Karongi: Imvura yangije imyaka kuri 200Ha inagusha iteme – UMUSEKE

Karongi: Imvura yangije imyaka kuri 200Ha inagusha iteme

Hafi mu tugari twose rwo mu murenge wa Murundi hari akaga k’imvura nyinshi yangije imirima n’imyaka y’abaturage ku buso bwa Hegitari 200, imyaka yari ihinzeho yarangiritse, impungenge ni zose ko bazasonza, imvura yo n’ubu iracyagwa.

Imirima mu murenge wa Murundi yangirijwe n'imvura

Imirima mu murenge wa Murundi yangirijwe n’imvura

Imvura yaguye mu cyumweru gishize n’ubu ikigwa muri aka gace k’imisozi yangije imyaka y’abaturage ubu ubuyobozi bw’Umurenge wa Murundi buvuga ko ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 350 z’u Rwanda.

Mudacumura Aphrodis Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi yabwiye Umuseke ko iyi mvura yangije cyane imirima yari ihinzeho ibigori, ibishyimbo n’indi myaka ku buryo abaturage bafite ubwoba kuko ntacyo bazasarura.

Ntabwo iyi mvura yangije ibintu i Murundi gusa kuko no mu murenge wa Murundi yangije imyaka yari mu mirima ku buso bwa Hegitari 18 nk’uko umuyobozi w’uyu murenge nawe yabibwiye Umuseke.

Usibye iyi mirima iyi mvura yanagushije iteme ry’umuhanda uhuza iyi mirenge (Murundi na Murambi, ubu inzira ishoboraka ikaba ari ugukoresha umuhanda wa Bwakira, inzira ya kure cyane.

Ubuhahirane hagati y’iyi mirenge bukaba buri mu kibazo n’ubwo iri teme ryo rigiye kongera gusanwa.

200Ha zarangiritse

200Ha zarangiritse

Ibigori, ibishyimbo biri mu byangijwe n'iyi mvura n'ubu ikiri kugwa

Ibigori, ibishyimbo biri mu byangijwe n’iyi mvura n’ubu ikiri kugwa

Iteme ryahuzaga Murundi na Murambi ryaguye

Iteme ryahuzaga Murundi na Murambi ryaguye

Ubuhahirane hagati ya Murundi na Murambi ni ikibazo mu gihe ritarasanwa

Ubuhahirane hagati ya Murundi na Murambi ni ikibazo mu gihe ritarasanwa

Abaturage bafite impungenge kuko abangirijwe ntibazanasarura

Abaturage bafite impungenge kuko abangirijwe ntibazanasarura

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

2 Comments

  1. Twin Yeah

    13/11/2017 at 5:41 pm

    Imvura imeze nabi henshi. Politiki y,imirwanyasuri ntikivugwa mu miganda kandi iyi mvura yarabigararagaje. Ba Agronome nibasubire ku misozi bayipime mu masambu n,ubwo ba nyirayo bayicukurira, umuganda ukabunganira aho bibaye ngombwa.

  2. CLUWE

    14/11/2017 at 3:53 pm

    pole sana

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock