Kansiime waje gutarama i Kigali yizeje inkunga abanyarwenya b’abanyarwandakazi – UMUSEKE

Kansiime waje gutarama i Kigali yizeje inkunga abanyarwenya b’abanyarwandakazi

Umunyarwenya w’umunya-Uganda Kansiime Kubiryaba Anne yageze mu i Kigali aho azataramira abanyarwanda muri SEKA Live 3, igitaramo cya ‘Comedy’ kigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Kasiime yatangaje ko atishimiye kuba mu Rwanda nta bakobwa b’abanyarwenya. Gusa ngo uzigaragaza yiteguye kuzamushyigikiye.

Ngo yiteguye gutanga inkunga ku mukobwa w'umunyarwanda uzinjira muri Comedy

Ngo yiteguye gutanga inkunga ku mukobwa w’umunyarwanda uzinjira muri Comedy

Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Kanama 2017 kuri Kigali Serena Hotel hateganyijwe igitaramo cy’abanyarwenya bakomeye mu karere ka Afurika y’uburasirazuba barimo Kansiime Kubiryaba Anne wo muri Uganda.

Uyu mugore uje gutaramira abanyarwanda ku nshuro ya kane yemeje ko yishimira kugera i Kigali kuko ari igihugu afata nk’iwabo.

“U Rwanda ni igihugu binyorohera kwitwaramo neza kuko abagituye duhuje byinshi birimo umuco n’indimi zacu ziregeranye. Nk’ubu naje mu Rwanda n’imodoka kuko nari nturutse i Kabare aho mvuka. Ni ku bilometero bike uturutse i Gatuna. Niyo mpamvu kuza hano kenshi binshimisha kuko nzana byinshi bishya kandi bishimisha abaza mu bitaramo byacu.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru Kansiime yakoze kuri uyu wa kane tariki 25 Kanama 2017 yatangaje ko yishimira urwego abanyarwenya bo mu Rwanda bamaze kugeraho, cyane Nkusi Arthur uri no mu ikipe y’abategura igitaramo Kansiime yajemo ‘SEKA Live 3’.

Gusa ngo hari ibyo u Rwanda rutarageraho mu mwuga wa ‘Comedy’ kuko Kansiime Anne ntiyumva impamvu kugera ubu nta munyarwenya w’umukobwa uzwi mu Rwanda.

Kansiime yakomeje agira ati: “Birababaje kuba nje hano inshuro nyinshi ariko nkaba nta munyarwenya w’umukobwa ndahurira nawe mu gitaramo. Ese ni uko abanyarwandakazi batazi gusetsa? Ese kubera ubwiza bwabo byaba bituma bitinya bakanga kwigaragaza ku karubanda? Ese byaba biterwa n’iki? Njye niyemeje kugira icyo mbikoraho. Nihagira ababoneka mbemereye inkunga yanjye. Njye bizamvana iwacu njye nza mu Rwanda kubashyigikira ku buntu. Nizeye ko hari icyo bizahindura.”

Kansiime Kubiryaba Anne wavutse tariki 13 Mata 1987 agatangira gusetsa abantu by’umwuga azataramira abanyarwanda ari kumwe na Comedy Knights izwi mu Rwanda irimo abasore nka; Michael Sengazi, John Muyenzi uzwi nka Babou, Kimenyi Herve na Arthur Nkusi.

Ngo abazitabira SEKA Live barahishiwe

Ngo abazitabira SEKA Live barahishiwe

Arthur Nkusi umwe mu bateguye iki igitaramo, nawe azigaragaza

Arthur Nkusi umwe mu bateguye iki igitaramo, nawe azigaragaza

Anne Kansiime yishimira kuza mu Rwanda kuko ari igihugu afata nk'iwabo

Anne Kansiime yishimira kuza mu Rwanda kuko ari igihugu afata nk’iwabo

Roben NGABO

UMUSEKE

1 Comment

  1. makenga

    26/08/2017 at 12:05 pm

    I LOVE AND LIKE HER

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock