Karongi: Abahinzi ba kawa b’indashyikirwa babishimiwe – UMUSEKE

Karongi: Abahinzi ba kawa b’indashyikirwa babishimiwe

Mu nama yahuje abahinzi bahagarariye abandi bahinga kawa, amakopertive y’abahinzi n’abafite inganda zitunganya ikawa habayeho guhemba ababaye indashyikirwa bashimirwa ku ruhare bagira mu kuzamura ubukungu bw’akarere.

Umuhinzi wahize abandi yahembwe iyi nka n’igicuba

Abahinzi b’indashyikirwa, uwambere yahembwe inka, ahabwa n’igicuba gifite agaciro ka Frw 50 000, akaba yitwa Bandora Barthazar, wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Rubengera.

Abandi bahinzi bo mu mirenge 12 bahawe ibicuba nk’icyahawe Bandora, bahemberwa ko bitaye kuri kawa, bagatera imiti, bagasasira bakanayicira.

Abahinzi bo muri zone irimo imirenge wa Gashari, Murundi, Ruganda na Murambi ahasanzwe haba ikawa nke, ngo kugira ngo bageze umusaruro ku ruganda rwa KOPAKAKI birabagora cyane bakaba bifuza ko babona uruganda hafi yabo.

Muri uyu mwaka umusaruro wa kawa ngo wagenze neza, ngo muri Karongi igihembwe cy’ihnga giheruka cyagenze neza, umusaruro wariyongereye.

Mutabazi Albert wari uhagarariye Ikigo gishinzwe umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), yasabye abafite inganda kujya bafasha abahinzi mu gihe cy’ihinga bakabaha umukozi ufite ubumenyi mu by’ubuhinzi (Agronome) akabafasha kugira ngo umusaruro wiyongere.

Ndayisaba Francois Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yasabye abahinzi b’intangarugero kujya bagira inama bagenzi babo bakazamura umusuraro w’ikawa.

Yasabye inganda kwegera abaturage bakabaha ubumenyi nk’amahugurwa.

Ibibazo biri muri zone z’ubuhinzi bwa kawa Umuyobozi w’Akarere yavuze ko bashyizeho itsinda ryo kubyiga rihuriwemo n’impande z’abahinzi n’abafite inganda.

Umukozi muri NAEB yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kuzamura ibyo kunywa ikawa kuko ngo byatuma igiciro cyayo kizamuka.

Bandora wahembwe nk’umuhinzi ntangarugero avuga ko abona Toni enye (T4) z’umusaruro wa kawa ku isizeni imwe, we ngo akopa uruganda umusaruro we bakazamwungukira amafaranga 40 kuri buri kilo cy’ikawa.

I Karongi hatangiye uruganda ruzatahwa mu Ugushyingo rutunganya ikawa kuva ku kuyitonora kugeza inyowe, rukoresha abakozi 370, ni urwa Koperative KOPAKAMA, rwafashije abahinzi kuba batakijyana ikawa I Kigali kuyitonoza.

Abahinzi bahize abandi basabwe kugira inama abandi

Abahinzi 12 bandi bahembwe ibicuba buri kimwe gifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 50

NGOBOKA Sylvain
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock