Karongi: Batashye uruganda rutunganya ikawa kugeza inyowe – UMUSEKE

Karongi: Batashye uruganda rutunganya ikawa kugeza inyowe

Ni uruganda rushya ruri i Rubengera rwa Koperative KOPAKAM y’abahinzi bo mu cyahoze ari Komini Mabanza (Rubengera/Karongi na Mushubati/Rutsiro). Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya ikawa isaruwe kugeza ku rwego rwo kunyobwa (ijya ku isoko) nirwo rwa mbere muri iyi Ntara y’Iburengerazuba.

Uruganda rutunganya ikawa kugeza igiye ku isoko rwuzuye i Rubengera

Uruganda rutunganya ikawa kugeza igiye ku isoko rwuzuye i Rubengera

Abahinzi ba kawa muri aka gace baruhutse kujya bajyana umusaruro wabo kuri NAEB kuko uru ruganda rubikorwa byose.

Uru ruganda rwatangiye kubakwa umwaka ushize, kuva aho rwuzuriye muri uyu mwaka hagati rwabashije gutonora ikawa ingana na toni 650, ruha inyungu KOPAKAM ingana na miliyoni 26.

Intego batangaje uyu munsi ni uko bifuza ko umwaka utaha bazatonora toni 2 000 bakinjiza arenga miliyoni 80.

Frederic Hakizimana wo muri KOPAKAM avuga ko ubu uru ruganda rwanahaye akazi abakozi bagera kuri 400 bahembwa buri umwe 1000Frw ku munsi.

KOPAKAM isanganywe izindi nganda ebyiri zitonora gusa umusaruro w’ikawa, ubundi bakawujyana i Kigali ngo NAEB iwubatunganyirize kugera ku rwego rwo kunyobwa (kujya kw’isoko).

Francois Ndayisaba uyobora Akarere ka Karongi yasabye abagize iyi Koperative gukomeza gucunga neza imari yabo no kuba intangarugero.

Yabasabye kandi kongera umusaruro ku giti cy’ikawa aho guharanira kongera ibiti bya kawa. Avuga ko ubu beza 4Kg ku giti kimwe mu gihe hari ahandi beza 11Kg ku giti kimwe.

Abagize KOPAKAM bamurikira uruganda abashyitsi bo mu buyobozi bwa Leta, muri NAEB n'Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM

Abagize KOPAKAM bamurikira uruganda abashyitsi bo mu buyobozi bwa Leta, muri NAEB n’Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM

Umuyobozi muri NAEB yashimiye iyi Koperative yubatse uru ruganda aha iwabo kuko ari intambwe nziza mu gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda.

Therese Uwimana wo muri KOPAKAM avuga ko cyera ikawa yari iy’abagabo ariko ubu ngo n’abagore bamaze kugerwaho n’akamaro kayo kuko ubu yayivanyemo boutique ikomeye.

KOPAKAM yatangiye mu 1998 ifite abanyamuryango 47, ubu ifite abagera ku 1000 biganjemo abahinzi ba kawa.

Uruganda rwabo rwuzuye rutwaye miliyoni 416, rutunganya kawa ikagera ku rwego rwo kunyobwa ndetse rufite ishami ryo kuyisogongera rikagena igiciro cyayo.

Uruganda rwuzuye rutwaye miliyoni 416

Uruganda rwuzuye rutwaye miliyoni 416

Barasobanurira abashyitsi imikorere yarwo

Barasobanurira abashyitsi imikorere yarwo

Basabwe kubungabunga Koperative yabwo igakomeza kuba intangarugero

Basabwe kubungabunga Koperative yabwo igakomeza kuba intangarugero

Basabwe no gukoresha neza inyungu y'uru ruganda kugira ngo Koperative ikomeze gutera imbere

Basabwe no gukoresha neza inyungu y’uru ruganda kugira ngo Koperative ikomeze gutera imbere

Uruganda rufite n'ishami ryo gusogongera ikawa irangiye bakayiha igiciro ikajya ku isoko

Uruganda rufite n’ishami ryo gusogongera ikawa irangiye bakayiha igiciro ikajya ku isoko

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

2 Comments

  1. Kagabo

    09/11/2017 at 2:21 pm

    Byiza cyane! mukomereze aho bantu bo mu Bwishaza!!!

    • Kibuye

      10/11/2017 at 8:16 am

      Abantu bo ku Kibuye.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock