Karongi: Abakoresha ubwishingizi bwa RSSB bajya kugura imiti i Muhanga n’i Kigali – UMUSEKE

Karongi: Abakoresha ubwishingizi bwa RSSB bajya kugura imiti i Muhanga n’i Kigali

Abakoresha ubwishingizi bwa RSSB mu kwivuza mu karere ka Karongi baravuga ko bafite ikibazo cyo kutabona aho bagura imiti bandikiwe na muganga kuko pharmacies ebyiri zakoranaga n’iki kigo zarangije amasezerano na cyo ntiyongerwa.

Bamwe bafata urugendo bakajya kugura imiti muri pharmacies z’i Kigali cyangwa i Muhanga, bikaba ari ikibazo gikomeye ku bantu baba barembye.

Ntakirutimana Alex ukoresha ubwishingizi bwa RSSB yabwiye Umuseke ko bajya kwa muganga  bakabandikira imiti bakajya kuyifata kuri pharmacies bari bazi ko baguriramo imiti zikorana  na RSSB, bakababwira ko ntayo babaha.

Kubera iyo mpamvu bamwe bahitamo kuyigura biyishyuriye amafaranga cyangwa bakajya ahandi.

Uyu muturage ati “Ubu biratubangamiye cyane kuko iyo kwa muganga bakwandikiye umuti  uhenze ugomba kwigurira ukoresheje ubwishingizi ntitukibona aho tuwugurira. Pharmacies  twajyagamo batubwiye ko nta masezerano bagifitanye na  RSSB.”

Kubera iyo mpamvu uyu muturage avuga ko usanga umuti bawuguze ijana ku ijana ry’igiciro cyawo cyangwa  bikaba ngombwa bakawutumiza i Muhanga cyangwa  i Kigali.

Ati “Ibaze kuba wari kugura umuti  Frw 1000, ugasanga uwuguze badakuyeho ya 15%. Ni akarengane kandi kamaze umwaka wose baturerega.”

Abafite pharmacies mu karere ka Karongi bo bavuga ko mu kwezi k’Ugushyingo 2016 bahagarikiwe amasezerano  bari bafitanye na RSSB kubera ko imikoranire itari imeze neza.

Igiteye inkeke ngo ni uko aya masezerano yarangiye bityo bigatuma abarwayi ari bo baharenganira.

Umwe mubakora muri pharmacies utashatse ko tumuvuga izina yagize ati “Guhera mu Ugushyingo 2016 abarwayi baraza, udashoboye kwiyishyurira ajya i Muhanga cyangwa i Kigali. Ntituzi impamvu yabiteye kuko nta murwayi wigeze ataka ko yabuze umuti hano twarindiriye  ko amasezerano avugururwa ariko na n’ubu ni ikibazo kuri twe.”

Avuga ko uretse kuba na bo barabuze abakiliya, ngo ni ikibazo ku muryango (sosiete) niba ibitaro biri i Karongi hakaba nta pharmacies zikorana na  RSSB .

Ati “Ubwo abayivurizaho numva kuri jye ntacyo ibamariye kuko hafi ya bose bemera kwishyura ijana ku ijana.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubwishingizi bw’indwara, RSSB kivuga ko kidashinzwe imikorere ya pharmacies kandi ko pharmacies zo mu karere ka Karongi bahagaritse amasezerano kuko hari ibyo zitari zujuje.

Kazora Moses ushinzwe amakuru n’itumanaho muri RSSB ati “Twebwe ntidushinzwe imikorere (Management) ya pharmacies, icyo kibazo yaba Minisiteri y’Ubuzima irakizi n’akarere karakizi.”

Yongeyeho ko icyo kibazo bari gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hashakishwe uburyo hajyaho izindi Pharmacies zujuje ibisabwa na RSSB.

Nubwo bimeze bityo ariko nta gisubizo gihamye abanyamuryango ba RSSB  mu karere ka Karongi  bafite kugira ngo barindwe ingendo za kure binubira, bakora bajya gushaka imiti rimwe na rimwe bakaniyishyurira kandi buri kwezi batanga imisanzu basabwa.

Sylvain  NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

5 Comments

  1. Gondouanais Lambda

    08/08/2017 at 4:39 pm

    Abanyakarongi dutanga amajwi arenga 98% n’ibyo biri mu byo twishimiraga. Mwibitindaho rwose.

  2. Bunyambo

    09/08/2017 at 5:48 am

    Ibaze kuba ufite mitiweli warangiza ukariha 100% yibiciro by’imiti.Kandi ejobundi ukazongera gutanga andi ya mitiweli ubwo ninde uburikwibwa na leta? sumuturtage kandi leta ishinzwe guharanira inyungu ze? Umwa igisubizo bari gutanga ngo nagiye kureba uburyo bashyiraho izindi pharmacies.Harya gushyiraho pharmacies bifata amezi angahe?

  3. Joanna

    09/08/2017 at 7:36 am

    No mu Ruhango ni uko tujya nyanza,muhanga cgwa kigali

  4. Jean Paul

    09/08/2017 at 7:58 am

    Mwaramutse, umunyamakuru wanditse iyi nkuru ntiyakoze ubusesenguzi buhagije kuri kiriya kibazo.Ese amasezerano yari hagati ya RSSB na za Pharmacies yarahagaritswe kubera imikerere mibi ya Pharmacies? Cg ayo masezerano yararangiye ntiyongererwa igihe?n Nibaza ko ibyo bibazo 2 iyo umunyamakuru abisesengura neza byari kugaragaza aho ikibazo kiri kubera ko:

    1. Niba Pharmacies zarakoze nabi kuburyo amasezerano yazo na RSSB aseswa cg ahagarikwa, birumvikana ko RSSB ndetse n’Igihugu muru rusange tutakwishira iyo mikorere mibi ya pharmacies ngo tunabyemere. Bityo umuti in that case, ni uko hafungurwa izindi pharmacies zujuje ibisabwa kandi zikora neza uko zibisabwa zigakorana contracts na RSSB. Nanjye ndemera ko kwigurira umuti 100% kandi ufite ubwishingizi ari ikibazo.Aho tugeze twiyubakira igihugu ni heza, ba Rwiyemezamirimo n’abashoramari nizere ko babyumva, mujye gufungura Pharmacies Karongi. Naho izo Pharmacies niba zakoraga nabi mbisubiremo ntabwo zakwihanganirwa ngo n’uko arizo zonyine ziri Karongi nk’aho nta abndi banyarwanda cg abanyamahanga bahafungura Pharmacies zikora neza.
    2. Ariko niba contracts zararangiye ntizongererwe igihe, ibyo ndumva RSSB yabisobanurira abanyarwanda, kuko umunyamakuru rwose wanditse inkuru nkene pe, ibyo KAZORA wa RSSB yakubwiye ntibisobanutse neza cg se ni wowe wabyanditse mu buryo budasobanutse? niba yarabikubwiye ntabisobanure neza se kuki utamusobanuje natwe ngo utubwire ibintu byumvikana? RSSB ntishinzwe management ya za Pharmacies, nibyo ariko se yashakaga kuvuga iki?
    3. Twihanganishe aba nya Karongi ariko icyo kibazo ari RSSB, Minisante, Akarere na private Sector mwihe igihe gito kibe cyabonewe umuti.

    Imana ibane namwe.

  5. Kumiro

    11/08/2017 at 1:34 pm

    Ayo mazina ya ba Kazora nabandi bose baza bakavuga amanjwe abana bu Rwanda bari kubabara mubihorere amateka azabaza icyo bamariye igihugu.Kereka niba atarabanyarwanda.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock