Kanombe: mwalimu arafunze nyuma yo gukubita umunyeshuri – UMUSEKE

Kanombe: mwalimu arafunze nyuma yo gukubita umunyeshuri

Niyogushima Grace w’imyaka 17 wiga mu mwaka wa mbere kuri G.S. Busanza, riherereye mu Kagari ka Karama, umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro amaze icyumweru atiga nyuma yo gukubitwa bikomeye n’umwarimu kuri iki kigo. Mwalimu ubu  yatawe muri yombi.

Niyogushima Grace amaze hafi icyumweru atiga

Niyogushima Grace amaze hafi icyumweru atiga

Uyu mwana w’umukobwa kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru ntabwo ari kwiga, ngo no mu cyumweru gitaha ashobora kutajya ku ishuri kuko akibabara mu gituza, mu mugongo ndetse n’akaguru ubu gahambiriye.

Ni nyuma y’uko akubiswe bikomeye n’umwarimu witwa Nzamurambaho Jean Baptiste wigisha ku kigo cya Groupe Scolaire (G.S) Busanza nk’uko umunyeshuri abivuga.

Niyogushima Grace avuga ko “uyu mwarimu yaciye ku ishuri ryabo anyuza ukuboko mu idirishya amukubita inkonji mu mutwe, ahindukiye ngo arebe umukubise, bagenzi be bigana bamubwira ko ari mwarimu Nzamurambaho umukubise, ndetse baseka.”

Mwarimu Nzamurambaho mu kugaruka ageze kuri rya dirishya Niyogushima ngo yamubajije icyo yamuhoye. Mwarimu, ngo yahise yinjira mu ishuri abwira mwarimu Rachel warimo abigisha ko amututse, ngo araza amukura mu ntebe amufashe mu ijosi, amujyana imbere atangira kumukubita imigeri, inshyi ndetse n’inkoni nini yatumije mu biro bye.

Mwarimu Rachel aho kumurengera nawe ngo yunzemo amutera urushyi.

Nzamurambaho ngo yamuzamukanye mu biro by’abarimu agenda amukubita. Mu gihe undi mwarimu witwa Grace yari amurangaje amubuzaga gukomeza kumukubita.

Niyogushima ngo yafashe inkoni ya mwarimu, Nzamurambaho aho kurekeraho ngo yahise amukubita umutego wa “rugonda ihene” agwa hasi ngo akomeza kumukubita imigeri n’inkoni yari afite inzira yose ijya ku biro bye.

Akaguru ke nako karababaye, icyakora nyuma yo kumuha imiti ngo yatangiye koroherwa.

Akaguru ke nako karababaye, icyakora nyuma yo kumuha imiti ngo yatangiye koroherwa.

Niyogushima ati “Nikubise hasi banzamura bamfashe mu maboko, bangejeje mu biro baranyicaza, bambajije uko byagenze kuko numvaga umutwe uri kundya cyane ndabasobanurira barangije banjyana kundyamisha mu biro by’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo.

Byabaye nka saa yine, saa kumi nibwo nabaye nk’ubyuka ndababwira nti ndumva meze nabi mumpe agahushya ntahe, ngiye gutaha barabyanga, barabanza banyicaza mu biro bakambwira ngo mubabarire, umwarimu wese uje akambwira ngo mubabarire (umwari mu wamukubise), ngo muhe imbabazi biraza gukira.

Kubera ko njye numvaga meze nabi ndavuga nti ndazimuhaye, banjyana kwa muganga, mvuyeyo ndataha ariko ngeze murugo ndyamye numva mu gatuza n’umugongo hari kundya cyane, Mama ansubiza kwa muganga.”

Abana biga kuri iki kigo bavuganye n’Umuseke, bavuze ko kuri iki kigo abarimu bakubita abana cyane. Ngo iyo “bakujyanye mu biro by’abarimu uba uzi ko ugiye kurya igiti bya nyabyo.”


Bamuhaye 1 600 Frw ngo arye amandazi aceceke

Nyina w’uyu mwana, Murekatete Chantal utuye mu mudugudu w’amahoro, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, avuga ko ubwo umwana yageraga murugo yahise ajya mu buriri bagira ngo ni ukwanga gukora imirimo, araryama ariko bigeze mu ma saa kumi n’ebyiri atangira kuniha.

Uyu mubyeyi ngo yegereye umwana amubajije igituma arira aho “kumusubiza ararira”, ariko akomeje kumukurikirana aza kubabwira ko mwarimu yamukubise, yiriwe aryamye ku ishuri.

Murekatete ati “Bamujyanye kwa mugaga, ku ivuriro ryigenga ryegereye ishuri, bamugurira ibinini byoroshya ububabare bya 400. Uwari wamujyanye kuko yari yajyanye ibihumbi bibiri, yafashe 1 600 asigaye arayamuha ngo aze kugura amata. Amaze kunyereka ayo mafaranga nahise ntekereza ko yabihishe kubera ayo mafaranga bamuhaye.”

Kuri uwo mugoroba ngo yahise amujyana ku ishuri kubaza uko ikibazo giteye ataba ari kumubeshya, abarimu yahasanze nabo ngo bamubwira ko uko umwana abivuga ariko byagenze. Iryo joro yahise yongera amujyana kwa muganga, ariko anabimenyesha ubuyobozi bw’Akagari.

Niyogushima Grace n'umubyeyi we Murekatete Chantal.

Niyogushima Grace n’umubyeyi we Murekatete Chantal.

Bukeye kuwa gatatu, ajyana n’abayobozi ku kigo, mwarimu Nzamurambaho yemera amakosa ndetse akomeza gusaba imbabazi. Arazihabwa ariko asabwa gukomeza kumuvuza.

Ngo bahise bajya gukoresha “Transfer” kuko umwana yari akimeze nabi.

Bukeye kuwa kane bamujyana ku bitaro bya Masaka, kuko yari ameze nabi bararayo, bagarutse mu rugo kuri uyu wa gatanu ariko avuwe akaguru gusa. Ngo ntaravurwa mu gituza n’umugongo kuko batarabona “Transfer” yo kubyivuza.

Ntibyahereye aho, mwarimu Nzamurambaho Jean Baptiste wakubise uriya mwana yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda kuwa kane.

Ibi, nyina w’umwana arabishima, akavuga ati “Buriya kiriya kintu cyo gukubita abana nubwo twacyumvaga, ntitwakiboneraga gihamya,…cyane ko n’icyo ujyanye ikibazo mu buyobozi bw’ikigo umwana uba umuteje ikibazo cyo gutotezwa.”

Murekatete avuga ko gahunda zo kuvuza umwana we zimaze kumutwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 38, arimo ibihumbi 20 mwarimu Nzamurambaho yamuhaye ngo abe avuza umwana.

Uyu mubyeyi ngo ahangayikishijwe n’ikibazo cyo gukubita abana kivugwa ku ishuri rya G.S. Busanza, dore ko ngo usanga akenshi abana bakubitwa cyangwa bagapfukamishwa iyo bakoze amakosa cyangwa batinze kuzana amafaranga y’ishuri.

Uwingeneye Elise, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo kuri G.S Busanza umaze icyumweru ariwe uyobora ikigo kuko umuyobozi w’ikigo ngo ari mu zindi nshingano, yatubwiye ko ibyabaye bidakwiye kandi babikoreye Raporo.

Uwingeneye yemera ko uko umwana avuga ibyamukorewe ariko byagenze, gusa agahakana ko kuri iki kigo nta muco wo gukubita abana uhasanzwe.

Uwingeneye Elise, umuyobozi ushinzwe amasomo kuri G.S Busanza.

Uwingeneye Elise, umuyobozi ushinzwe amasomo kuri G.S Busanza.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

34 Comments

  1. GG

    22/09/2017 at 10:11 pm

    Ariko ibi ni urugomo. Ubwo se ni umwarimu cyangwa ni umunywa rumogi. BAMUHANE HAKURIKIJWE AMATEGEKO. Ese ubundi ninde wabategetse kudukubitira abana. Umwana ashobora gukosa, ukamuhana kubundi buryo. Ariko gukomeretsa oya. Kuko n’ubwo yaba ari uwo yibyariye byamugwanabi cyane.

  2. Ukuri

    23/09/2017 at 5:02 am

    Izo nterahamwe bazifunge kandi zivuze abo bana,nta soni?nkuwo si mwarimu ni interahamwe,muzajye muha umuntu akazi mwabanje kugenzura imigendere ye

    • Jean Kumiro

      25/09/2017 at 10:12 am

      Nyamara abana b’iki gihe ntibashobotse ! Mwakongeraho ngo uburenganzira bw’umwana utagomba kuvugwa bikaba ibindi bindi! Guhana ukomeretsa byo ni bibi cyane pe ! Ariko ntekereza ko uriya mwana ashobora kuba yarabwiranye uriya mwarimu agasuzuguro, ari na cyo cyatumwe kamere ya mwarimu izamuka, akiyibagiza ko atagomba kwihanira. Yari gutumaho ababyeyi be !

  3. Marianne

    23/09/2017 at 5:05 am

    Yewe madam uzaba umbwira, uyu mukobwa wawe ntashobora gukura ngo ashake, yubake urugo, abyare ababereye u Rwanda. Reka da azanyura muri rindi shule ry’uburara, ubujura n’uburaya. 100% ndi sure.

    Ubusanzwe umwana atangirira imyaka 7, akiga imyaka 6 ya primaire akayirangiza afite 13, akajya muwa mbere wa secondaire afite 14, ku mayaka 20 ajaba yinjiye universie; none, uyu Grace wawe yageze muri 17 atartangira seondaire kuki ? retard y’imyaka 3 yayitewe n’iki ? yari he, yakoraga iki. Aha niho hari izingiro ry’izo nkoni avuga zamumennye agatuza, zikamuca umugongo. Ubanza atazi agatuza cg umugongo, ubirwaye ntabasha no guhumeka usibye no kwivana ku ishule agataha iwabo.

    Ko abagore benshi kurere byatunaniye, kuki udaha umwalimu umwanya ngo agushyirire ku murongo iyi mbobo yawe ? Ubu uyu mwana uramureba ukabona koko ari umwana wavamo umwari ? ahubwo se ubu yiga secondaire cg ni muri ecole buissoniere ? Ese ubundi se umubyara arihe we ko adakoma ? Mbiswa da, reka njye kwishakira ibyo abana bararira, ejo Grace wawe nzakubitana nawe hano muri ruhurura ya Nyabugogo araye mu bikarito.

    • h

      23/09/2017 at 8:01 am

      uri umugome pe, nta basaza ujya ubona biga muri primaire bafite imyaka ya za 50 kdi tukanabibaszhimira nkanswe ukiyigamo afite 17? nonese ave mu ishuri ngo nuko imyaka yarenze? ahubwo bene aba nibo igihugu kiba kinashaka wanasanga yari yararyanze akisubiraho agasubira mu ishuri… ariko ubu mwarimu nta kindi bapfaga kwa jeux ra? ubu ni gusa?

      • alfa

        25/09/2017 at 9:39 am

        Wowe rata buriya ushobora kuba urashe ku ngingo. Kwa jeux nanjye ndayiketse. Gusa uburakari bw’uriya mu teacher mugenzi wanjye (nanjye ndi we) wasanga iyo nkumi yaramututse maze na we akarakara umurandura nzuzi. Uwamushyira mu kigo kiraza ngo arebe uko bamusaza. Ubu urabihorera isi ikaba ari yo izamuha ibyo atemeye ko umwigisha. Bigera nyuma akakugarukira. Teacher nawe namusabira igihano mu bamukuriye (disciplinary sanctions) agasubira mu kazi.

    • gati

      23/09/2017 at 8:06 am

      ariko marianne ubbwo urumva wuzuye?uratuka uyu mwana ubuzima abayemo uko yakuze urabizi?ubwokoko uri umubyeyi?ntasoni ufite koko se wumwana se ibyo birakureba ubuse abana bose niko bafite base?jya uceceka di ubamba isi ntakurura rwose niba abawe bamufite shima IMANA.ariko ntugakomeretse bigeze aho rwose.

    • Ntasoni?

      23/09/2017 at 10:31 am

      Are weeee! Mariane akaba arishongoye neza cyane. Niko se Mariya, wowe ubwo warangije ufite imyaka ingahe ma?! Uwakunyereka nkareba icyo umariye societe. Niko se ye, ko numva nawe wabyaye ukeka ko hatabayeho gufashwa na Rurema wowe n’ayo magambo yawe hari uburere waha abo bana?! Ugatinyuka ukita umwana w’abandi imbobo nawe warabyaye? Si ukukubeshya unteye agahinda kuko uri guhemukira abana bawe bashobora kuba victims y’umuvumo wawe kubera amagambo nk’ayo. Nagusaba kujya ubanza ugakaraga ururimi rwawe 7 mbere yo kugira icyo usohora sinon kazi yako. Abandi twashenguwe n’ibyabaye kuri uyu mwana naho wowe uri kumwishima hejuru nta n’isoni? Cyangwa uriya mwalimu wamukubise ni umugabo wawe tubimenye? Pole sana kuri uyu mwana w’umukobwa wahuye n’ibibazo nk’ibi Marianne we yanshumuza.

  4. gati

    23/09/2017 at 8:07 am

    ariko marianne ubbwo urumva wuzuye?uratuka uyu mwana ubuzima abayemo uko yakuze urabizi?ubwokoko uri umubyeyi?ntasoni ufite koko se wumwana se ibyo birakureba ubuse abana bose niko bafite base?jya uceceka di ubamba isi ntakurura rwose niba abawe bamufite shima IMANA.ariko ntugakomeretse bigeze aho rwose.

  5. Claude

    23/09/2017 at 8:21 am

    Mureke gusebanya kuko yaba umwana ntakosa afite kuko gusibira bibaho mwalimu nawe birashoboka ko ntacyo yapfaga numwana. Ari impanuka yagize

  6. mansool

    23/09/2017 at 8:47 am

    Ariko ntimunareba kure kko amagambao marianne avuze murabona harumubyeyi wayavuga?twese Imana ntiduha bimwe igihe kimwe buri wese agira igeno rye,wikwaturira ibibi kuyu mujyambere,gsa uwo mwalimu ahanwe byintangarugero,kko inkoni nkaziriya zimena igufa ntizihana

  7. Coco

    23/09/2017 at 9:10 am

    Gira uti.ni umugiranabi cg umugome naho niba hari interahamwe ikiri mu gihugu en plus mu kazi ka leta leta kaba karayinaniye.ahubwo uyu mwarimu niba koko yarakubise uyu mwana gutya niba nta kubikabiriza byabayemo baba bafite ikindi bapfa

  8. pecos

    23/09/2017 at 9:13 am

    hhhhhhh!!! cyokoza ndumiwe Marianne ntamubyeyi nkawe ukibaho nubwo ivuga Ngo reka ujye gusha ibyo abana bararira urarushwa nubusa urucira mukaso rugatwara nyoko uko uyu mwana wumukobwa abayeho ntubizi ikindi wimucira urubanza Kuko nturi Imana yamuremye gusa ndatangaye niba murwanda dufite umuntu utekereza nkawe Ese ma ntabafite base bananirana ntabiga neza c bakarangiza kumyaka wifuza bagapfa Ubusa ntabo uzi uzaze mbakwereke ndababaye Cyane Abo urera Nabo baragowe niba ubashyira ibetekerezo byawe urumubyeyi gito ubimenye abita mwarimu interahamwe Nabo simbashigikiye ntimukagereranye ibidahwanye Erega igihe turimo Nicyo kubaka sicyo gusenya ibyagezweho ark utekereza Iyo wise umuntu interahamwe uburyo abifata tuge dusigaho rwose

  9. Muyoboke

    23/09/2017 at 9:29 am

    Ikibazo iki gihugu cyahuye nacyo kugeza n’uyu munsi ni uko abantu bashaka kwemeza ko ibigoramye bigomba kwmerwa akaba aribyo biba normative life y’abanyarwanda, ngibyo ibyo gukuramo inda, gutingana, kuzunguza, kwambara ubusa, ibiyobyabwenge, kwiba, uburaya…abantu bakabitsindagira society ngo ibyemere bityo nabo babone uko ba fittingamo ukuntu ntawe ubarabutswe.

    Ubusanzwe umwana wese utaratojwe obedience niko bigenda…ntabwo mwalimu niyo yaba yasaze yakubita umwana inkonji amubonye gutyo gusa mu ishule ari hanze, ntibibaho. Ubundi umwana warezwe, mwalimu amuhohoteye gutyo, yari guhaguruka akegera umwalimu umwigisha aho ayari imbere muri classe akamubwira ibimubayeho, ntabwo yari gutukira mu idirishya uwo ngo wamukubise inkoji.

    Ibyo kwiga bye sinabona icyo mbivugaho, ariko biragaragara ko harimo irregularties n’ubwo atabizizwa, ariko nyibne byose bipfa mu iterura, ngo “ibize nabi uyima ifu”

    Niba dukunda uru Rwanda nk’uko abenshi babyiyitirira, tugomba kumva ko igihgu kigirwa n’abantu bagororotse, kandi bihera mu bwana. Abirabura ku isi yose dufatwa nk’abantu badasobanutse, atari ukubera uruhu rwacu nk’uko bamwe babibeshya ahubwo ari ukubera imyitwarire y’abantu bacu’; ubihakana azagenda mu mahanga afite passport ya Nigeria cg se yiyita ko ari umunya Nigeria, hanyuma arebe uko abandi bantu bamufata, icyizere bamugirira, icyubahiro bamuha…Byose biva mu bwana n’uburere yahawe mu muryango. Bantu murimo gushaka gusenya umuryango -nyarwanda mugirango wemere ibiri mediocre byose murimo guhemukira igihugu cyanyu namwe mutiretse.

    • agaciro peace

      25/09/2017 at 10:15 am

      Ibyo uvuga ni ukuri 100%. Dukunze kugwa mu mutego wo kwemera ibitari byo binakocamye kubera gusa amarangamutima no guhatirwa imvugo zimwe na zimwe zahindutse ubwihisho (cover)bw’amafuti menshi. Ingero ni nyinshi namwe muzi (ihohoterwa,…). Uyu mwarimu agomba guhanwa ibyo yakoze ni urugomo ariko murebe neza n’imyitwarire y’iyo nkumi wasanga ari ikigeragezo!

  10. nibyo

    23/09/2017 at 11:49 am

    Nanjye ndunga mu ryawe. Ntutugashyigikire amafuti.
    Nibyo uwo mwalimu yararengereye ,ntiyabashije kunesha umujinya we nubwo uyu mwana yarwibahitse ,yagombaga kumuhana kybundi Burton.

    Sinzi impamvu abantu bihutira gukubita,umukubise akakugwaho waba uzize iki?

    Uyu mwana nawe rero ,utuka abarimu nimyaka nkiyi ikiyoni ukiri muwa 1 abo bangana barimo barangiza secondaire ,nawe ntashobotse namba. Nta burere,nta bwenge,nta kinyabupfura,puuuuu!

    Ibi byose arimo nukwitakisha ngo atiga cyangwa yumvishe mwalimu. Araje yongere asibire ahubwo. Nibyo yarakubiswe ariko uwo bamennye Agatuza n’umugongo ntahagarara atya. Na masaka ntabyo yamuvuye kuko ntacyo byabaye. Nimukomeze mworore ingegera.

    Ishuri naryo riteye inkeke,ndebera mû biro by’uwo muyobozi akajagari karimo!

  11. ndahiro yohani

    23/09/2017 at 2:29 pm

    Igihugu kidakubita imbwa cyorora imisega;birashoboka ko mwarimu yaba yararengereye;ariko ntakigaragaza ko mwarimu yaba hari icyo apfa nuwo mwana;ariko harimo ibikabyo gute:uwo mwana yakubitwaga ate?kuburyo yavunitse umugongo agatuza ntumbaze;yaba yamukubiswe ate ko atamurwanyaga kuburyo yavunitse atyo?

    • Nzamurambaho.

      23/09/2017 at 3:25 pm

      Erega buriya ubuterahamwe ntibugaragarira mu gukora Genocide gusa! Ni gute umuntu wabyayeho muzima mu mutwe yashyigikira kiriya cyohe cy’umwarimu koko! Mwarimu utazi ko gukubita no gukomeretsa bihanwa n’amategeko y’igihugu cyacu! Ese bwo yaba yaratutswe bwo ra, umujinya nk’uriya wawumarana kabiri mu burezi n’ibibazo muzi biba birimo! Kurera kandi neza en plus abana utabyaye. Iyo niyo nshingano y’ibanze ya mwarimu. Umurezi udashobora ku metriza ibyiyumvo bye yikangura yaroze aho kurera.Uriya muswa uvuga ngo ni impanuka ntiyumva ko bibaye ari byo koko yakabaye yaramukubise nk’urushyi rumwe, inkoni imwe cg 2 wenda zibabaje cyane ariko akarekera. Wabonye uko igihe yamaze amukubita kingana! Marriana nawe ngo umwana yatinze mu ishuri uhuje n’imyaka ye! Ubujiji ufite buvanze n’ubugome birarenze! Ubwenge bwawe ntibukumvisha ko umuntu yatinda mu ishuri cg se akarivamo kubera amikoro, uburwayi,ubupfubyi,….Ese ntabo ujya ubona abasubizwa mu ishuri n’abagiraneza! Buriya uriya mwana ari uwawe nibwo wakumva neza agahinda k’umubyeyi. Ese wabonye ko n’umuyobozi wungirije yemera ibyabaye ku mwana. Please ubugome mufite bujye bubaheramo kuko iyo mubushyize hanze burabatamaza.

      • mahoro jack

        25/09/2017 at 10:30 am

        Amagambo ukoresha mu mvugo zawe ko mbona nta bwenge bwinshi urusha abandi wakwicecekeye muvandi? Harya nk’ubu ibya jenoside ubizanye ute muri iki kibazo? Dukoreshwa cyane n’amarangamutima avanze n’ubwibone bukabije biduhuma amaso tukumva buri gihe abandi ari babi, twe tukaba beza! Gira amahoro.

  12. Jean Bosco

    23/09/2017 at 3:24 pm

    Kotwakuze dutozwa kubaha abakuru
    Umwana ujya kubaza mwalimu icyo yamukubitiye inkonji nubwo yayigukubita ra.jye sinanibaza ukuboko gukubita inkonji umuntu uri my ishuri nyirako ari hanze ese ubwo uwo munyeshuri we yari yicaye ate koko
    Jye mbona hari abana basigaye bahungira imirimo Ku ishuri
    Uburezi kuri Bose niba byagahindutse uburere basi ubuse abatanze ibitekerezo ninde wakoze ikozi& itorero nibindi nkibyo
    Igihe cyose utegetse kubaha umuntu ukwigisha wanarengana ukabigendamo gahoro iyo warezwe.

  13. Seromba

    23/09/2017 at 3:26 pm

    Mineduc nihagurukire iki kibazo kuko ntikiri mu Busanza gusa. Hari abayobozi b’amashuli (prefet de discipline,animateur) bahinduye abacakara abanyeshuri,babakubita bunyamswa kuburyo hari abana biviramo guta ishuri kandi birunvikana.

  14. Mami

    23/09/2017 at 4:21 pm

    Mbega umurezi(mwarimu) udusebeje.gusa Grace ndagusabira mama uzakira kandi wihangane rwose.ntuzanacike intege zo kwiga rwose.humura uziga kandi neza

  15. isirikoreye

    23/09/2017 at 5:24 pm

    Marianne!!!shame on you!!!!amagambo.uvuze siyumuntu!°………..umwana ibibazo yabayemo bishobore kuba aribyo byamuteye retard!!! Nabawe niba batangira university à 20 ans ubwo nabo nikibazo!!!! Kk uwize neza à 21 ans aba arangije licence.Njye ndabafite….ni.kubw’ubuntu bw’Imana …..simbyirata.

    • Samvura.

      23/09/2017 at 7:05 pm

      Ubwo niba ubafite barangije univ. kuri 21, ni ukuvuga ko wabatangije bafite imyaka 5 bose cg se ukaba hari imyaka wabasimbukishije. Not good either. Imyaka Leta itegeka ni 7 + (6+6+4) = 23. Kuri 23 nibwo umuntu yakabaye arangiza Univ. yarize neza.

  16. mami

    23/09/2017 at 7:03 pm

    Ibyaha nk’ibi byacika bite hari abantu nka Mariana, Yohani, Bosco, muyoboke,nibyo…Gukubita no gukomeretsa ni icyaha gihanwa n’amategeko. Guhohotera umwana w’umukobwa witwaje ko umufiteho ububasha/umwigisha nabyo ni uko.Aho mbiherukira guhanisha inkoni mu mashuri byarabujijwe nkaba mpamya ko umurezi wese azi ko niyo ya bikora ashobora kubiryozwa mu rwego administratif nko guhagarikwa mu kazi cg kwirukanwa. Abarimu barebereye umunyeshuri akubitwa aho bibutse ko uretse ko ari n’umunyeshuri afite imyaka 17? Ubwo nabo polisi ntibirengagize; abamwingingiye gutanga imbabazi aho guhamagara polisi nabo si shyashya. Kurengera no kugira impuha Abagizi ba nabi ntacyo bifasha society. Ibi mbivuze ko na nyirubwite abyiyemerera kuko ubundi nakabihariye ubutabera. Murakoze

  17. Muhanuka mwene Semuhanuka

    23/09/2017 at 7:49 pm

    Ndabona mwese mutanga comments nkaho mutigeze mujya mu ishuri. Yego ntabwo nshyigikiye inkoni muburezi, ariko abagiye mw, ishuri kera murabizi ukuntu abana baha ba mwarimu utuzina kandi rimwe narimwe dukomeretsa. Ubwo rero biramutse ari muri urwo rwegmva io ndukibazo kitagombye kuba nk, aho ari isi yarimbutse. Umwarimu bashobora kumutuka kuburyo adahita ashobora kubyihanganira. Muri urwo rwego ibi njye nabishyira mu rwego rw, impanuka. Ok ubwo uwo mubyeyi njye namugira inama yo gucisha bugufi, akumva ko ari ibintu bibaho, akemera ko abana muri kiriya kigero akenshi aba atari shyashya mu myitwarire. Hatagira untuka, nditangaho urugero rwose ko ba mwarimu twabasererezaga, ariko akensi ari ukwikinira. Umugoroba mwiza!

  18. mana tabara mwarimu

    23/09/2017 at 9:32 pm

    Abarumu bakwiye guhabwa amahugurwa y’uburyo bwo Gukoresha positive discipline methods mugihe bahuye ni ikibazo cy’imitwarire itari myiza y’abanyeshuri.Kuko hari abarumu baba bstarize psychology ngo babe babasha kumva neza impamvu y’imyitwarire abana bagaragaza.Ndetse rimwe na rimwe abarimu b’ikigihe baba bashaka gutereta abana kandi gutereta Umwana wigisha iyo abyanze bizana akantu Mu mutwe Wa mwarimu ndatekerezako ariyo case yabaye kuri uyu mwarimu

    • unkown

      24/09/2017 at 10:35 am

      Minisiteri y uburezi ihagurikire uru rugomo rwo gukubita abana,inkoni ivuna igufa ntihana ingeso,bagombye gushaka ibindi bihano baha abana bakareke ubu bunyamaswa.Ibaze gukubita umwana ko ababyeyi be batarishyura amafaranga y ishuli. Babihagurikire kuko uko umwana akosheje agiye akubitwa bazamwica

  19. Umusomyi

    24/09/2017 at 5:44 pm

    Jye ndumva abantu bari kwiteranyiriza ubusa kdi n’ubuyobozi bw’ishuri bwemeza ko ibyavuzwe byose ariko byagenze uretse iby’uko ishuri risanganywe umuco wo guhondagura abana!!mu by’ukuri hari abarimu,prefets de disciplines,animateurs,kuva bava mu itorero abanyeshuri babagize nk’abacakara,aho umuntu abwira abana 10 ngo nibajye munsi y’intebe(pipettes) ngo baryamemo abe ariho abakubitira!!bibaho rwose abarezi nibareke gukubita abana mu buryo bukabije kko inkoni ivuna igufwa!!

  20. Marianne

    24/09/2017 at 10:28 pm

    Gukubita Umwana gutya si byiza,gusa mu burere tugomba guha abana bacu rimwe na rimwe akanyafu karemewe aho bicyenewe(nk’uko nyakubahwa ajya abivuga),ntimuzitiranye kurera abana Banyu neza no kubagira ibigoryi.

  21. ruth

    25/09/2017 at 9:47 pm

    Ariko niba urumugabo cg umugore,ibyo uvuze byose bihuriyehe nikibazo cyabayeho.ngo ujye gushakira abana icyo kurya ?ubwose urumubyeyi?ntamubye ugayabundi mubyeyi kuko abatazi abe icyo bazaba.
    baca umugani ngo urucira mukaso rugatwara nyoko ,wabona abawe aribo babaye imbobo.
    ntuzongere kuvuga utyo nundi munsi

  22. byose biva mugusenga

    26/09/2017 at 8:36 pm

    mwese mureke mbabwize ukuri hari abana bo muri ecole prive bigenda gutyo ntibiba kubana biga mubigo byareta aho abana biga ari hejuru ya mirongo inani niyo mpamvu usanga ntaho bagera buriya wasanga ari muri babana batagira uwo bubaha

  23. mami

    29/09/2017 at 12:46 pm

    Mariana rwose Rekeraho cg nushaka ukomeze. Niba kandi uri umwarimu uzankubitira umwana unitegura ko tuzakizwa n’ubutabera. Sibyo? Uwakubeshye ko umwana arerwa n’inkoni yarakwangije none urashaka kwangiriza abandi. Murakoze

  24. Umufasha

    30/09/2017 at 8:00 am

    yemwe iyi case turebye nabi yadukomanya imitwe,ntago nzi neza niba ibi bintu uko babivuga ariko byabaye kuko umuntu wamenetse agatuza aguma mibitaro ntataha cyane ko aba akeneye uburiri bufite pisition ziri appropie,gusa icyo nemera uyu mwana ashobora kuba yarakubiswe inkoni atajya akubitwa iwabo kuko icyo kintu cyaradutse abana bari muri adolescence mtibakorwaho,ndababwiza ukuri jye inkoni ndazikunda cyane iyo zitabaho simba ndi uwo ndiwe.mfite umwana wimyaka 8 ariko njya mubuza ikintu hagashira ukwezi yaransuzuguye ariko iyo mucishijemo inkoni ahita aba tayari akajya mumurongo we.twe guca imanza rero reka tubirekere abari kuri terrain kuko harabana bananirana wanamutuma umubyeyi akakubwira ati nawe gerageza rwose yarananiye,sindi mwalimu ariko nagiye mbibona henshi mu bigo aho nabaga mfite indi mirimo.reka tube abantu bakuru rero twe kubahukana kuri internet,iriya ni risk du metier,iyo waramutse nabi erreur ni wowe ikoraho.kimwe no kwa muganga.muzumve ko hari umukozi wo mubiro ugira ikibazo nkiki?ujyayo ati taha uzagaruke,ukwezi kugashira kdi ntaho umurega.ariko akazikubwarimu,kuvura bibamo risk.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock