Karongi: Abaturage basannye ibiro by’Umurenge barambuwe – UMUSEKE

Karongi: Abaturage basannye ibiro by’Umurenge barambuwe

*Imirimo ntiyarangiye ubu Umurenge ntufite aho ukorera

Abaturage bakoze imirimo n’abagurije rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo gusana ibiro by’Umurenge wa Murundi mu karere ka Karongi bari mu gihirahiro nyuma y’uko uyu wari warahawe akazi atabishyuye ndetse ntakomeze imirimo.

Ibiro by'Umurenge wa Murundi ntabwo rwiyemezamirimo yabirangije nk'uko byari biteganyijwe mu masezerano ko azabitagna mu kwezi kwa gatanu. Abayobozi bamushinja guta imirimo ntanishyure abo yakoresheje

Ibiro by’Umurenge wa Murundi ntabwo rwiyemezamirimo yabirangije nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano ko azabitagna mu kwezi kwa gatanu. Abayobozi bamushinja guta imirimo ntanishyure abo yakoresheje

Imirimo yo gusana ibiro by’Umurenge wa Murundi yatangiye mu kwezi kwa kabiri, rwiyemezamirimo Laurent Twagirayezu agomba kumurika ibiro bitunganyije mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Abakoze imirimo babwiye Umuseke ko uyu mugabo yabambuye ntabahembe kandi bagiye babona amakuru ko Umurenge wamwishyuraga.

Uyu rwiyemezamirimo yari yarapatanye aka kazi kuri miliyoni umunani, ubu ariko imirimo yarayihagaritse.

Abaturage bavuga ko bafite amakuru ko hari comptable w’Umurenge w’agateganyo wahembaga uyu rwiyemezamirimo mu ibanga abo akoresha ntibabimenye kugira ngo akomeze kutabishyura yitwaje ko nawe atarishyurwa.

Usibye abo yakoresheje atishyuye harimo n’uwo yafasheho ibikoresho yakoreshaga nawe atishyuye.

Laurent Twagirayezu yabwiye Umuseke ko Umurenge utigeze umwishyura ngo n’imirimo y’inyongera yabakoreye banze kumwishyura.

Yavuze ko uyu munsi ari bwohereze listi y’abo yakoresheje ku murenge kugira ngo uzabe ari wo ubishyura.

Mudacumura Aphrodis  Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi yabwiye Umuseke ko yageze muri uyu murenge mu kwezi kwa kane asanga rwiyemezamirimo yataye imirimo yo gusana arigendera.

Mudacumura avuga ko koko abaturage yakoresheje atabishyuye kandi nyamara muri miliyoni umunani yagombaga gukorera yarahawe arenga miliyoni enye.

Uyu muyobozi avuga ko yamuhamagaye kenshi ngo aze akomeze imirimo ntaze, ko ikibazo yakigejeje no ku karere ikibazo bakagishinga umukozi w’Akarere.

Nubwo hari amafaranga arenga miliyoni eshatu batarishyura uyu rwiyemezamirimo ntibisobanutse neza niba ariyo bazishyura abo atishyuye kuko hari imirimo yagenewe aya mafaranga itararangira.

Uyu muyobozi avuga ko nabo bibabangamiye cyane kuba abaturage barambuwe n’uyu rwiyemezamirimo, kuko usanga barakoze imirimo ngo babone udufaranga two kwifashisha.

Rwiyemezamirimo nubwo avuga ko yatanze liste y’abaturage atahembye umuyobozi w’Umurenge avuga ko iyo liste ntayo yabagejejeho.

Uyu muyobozi avuga ko uyu rwiyemezamirimo akwiye gukurikiranwa akishyura abaturage yakoresheje.

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Mugayo

    29/08/2017 at 9:19 pm

    Buriya leta niyo yamwambuye hanyuma abura uko ahemba abaturage.

  2. Nzabandora

    30/08/2017 at 8:24 am

    Ibyo kwambura abaturage se ko bimenyerewe hari inkuru ikirimo? Gukorera umuntu ntaguhembe, cyane cyane yitwa Leta, abanyarwanda babifitiye izina dusanzwe tuzi: UBURETWA.

  3. Rucuro

    30/08/2017 at 7:08 pm

    Ejobundi abanyamakuru nibabaza umuyobozi azasubizako icyo kibazo atakizi ariko ko agiye kugikurikirana.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock