Karongi: Imisozi ya Rugabano iraza guhinduka icyayi gusa – UMUSEKE

Karongi: Imisozi ya Rugabano iraza guhinduka icyayi gusa

Nka Kitabi, nka Rubaya, nka Gisakura, nka Mata cyangwa Gisovu imisozi ya Rugabano mu minsi iri imbere nayo iraba itamirije icyayi. Uyu munsi mu muganda udasanzwe bateye imbuto 16 000 kuri Ha imwe, intego ni ugutera icyayi kuri Ha 10 000 muri aka gace, ari nako bitegura uruganda rwo kugitunganya.

Uyu munsi aha Rugabano bakoze umuganda udasanzwe wo gutera icyayi. Iyi misozi yose ngo igomba guterwaho icyayi kikaba ngengabukungu bw'abaturage ba hano

Uyu munsi aha Rugabano bakoze umuganda udasanzwe wo gutera icyayi. Iyi misozi yose ngo igomba guterwaho icyayi kikaba ngengabukungu bw’abaturage ba hano

Abaturage n’abayobozi uyu munsi bateye ziriya mbuto mu rwego rwo gutegura umunsi w’igiti uzaba kuwa gatandatu.

Mu 1960 aha mu Rugabano ngo bafashe Ha300 baziteraho icyayi mu rwego rwo kugerageza, iki cyayi ariko ngo nticyatanze umusaruro ufatika.

Ku bufatanye bw’Akarere ka Karongi, NAEB, Wood Foundation n’indi kompanyi y’Abahinde aha mu Rugabano hagiye guhindurwa ahantu h’ubuhinzi bw’icyayi bukomeye kimwe na hariya twavuze haruguru.

Barateganya ko mu myaka ibiri iri imbere hazaba hari gukorera uruganda ‘Rugabano Tea Factory’ rubyaza umusaruro icyayi bateganya guhinga kuri Hegitari ibihumbi 10 hongewemo n’ikizaterwa mu mirenge ya Gitesi na Gashari.

Ku ikubitiro aha mu Rugabano ubu hagiye guterwa imbuto z’icyayi kuri Ha 4 431 muri izi izigera ku 4 000 ni iz’abaturage izisigaye zizaba ari iz’abashoramari.

Ahazaterwa icyayi hamwe hasanzwe hatuwe, abahatuye bagiye kwimurwa kuko imiryango 325 izimurwa yubakiwe umudugudu ugezweho, aba nabo bazakora muri ubu buhinzi bw’icyayi.

Imiryango 140 yo irimuka bitarenze uyu mwaka kuko inzu zabo zigiye kuzura.

Abaturage babwiwe ko uyu ari umushinga wo kubateza imbere kuko nk’ubu bakiri no mu mirimo y’ibanze abaturage 1 200 gusa bahawe akazi bahembwa buri umwe 1200F ku munsi.

Francois Ndayisaba umuyobozi w’Akarere ka Karongi yasabye abaturage ba hano kwita kuri iki cyayi kuko kije guhindura ubuzima bwabo kikazabagirira akamaro.

Umuyobozi w'Akarere Francois Ndayisaba uyu munsi nawe yari muri uyu muganda wo gutera icyayi

Umuyobozi w’Akarere Francois Ndayisaba uyu munsi nawe yari muri uyu muganda wo gutera icyayi mu Rugabano

Sandrine Urujeni umuyobozi wungiriye wa NAEB yavuze ko ari amahirwe ku baturage ba hano kuba ariho hatoranyijwe ngo hahingwe iki cyayi.

Ngo bizabagirira akamaro nk’uko icyayi cyateje imbere abaturage bo mu Gisovu n’ahandi bagihinga mu Rwanda.

Ati “iyi misozi iriho inshinge turashaka ko iterwaho icyayi, mukagifata neza kuko ubwiza bw’icyayi buhera mu murima, bikagiha agaciro kikagirira akamaro ugihinga.”

Imbuto y’icyayi abaturage bari gutera bayihabwa ku buntu, ubusanzwe yagoraga benshi kuko urugemwe rumwe rugura 65F.

Abayobozi b'inzego zinyuranye n'abafatanyabikorwa baha urugero abaturage mu gutera icyayi

Abayobozi b’inzego zinyuranye n’abafatanyabikorwa baha urugero abaturage mu gutera icyayi

Ingemwe zizaterwa ziri gutunganywa

Ingemwe zizaterwa ziri gutunganywa

Umuturage byamuhendaga kubona imbuto kuko ingemwe imwe ayiguriye igura 65F, ubu bari kuzihabwa ku buntu

Umuturage byamuhendaga kubona imbuto kuko ingemwe imwe ayiguriye igura 65F, ubu bari kuzihabwa ku buntu

Imisozi y'aha iteyeho amashinge n'ibindi bitabaha umusaruro ufatika barasabwa kuyiteraho icyayi kizabagirira akamaro kuko hagiye no gushyirwa uruganga

Imisozi y’aha iteyeho amashinge n’ibindi bitabaha umusaruro ufatika barasabwa kuyiteraho icyayi kizabagirira akamaro kuko hagiye no gushyirwa uruganga

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

3 Comments

  1. Kagabo

    25/10/2017 at 4:41 pm

    Ndizera ko n’umuhanda uzakorwa ko hagiye kuza uruganda.Hashize imyaka 57 umuhanda Rubengera Nyabisindu cyangwa Rubengera -Gitarama itegerejwe.

  2. vedaste

    27/10/2017 at 9:53 am

    ha ubuse umuhanda uhagera mwiza waboneka?? gisovu hari uwuhe???

  3. Rwema

    03/11/2017 at 9:18 pm

    Ndabona ubwanditsi bwabibonye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock