Karongi: Abahinga icyayi mu Gisovu barifuza Frw 400 ku kilo – UMUSEKE

Karongi: Abahinga icyayi mu Gisovu barifuza Frw 400 ku kilo

*Kuri uyu wa kane hatewe ha 3 z’icyayi mu muganda udasanzwe i Twumba

Mu muganda wo gutangiza igihembwe cyo guhinga icyayi mu murenge wa Twumba, abaturage bagaragaje ko bifuza ko igiciro cy’icyayi kiva ku mafaranga 291 bagurirwaho ku kilo cy’amababi nibura kikagera kuri Frw 400, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga igiciro cy’icyayi kizakomeza kuzamuka bitewe n’isoko.

Ntezimana Samusoni w’imyaka 62 yita ku cyayi cyahinzwe na sekuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), Amb. George William Kayonga, bafatanyije n’abaturage gutera icyayi mu murima w’umuturage witwa Samson Munyurangabo.

Ntezimana Samusoni w’imyaka 62 uhinga icyayi avuga ko icyayi cyagiriye akamaro abatuye Karongi kuko ngo bamwe bari barahunze mu myaka ya kera kitaraza, ariko ubu ngo babasha kubona amafaranga bakiteza imbere.

Avuga ko imirimo iba mu cyayi harimo kubagara, gusazura, gusoroma n’ifumbure bakoresha igihenze (igurwa Frw 480 ku kilo) ngo izo mvune zose bagira birakwiye ko ku mafaranga 290 bagurirwaho ikilo kimwe cy’ibibabi yakwiyongera.

Makuza Anastase w’imyaka 54 na we ni umuhinzi y’icyayi avuga ko bakora imirimo myinshi ku buryo amafaranga bagurirwaho ubu atajyanye n’igihe.

Ati “Nkurikije imirimo dukora mu cyayi, n’ikorwa mu ruganda yo kugitunganya, ukigura mu murima n’ugikora mu ruganda, mbona umuhinzi w’icyayi akiri inyuma, amafaranga 290 bamuha mbona ari make cyane ku mirimo aba yagikozemo, baduhaye nibura amafaranga 350 umuhinzi yagira icyo asigarana agahemba n’abakozi.”

Nturambirwe Theoneste na we uhinga icyayi akaba n’umunyamuryango wa koperative COTHEGIM ihuriwemo n’abahinga icyayi muri zone eshatu, iya Manje, Gisovu na Bisharara (iri mu murenge wa Twumba), uyu we ari muri iyi zone ya Bishara, avuga ko amafaranga y’icyayi yongerewe akaba 400 ku kilo cy’ibibabi, ngo nta wundi murimo bakora.

Ati “Yaba (umuhinzi) afite uburyo bwo kugira ngo agikorere neza, n’abahinzi (abamuhingira) bakwishima kuko n’abasoroma icyayi twabongeza, nta wundi murimo yakora yahugira mu cyayi.”

Nturambirwe avuga ko ubu usoroma icyayi ahembwa amafaranga 35 ku kilo asoromye, icyo gihe ngo igiciro cy’icyayi kizamutse na bo bokongezwa bakabageza ku mafaranga 40 na bo ngo bakabasha guhemba abo baba basize imuhira babakorera. Umuhanga wo gusoroma ngo ashobora kugeza ku bilo (kg) hagati ya 30 na 40.

Bagaragaza Vincent ahinga icyayi mu murenge wa Twumba, ashinzwe icyayi cy’umuryango wabo gihinze kuri ha 16, avuga ko amafaranga 291 adahagije, kuri we ngo yifuza ko kg 1 y’icyayi cy’ibibabi yagurwa frw 1000.

Ati “Mfite ikizere ko amafaranga 1000 ku kilo azagerwaho, babikoze neza buri mezi atatu igiciro kigwaho kikazamuka cyangwa kikagabanuka, ariko nta na rimwe igiciro kiramanuka.”

Uyu muhinzi akoresha T 4 z’ifumbire mu nshuro ebyiri ayikoresha mu mwaka, ngo abasha gusarura hagati ya T 14 na 15 ku mwaka, akaba asaba buri wese ufite isambu n’ubushobozi kuba yahinga icyayi.

Munyurangabo Samson w’imyaka 64 akaba yahawe umuganda wo gutererwa icyayi mu murima we ujya kwegera ha 3, yadutangarije ko yishimiye inkunga yahawe na Leta, ngo afite ikizere ko umushinga we uzamugirira akamaro.

Yari yarahinze icyayi muri 1978 ari muto, nyuma yongera imirima agura n’abandi ngo yari afite nka ha 1 y’icyai ariko kubera kuryoherwa n’umusaruro abona ashaka kongera ubuso.

Ati “Igiciro cy’icyayi cyakwiyongera bitewe n’akamaro kacyo, ariko nkurikije imvune wabona amafaranga ari make. Ariko mu bindi bihingwa mbona ntabisumba icyayi, mbona amafaranga adakojeje isoni.”

Ubuhinzi bw’icyayi mu Rwanda bwahageze mu 1961 buhera i Byumba (Gicumbi) ahitwa Shagasha, nyuma muri 1963 kigera i Rusizi nyuma gikwira no mu bindi bice. Ubu gihingwa kuri ha 26 274 mu gihugu hose, muri ubu buso ha 17 971 ni iz’abahinzi bari mu makoperative naho ha 8 298 ni ubuso bw’abashoramari.

Karamaga Francois Umuyobozi w’Ihuriro ry’abahinga icyayi mu Rwanda (FERWACOTHE) avuga ko guhera mu 2000 ubuhinzi bw’icyayi bwagiye buvugururwa, harimo no kuvugurura ibiciro by’icyayi. Mbere ngo icyayi kiri mu maboko ya Leta igiciro cyari hasi cyane ku mafaranga 34 ku kilo cy’amababi kandi bikaba uko hose mu gihugu.

Ubu ibiciro by’icyayi bishyirwaho hagendewe ku giciro icyayi cyo mu gace runaka cyaguriweho bitewe n’uburyohe bwacyo. Nibura igiciro kiriho ubu kiri hagati y’amafaranga 194 na 291. Icyai cya Gisovu ni cyo cya mbere ku isoko kiryoshye, ni na cyo abahinzi bacyo bagurirwaho ku frw 291 ku kilo, ubwo ahandi bagurirwa bitewe n’uko umushoramari yacuruje ariko ntagomba kujya munsi ya frw 194 agurira umuhinzi.

Karamaga avuga ko iki giciro gishyirwaho buri mezi atatu ariko ngo na buri myaka itatu baricara bakereba uko igiciro cyavugururwa, ijanisha ry’igiciro ku muturage rikazamuka. Mu 2016 ryavuye kuri 30%, ubu ngo umuhinzi ahabwa 40% rwiyemezamirimo agasigarana 60%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Fulgence Nsengiyumva yavuze ko ashima ubufatanye buri mu bahinzi na ba rwiyemezamirimo ariko ngo n’ibibazo biri mu buhinzi bw’icyayi babiganiriyeho.

Ku giciro gito, Nsengiyumva Fulgence yagize ati “Ngira ngo igiciro babaha ubu, ntabwo ari igiciro gikabije, kugira ngo uvuge ko ikintu iki n’iki cyaguhenze ni icy’uvanamo, ku buryo babona umusaruro bakabona n’igiciro cyiza, usanga ku byerekeranye n’igishoro atari ibintu bibahombya, n’abaturage ubwabo baravuga ko bitabira guhinga icyayi, ahantu twagiye gutera icyayi ni umuhinzi wari ufite urwuri ahahindura umurima w’icyayi, bivuze ngo abahinzi barabikora kuko babifitemo inyungu.”

Mu Rwanda abahinzi b’icyayi ni 42 840, bari muri Koperative 19, hakaba hari inganda 15 zitunganya icyayi ariko hari n’izindi ebyiri zubakwa zitaruzura. Icyayi cy’amababi u Rwanda rusarura ni T 66 000 intego ngo ni uko muri 2020 hazagerwa kuri T 100 000. Kuri Ha hasarurwa T 7 ku mwaka, intego ni ukugeza kuri T 9. Mu mwaka ushize icyayi gitunganyije u Rwanda rwohereje hanzi ni T 25 628 kinjiza miliyoni 63,4 z’amadolari.

Umunyamabanga wa Leta Nsengiyumva Fulgence afatanya n’abaturage gutera icyayi mu murima wa Samson

Abaturage bavuga ko rimwe na rimwe babura ingemwe z’icyayi ariko umuyobozi wa NAEB asaba Koperative kugira pepiniere. Urugemwe rugurwa Frw 30

Munyrangabo Samson wahinduye urwuri rwe umurima w’icyayi ngo yaryohewe n’umusaruro

Uyu ni umwe mu baturage baje gutanga amaboko mu murima wa Samson

Bagaragaza Vincent ahinga icyayi mu murenge wa Twumba

Nyuma y’umuganda, Umunyabanga wa Leta muri MINAGRI, Nsengiyumva Fulgence araganira na Amb. William Kayonga uyobora NAEB na Habiyaremye Pierre Celestin Umunyambanga Nshingabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba

Ubanza iburyo ni Francois Karamaga uyoborwa FERWACOTHE, we n’abandi bayobozi twavuze ruguru barakira ibibazo by’abahinzi b’icyayi

Icyayi cya Gisovu ni cyo cya mbere mu Rwanda

Amafoto@HATANGIMANA/UMUSEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock