Kayonza: Abaturage bivuza “magendu” kubera ibibazo biri muri Mutuelle – UMUSEKE

Kayonza: Abaturage bivuza “magendu” kubera ibibazo biri muri Mutuelle

Mu karere ka Kayonza hari abaturage bahisemo kwivuza magendu bitewe n’uko baba barishyuye mutuelle zigatinda ku mpamvu bo bafata nko kurangaranwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabare buvuga ko gutinda kwa mutuelle biterwa n’ikibazo cy’ikoranabuhanga cyabagoye by’umwihariko kongeraho umuntu ku ikarita cyangwa kumukuramo.

Akarere ka Kayonza kavuga ko umuturage agomba guhabwa mutuelle ari uko umuryango wose awutangiye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Leta y’u Rwanda ijya gufata gahunda yo guca imiti ya magendu ni uko yagiraga ingaruka mbi ku bayikoresha, mu rwego rwo gufasha abaturage kujya kwivuza kumavuriro hashyirwaho uburyo bw’ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de Sante” ngo n’abadafite ubushobozi badaheranwa n’akarago kubera ubushobozi buke.

Abaturage bashima akamaro ka mutuelle ariko bakanenga cyane imitangire yayo ikomeje kugaragaramo inzitizi kugeza n’aho bamwe basigaye barasubiye ku buryo bwo kwivuza magendu.

Urugero rw’abaturage bo mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Kabare ntibashidikanya gutundinda kubona amakarita ya mutuelle ingaruka byabagizeho.

Uwitwa Gatsinzi agira ati ”Nagiye kwivuza narishyuye banga kumvura ndataha njya kugura utunini ntakundi twabigenza ahubwo turaza gupfira mu rugo.”

Undi muturage na we ati ”Mfite abana babiri basiramuwe muri ya gahunda y’ubuntu ariko barabyimbye ubu barimo kuborera mu rugo, ndagura ibinini ngasukaho ariko ntacyo bitanga ahubwo barimo kubora.”

Abaturage bavuga ko kwivuza magendu atari uko bayikunze ahubwo ngo ni amaburakindi kuko baba barishyuye mutuelle ariko zigatinda kubageraho ku mpamvu bafata nko kurangara.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabare bwo buvuga ko gutinda kwa mutuelle biterwa n’ikibazo cy’ikoranabuhanga cyabagoye.

Ati ”Twahuye n’ikibazo cyo gushyira abantu muri ‘system’ icyo gihe icyagoranye ni ukongera umuntu ku muryango cyangwa kumukuraho, ikintu cyitwa umugereka ni cyo cyagiye kitugora.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza, Alphonse Ngarambe ushinzwe ubuzima ntiyemera ko hari imitangire mibi mu gutanga mutuelle ngo kuko birazwi neza ko umuturage agomba guhabwa mutuelle ari uko umuryango we awutangiye amafaranga y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ati ”Umuntu uvuga ngo impamvu ayoboka magendu ni ukubera mutuelle… imitangire mibi ya mutuelle ni yihe? Kugira ngo umuntu avurwe ni uko umuryango wose uba wamaze gutanga mutuelle.”

Kuri bamwe mu baturage hari abatarabonye mutuelle ari uko umuntu wabo yapfuye ariko ntavanwe muri “System” bigafatwa ko umuryango wose utatangiwe mutuelle, ibyo bigatuma n’abasigaye batemererwa kwivuza kandi baramaze kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock