Kayonza: Bralirwa igiye guha umuriro ingo 283 muri Ndego – UMUSEKE

Kayonza: Bralirwa igiye guha umuriro ingo 283 muri Ndego

Kuri uyu wa gatatu Bralirwa yasinye amasezerano n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi agamije kugeza umuriro ukoresha imirasire y’izuba kun go 283 zo mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza.

Umuyobozi wa Bralirwa Victor Madiela n'umuyobozi mukuru w’agateganyo wa EDCL Yves Nshuti bahererekanya amasezerano.

Umuyobozi wa Bralirwa Victor Madiela n’umuyobozi mukuru w’agateganyo wa EDCL Yves Nshuti bahererekanya amasezerano.

Muri uyu mushinga Bralirwa yashyikirije Akarere ka Kayonza Sheki ya miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gucanira ziriya ngo.

Kiwanuka Musonera Lonard, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza yavuze ko iyi nkunga bayishimiye cyane kuko Umurenge wa Ndego ari umwe mu mirenge 12 wari uri hasi cyane mu bijyanye n’amashanyarazi ugereranyije n’indi mirenge.

Ati “Kuba abaturage babonye iyi nkunga yiyongera ku yindi nkeya bari bafite ni ibintu bidushimishe kuko biratuma nabo biratuma binjira mu iterambere ryo gukoresha amashanyarazi.”

Yongeraho ati “Ibyo bikemura ni byinshi, urumuri mu rugo rufasha ababyeyi, rufasha abana kwiga, rugabanya ingaruka za Mazutu na Essence bakoreshaga bashaka urumuri, rugafasha mu gu-charging Telefone itumanaho rigashoboka,…”

Musonera yavuze ko Umurenge wa Ndego ariwo wari uri hasi mu kugira ijanisha rito ry’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Kayonza kuko uri ku 10%, kandi nabwo bakaba bakoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza Kiwanuka Musonera Leonard wari uhagarariye Akarere mu isinywa ry'aya masezerano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza Kiwanuka Musonera Leonard wari uhagarariye Akarere mu isinywa ry’aya masezerano.

Ingo zifite umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Kayonza ubu ziri ku ijanisha rya 33%, gusa gafite intego yo kugera kuri 41% mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Musonera avuga kandi ko abaturage bagiye gucanirwa batoranyijwe bahereye ku bafite amakiro aciriritse bari mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bakennye cyane.

Nshuti Yves umuyobozi mukuru w’agateganyo wa EDCL yashimiye cyane Bralirwa kuri iyi nkunga yo kugeza umuriro ku baturage bakennye cyane.

Ati “Iki ni ikigaragaza ubufatanye bw’abantu, kugira ngo intego z’igihugu zigerweho. Dushaka ko buri muturage mu Rwanda agerwaho n’amashanyarazi, ku buryo mu 2024 ingo zose (100%) z’iki gihugu zizaba zifite amashanyarazi.”

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa EDCL Yves Nshuti yashimiye cyane Bralirwa.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa EDCL Yves Nshuti yashimiye cyane Bralirwa.

Abaturage bazacanirwa ni abaturiye imirima minini y’ibigori ya Bralirwa iri mu Murenge wa Ndego. Muri iyi mirima kandi hakora abaturage bagera kuri 300 baturanye nayo.

Umuyobozi wa Bralirwa Victor Madiela yavuze ko nubwo Bralirwa ikora kandi ikanacuruza ibinyobwa, ifite na gahunda yo gufasha abaturage cyane cyane abaturanye n’ahari ibikorwa byayo.

Madiela agashimangira ko ibikorwa nk’ibi biri mu mugambi mugari wa Bralirwa, ati “Iki sicyo gikorwa cya mbere ndetse si nacyo cya nyuma kuko Bralirwa ifite gahunda ngari y’imishinga nk’iyi muzagenda mubona.”

Umuyobozi wa Bralirwa Victor Madiela yavuze ko ibikorwa nk'ibi bazabikomeza.

Umuyobozi wa Bralirwa Victor Madiela yavuze ko ibikorwa nk’ibi bazabikomeza.

Kompanyi ya Mobisol yatsindiye iri soko yavuze ko kuwa mbere w’icyumweru gitaha bazaba batangiye gushyira ibikoresho ku nzu “installation” ku buryo nko kuwa gatanu w’icyumweru gitaha ziriya ngo 283 zose zizaba zicanye.

Abaturage bazahabwa umurasire w’izuba n’Imbikamuriro (battery) yawo, amatara atatu afashe ku nzu n’irindi rigendanwa, ndetse ibikoresho bishyira umuriro muri telefone.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kayonza Kiwanuka Musonera Leonard ashyikirizwa Shaki ya Miliyoni 15 yo kuzakoresha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza Kiwanuka Musonera Leonard ashyikirizwa Shaki ya Miliyoni 15 yo kuzakoresha.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock