Karongi: Ucuruza imbuto y’ibigori n’ifumbire yarengereye igiciro cya MINAGRI – UMUSEKE

Karongi: Ucuruza imbuto y’ibigori n’ifumbire yarengereye igiciro cya MINAGRI

Bamwe mu baturuge bo mu murenge wa Mutuntu baravuga ko uwitwa Bernadette Nyiraneza watsindiye isoko ryo kugurisha ifumbire n’imbuto yagiye abiba kuko ku kilo (haba ku bigori no ku ifumbire) hari amafaranga yongeragaho mu nyungu ze. We arabihakana.

Nyiraneza ku giciro cy’imbuto y’ibigori n’ifumbire yagiye yongeraho amafaranga

 

Umwe mu batuye muri Mutuntu yabwiye Umuseke ko mu murenge wabo hateganyijwe kuzaterwa ibigori byo mu bwoko bwa 4M21 n’indi mbuto yitwa H628 ihingwa mu misozi miremire.

Ibiciro byatanzwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ni; ikilo cy’imbuto y’ibigori ya 4M21 ni 330Frw iya H628 ikagurishwa 460Frw.

Umuturage utifuje gutangazwa avuga ko Bernadatte Nyiraneza ikilo cy’imbuto y’ibigori cya 4M21 yongeragaho 50FRW

Avuga ko ku mafaranga 430 yemewe kugurishwa ifumbire ya DAP ku kilo Nyiraneza yongeragaho 65 Frw akayigurisha 495 Frw

Imbuto y’ibigori ya Hybride 629 yongeragaho 90 FRW kuri buri kilo ubundi cyari kigenewe kugurishwa 460 Frw. Ifumbire ya Ure yari kugurishwa 360 FRW akayigurisha 430 FRW.

Bernadette Nyiraneza yabwiye Umuseke ko atigeze yumva hari umuturage waje kwinubira ko yagurishijwe ku giciro kitagenwe na Minisiteri y’Ubuhinzi.

Yemeza ko atari we ubwe wagurishije imbuto hamwe n’ifumbire ahubwo ko ari umukozi we yashyizeho.

Ati: “Nta muntu nigeze mbona waje avuga ko yagurishijwe ifumbire ku giciro kitagenwe na Minisiteri y’Ubuhinzi… Izo nkuru zaravuzwe ariko nta bantu bari bambwira ko bibwe amafaranga.”

Nyiraneza avuga ko atasubiza amafaranga abaturage kuko nta ‘extrait’ yerekana uko amafaranga yasohotse kandi ngo kuko nta muturage uramubwira ko yahenzwe ngo ntaho yahera asubiza amafaranga.

Yemeza ko nta kibazo gihari mu buryo acuruzamo imbuto n’ifumbire.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Mutuntu witwa Azariah Bazambanza yabwiye Umuseke ko icyo kibazo gihari, ko Bernadette Nyiraneza ari we watsindiye kugurisha  ifumbire n’imbuto ku giciro cya MINAGRI ariko akaba yarishyiriyeho icye.

Yabwiye Umuseke ko basabye Nyiraneza kuba yarangije gusubiza amafaranga {yarengejeho} abaturage bari baramaze kumugurira imbuto n’ifumbire bitarenze kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri, 2017.

Amakuru atugeraho aravuga ko Bernadette Nyiraneza yasubije imbuto ku giciro cyayo nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mutuntu. Nubwo gusubiza amafranga abo yayariganyije byo ngo atarabikora.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. kalinda

    14/09/2017 at 4:37 pm

    mureke nawe yirire di! ko bo baba bariye za miliyali!!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock