Karongi: Isoko mpuzamahanga ryari kuzura mukwa 3… ntabwo riruzura – UMUSEKE

Karongi: Isoko mpuzamahanga ryari kuzura mukwa 3… ntabwo riruzura

Minisitiri Francois Kanimba wari ufite ubucuruzi mu nshingano ze mukwa 12/2016 ubwo yasuraga imirimo yo kubaka isoko mpuzamahanga (cross border market) ry’i Karongi yavuze ko mu kwezi kwa 03/2017 iri soko rizaba ryaruzuye rikorerwamo. Kugeza n’ubu ariko ntiriratangira. Icyo gihe ryari rigeze kuri 70% ryubakwa.

Imirimo yo kubaka iri soko yatangiye muri Werurwe 2016, aha ni muri Mata Minisitiri Kanimba atangiza iyo mirimo kumugaragaro

Imirimo yo kubaka iri soko yatangiye muri Werurwe 2016, aha ni muri Mata Minisitiri Kanimba atangiza iyo mirimo kumugaragaro

Abaturage baganiriye n’Umuseke bo mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Nyarusazi Umudugudu wa Ruganda aho riri kubakwa bibaza impamvu isoko Minisitiri yababwiye rimaze gukerererwa iki gihe cyose.

Imirimo yo kubaka iri soko yatangijwe mu kwezi kwa kane 2016 bivugwa ko igomba kumara amezi 12. Minisitiri Kanimba yavuze ko iri soko niryuzura rizaba irya gatanu rizaba ryinjiza amafaranga menshi mu Rwanda kubera aho rizaba riherereye.

Ni isoko rya kijyambere ryubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu rizahahirwamo kandi n’abaturuka hakurya y’i Kivu muri Congo basanzwe baza guhaha imyaka n’amatungo n’ibiyakomokaho.

Esperance Bagwire umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu yabwiye Umuseke ko iri soko ryakererewe kuko ba rwiyemezamirimo baryubaka batagiye bubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Gusa yemeza ko aho bigeze riza gutangira vuba kuko imirimo kuko ngo hari inama ya Minisiteri y’ubucuruzi ku mikorere y’amasoko nk’iri (cross border markets) igomba gutera nyuma yayo n’iri soko rigatangira.

Uyu muyobozi avuga ko imirimo yo kubaka isa n’iyarangiye, ngo iri soko rishobora gutangira gukorerwamo vuba cyane.

Umunyamakuru w’Umuseke wasuye imirimo yo kubaka iri soko muri iyi week end ishize yasanze hari gukorwa imirimo yo gucukura za fosses sceptique kuko kugeza ubu nta bwiherero bwuzuye isoko rifite.

Hasigaye kandi gukora neza umuhanda ujyayo.

Rwiyemezamirimo twahasanze yatubwiye ko iyi mirimo ari iy’inyongera idasanzwe mu masezerano afite.

Inyubako z’iri soko zirimo; isoko ry’amatungo, ibagiro, isoko ry’imboga n’imbuto, inzu y’ubucuruzi y’amaduka n’utubari, imbuga yagenewe icyambu n’ububiko bunini bw’isoko.

Imirimo yo kubaka yo yararangiye

Imirimo yo kubaka yo yararangiye

Imirimo yo kuryubaka isa n'igeze ku musozo

Imirimo yo kuryubaka isa n’igeze ku musozo

Ni isoko rigizwe n'ibice binyuranye birimo aho gucururiza amatungo, ibagiro, isoko ry'imboga n'imbuto

Ni isoko rigizwe n’ibice binyuranye birimo aho gucururiza amatungo, ibagiro, isoko ry’imboga n’imbuto

Ububiko bw'isoko

Ububiko bw’isoko

Inyubako y'ubucuruzi bw'amaduka

Inyubako y’ubucuruzi bw’amaduka

Ndetse n'imbuga yatunganyijwe izaba nk'icyambu cy'amato aje kuri iri soko

Ndetse n’imbuga yatunganyijwe izaba nk’icyambu cy’amato aje kuri iri soko

Hari imyobo igicukurwa ariko kugeza ubu kuko ubwiherero bw'iri soko butaratungana

Hari imyobo igicukurwa ariko kugeza ubu kuko ubwiherero bw’iri soko butaratungana

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi

1 Comment

  1. Mr bean

    06/09/2017 at 1:19 pm

    Nonese ryasoko ryanaga ahagana ahahoze stade umuntu avuye kuri rond point
    Utaragera kurukiko ryagiye he ryasenywe se naryo ryari ryiza mbega isoko rya kibuye ryimuka nkuko ukwezi kuzenguruka isi ngaho kumazi ngaho hamwe werekera.mucyumbati ngaho aho hahoze kibuye fc ni.danger

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock