwageze kuri 17% ubukungu bw’isi burahungabana n’imyigaragambyo ikwir’uburayi bwose. Njye nareb’iwacu, ngo abashomeri ni 2% gusa. Kanimba rero yasabwe gukurikiza ibyo aba birasi bashaka kandi ntabwo yavuga imbere ya koroneri cyangwa jenerali ushaka ko umugi usa neza kandi imitima idasa neza. Made in Rwanda yo ntibazatinda kubona ko bibeshye kuko ntabwo iriya myenda idoze mu bitenge ari iy’abanyarwanda. Iriya ni imyenda yo gusohokana mbona n’abo basirimu bayambara nabwo batayambara ngo bajye ku kazi ahubwo bayambara muri weekend gusa. Naho ibya Amerika byo byihorere bazabyikemurira ntabwo bazababazwa n’uko tutaguze caguwa zabo kuko bafite alternatif nyinshi cyane kuburyo ki twakumvako twabakomesheje. Babijyana no muri za Good Will, Dollar General na Dollar Tree kandi ayo ni amasoko agurisha caguwa uretse twe dushaka kuba abagaturika kurusha Papa.

  6. hene

    04/09/2017 at 10:09 pm

    Mmbbbbbbbbbbbb!!!!

  7. Sekidamage Sipiridiyo

    04/09/2017 at 10:53 pm

    Guca Caguwa byari ngombwa ariko byarahubukiwe!Twari kubanza tukigwizaho inganda kandi zikora ibintu bya Original apana ibi bya Pirate twirirwa tubona hanze aha nabyo bikosha!

  8. Basanayo

    06/09/2017 at 8:12 am

    KANIMBA igendere uri umugabo ndakuzi kandi uri n’umunyabwenge. Ibyo wakoreye igihugu cyawe birahagije,waritanze bihagije kandi wakoranye umurava n’umutimanama. Iruhukire cyangwa bakureke wishakire umwanya mu nzego mpuzamahanga zicunga iby’ubukungu n’Imari, kuko umwanya wo utawubura yo hagendewe ku buhanga n’ubunararibonye bwawe.

    Yebaye ari njye ufata ibyemezo, nagusubiza muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) wenda ifaranga ryacu ryagira agahenge rigasigaho guta agaciro buri munsi nk’uko bimeze ubu.

    Naho abakuvuma ngo waciye CAGUWA mu Rwanda barakurenganya rwose, ntabwo ari wowe waciye caguwa, ibyo wakoze ni ugushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’Abakuru b’ibihugu byo muri EAC. Nta bushobozi wari ufite bwo kugihindura cyangwa kugisuzugura.

    Imana igufashe.

  9. mami

    07/09/2017 at 7:53 pm

    Reka mbaze nshimire uyu muyobozi ko yagiye afata ibyemezo bigamije kwigira. Jye sinemeranya n’abamugaya kugabanya caguwa. Jye nicyo namushimira. Kugeza uyu munsi sinzi niba hari uwariraye yaburanye umwenda wo kwambara. Mu nzira ko ubona abantu bakeye kurusha tukiri mu mikuburano. Ariko se ko mutibaza itaraza abantu bambaraga iki? Ntitwadodeshaga imyenda y’ishuri tukambara.Ba data ko badodeshaga ikoti ntibambaraga bakaberwa. Ahubwo jye nishimiye ko abadozi bacu bazongera kubona akazi tukayabaha aho guhemba abakozi b’I mahanga. Trump ya bivuze ko abantu bakora export y’imyambi y’ikibiriti ntacyo yabafasha/yabamarira, ngirango iyo yongeraho imyenda y’imikuburano twari kubyumva kurushaho. Sinirengagije ko hari abo yari itunze ariko kumara mu bucuruzi nk’ubu imyaka 30 udashobora gushyira uruganda nibura rumwe rw’imyenda mu Rwanda ngo uhe bene wanyu b’abanyarwanda akazi ubwo bucuruzi bwaba bwarakumariye iki? Ndiseguye nshobora kuba mbibona bitandukanye mumbabarire. Murakoze

  10. Merci

    08/09/2017 at 6:27 am

    Ikibazo si imikuburano.Ikibazo ni imisoro iducika.Rero ibya made in Rwanda byo ntibyoroshye.Imyenda ikorerwa mu Rwanda irahenze kndi bitewe n’imiterere y’akazi dukora icika vuba,igacuyuka vuba ku buryo ubkna ari ikibazo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock