Karongi ho barifuza iki kuri Perezida uzatorwa? – UMUSEKE

Karongi ho barifuza iki kuri Perezida uzatorwa?

Karongi bishimira cyane umuhanda ubahuza na Nyamasheke na Rusizi (Kivu Belt) wuzuye, benshi mu batuye aka karere bavuga ko iki ari igikorwa cy’ingirakamaro bashimira Perezida Kagame. Ariko banafite ibindi basaba Perezida uzatorwa mu matora yo mu kwa munani.

Abaturage bavuga ko ECOBANK yakoreraga hano yafunze kubera inyungu nyinshi baca abifuza inguzanyo, gusa ngo siyo gusa n'izindi inguzanyo iri hejuru. Basaba Perezida uzatorwa kwiga iki kibazo

Abaturage bavuga ko ECOBANK yakoreraga hano yafunze kubera inyungu nyinshi baca abifuza inguzanyo, gusa ngo siyo gusa n’izindi inguzanyo iri hejuru. Basaba Perezida uzatorwa kwiga iki kibazo

Mu murenge wa Bwishyura uherereyemo umugi wa Karongi, Emmanuel Nshimiyimana uwukoreramo akazi ko gutwara abantu avuga ko umuhanda mushya bubakiwe ari intangiriro yo kubona n’ibindi ubu badafite nka gare.

Innocent Murenzi utuye muri aka gace nawe avuga ko ubu icyo babona bakeneye cyane ari gare kandi ngo aho kuyubaka harahari.

Murenzi ati “Twabonye ibitaro bishya, dufite umuhanda mushya, dufite amazi meza n’amashanyarazi. Ibi ni iby’ibanze ngo dutere imbere, hano icyo tubura ni gare gusa. Twizeye kuyibona nayo muri manda itaha ya Perezida tuzatora.”

Wigiye hanze y’umugi ariko usanga hakiri byinshi bategereje kuri Perezida uzatorwa abifatanyijemo n’abo bayoborana.

Mu mibereho myiza y’abaturage, mu murenge wa Mutuntu abaho baracyafite ikibazo cy’imiturire mibi (abari mu manegeka).

Mu kagari ka Rwufi muri uyu murenge wa Mutuntu bababaye cyane amashanyarazi. Karekezi Vincent uhatuye ati “iyo ugeze hano wagirango turayafite kubera amapoto n’insinga biduca hejuru. Ariko rwose ntayo, biratubabaza kuko tutabasha gutera imbere ntayo dufite.”

Ku biro by’Umurenge wa Mutuntu insinga zirahari, yewe na antenna ta Televiziyo ariko nta mashanyarazi ahari

Iki ni ikibazo bahuriyeho n’imirenge imwe y’icyaro aha muri Karongi nka; Rugabano, Gashari na Rwankuba ahari ahantu henshi badafite amashanyarazi n’amazi meza ahagije.

Abaturage ba Karongi nubwo bishimira ko bubakiwe ibitaro ariko ahu byubatswe hasimbuye stade Gatwaro ndetse kuva ubwo ntibongera kugira ikipe y’umupira w’amaguru.

Ubu basaba Perezida uzatorwa kwihutisha uburyo aka karere kakongera kugira stade imyidagaduro ikorengera kugaruka i Karongi.

Bernard Mukapa utuye mu Bwishyura ati “Hano hahoze Kibuye FC ikinira kuri Gatwaro, none tuyibure tubure n’iyo mu kiciro cya kabiri? twifuza ko Perezida yadusubirizaho ikibuga cy’umupira tukongera tukishima.”

 

Ubukungu

Karongi bagaragaza ikibazo mu bukungu kuko ngo hari na banki yakinze kubera kubura abakiriya ku bw’inyungu nyinshi zisabwa ku nguzanyo kandi ubukungu bwabo butifashe neza.

Chantal Gasana ufite iduka mu murenge wa Bwishyura ati “ujya kwaka inguzanyo ya miliyoni 25 bakagusaba icyo bita umufuragiro utwara za miliyoni nyinshi nawo kandi uzanishyura hafi miliyoni 35 ubwo rero ukabyihorera ntutere imbere ariko na banki nayo ntibone imikorere. Ugere kuri ECOBANK hariya urasanga yarafunze. Turasaba Perezida uzatorwa gushyiraho politki yo kugabanya inyungu ku nguzanyo kuko zirakabije.”

Karongi bababaye cyane kugira gare kuko aha bategera imodoka hadakwiye

Karongi bababaye cyane kugira gare kuko aha bategera imodoka hadakwiye

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. MAHIRWE

    27/07/2017 at 12:56 pm

    igitekerezo cyanjye rwose ntuye mu Muhora wa RUBENGERA BIRAMBO KILINDA BUHANDA NYANZA NDABINGINZE RWOSE NATWE MUTUBARIZE IBYUBUGENDERANIRE DUKENEYE UMUHANDA TUKAVA MU BWIGUNGE

  2. Mibukiro

    27/07/2017 at 10:12 pm

    Nibutseko koko Kibuye yari ifite ikipe ikomeye icyo gihe perefe yitwaga Bariyanga Sylvestre inafite za ballets communaux nyinshi iyahigaga izindi akaba ariya commune Rwamatamu niba ikibaho.

  3. Irene

    29/07/2017 at 6:40 am

    rwose nasabaga President uzatorwa kudufasha tukabona umuhanda na ma shanyarazi mu murenge wa rwankuba. Kuko twasigaye inyuma mwiterambere

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock