Kayonza: Kuri G.S Cyinzovu abana batishyura ayo kurya “School feeding” barabwirirwa – UMUSEKE

Kayonza: Kuri G.S Cyinzovu abana batishyura ayo kurya “School feeding” barabwirirwa

Ababyeyi barerera ku ishuri ryisumbuye ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 rya G.S Cyinzovu riherereye mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko abana babo bicwa n’inzara ku ishuri bitewe n’uko baba batarabona amafaranga yo kwishyura ibiryo, abana batatanze amafaranga birirwa baryamye mu byatsi mu gihe bagenzi babo bagiye kurya.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko utarishyura yemererwa gutaha akajya iwabo saa sita kurya ariko ngo utaha kure arabwirirwa koko.

Kuba hari abana birirwa ubusa mu gihe bagenzi baba bagiye kurya bitewe nuko batarabona amafaranga ibihumbi 18 yo kwishyura ibiryo, ngo bihangayikishije ababyeyi.

Umwe mu babyeyi twaganiriye witwa Ingabire Annonciatta agira ati ”Icyo kintu muzakitubarize kiratubabaje, abana baragenda bakabwirirwa.”

Muhawenimana Chantal na we ati ”Ntiwakwiga utariye. Baragenda bakabwirirwa kuko turakennye muri iyi minsi kandi nkanjye ndi mu kiciro cya kabiri ngomba kwishyura amafaranga.”

Aba babyeyi bavuga ko abataratanga amafaranga ngo biterwa n’ubukene bwugarije imiryango ya bamwe mu batuye Kabarondo.

Umwana utariye ku ishuri saa sita zigeze ntajye no kurya iwabo ahitamo kuba aryamye mu busitani bw’ikigo cya G.S Cyinzovu.

Mugabushaka Etienne ati ”Barasohoka bakajya kuryama mu byatsi mu gihe abandi bagiye kurya.”

Mucyo Dismas uyobora G.S Cyinzovu yatwemereye ko hari abana birirwa ubusa bitewe nuko baba bataratanze amafaranga yo kurya kandi ngo n’iwabo bataraje ngo bavugane n’ikigo igihe bazayatangira.

Banzusenge Consolee umukozi ushinzwe imibereho myiza mu kagali ari na we ukayoboye muri iyi minsi, avuga ko nta mwana ukwiye kubwirirwa bitewe n’uko yabuze amafaranga yo kwishyura ibiryo.

Ati ”Oya….Ubwo se bibaho? Iyo hari umwana ufite icyo kibazo umubyeyi araza ku kagari tukamuha urupapuro tukamuhuza n’ishuri ku buryo azajya yishyura gahoro gahoro yayabonye, ariko umwana ntabwirirwe…Nibaze batugane.”

Gahunda yo kugaburira abana ku ishuri izwi nka school feeding yashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe gukemura ikibazo cy’abana birirwaga batariye abandi bagata ishuri.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

6 Comments

  1. Joyeux

    29/10/2017 at 5:25 am

    ndabona nta mwana wakwirirwa atariye mu gihugu cyatakaje imbere mu majyambere!

  2. Joyeux

    29/10/2017 at 5:26 am

    cyakataje

  3. Akon

    29/10/2017 at 3:24 pm

    ariko njye abanyarwanda turasetsa .none se niba utishyura uragira ngo bakugaburire utishyura?ujya mu modoka ukishyura wajya kugura ikintu mu isoko cg kutiki ukishyura ,wajya mu kabari ukushyura none ngo urashaka kurya udufaranga abandi babyeyi batanze?njye sinshyigikiye kwigira ubuntu kuko bituma abana batiga kuko baziko bigira ubuntu .nibanirukanwa ntacyo bazahomba

  4. Minani Jean

    29/10/2017 at 3:48 pm

    Reka ni ibisanzwe.None murumva atarishyuye yarya iki?Yego ntibjbuza diregiteri guha ababishinzwe raporo yemeza ko abana barya ijana ku ijana ariko barabwirirwa rwose.Ababyeyi baradohootse barashaka kubyara ariko kurera oyaaaa.Barohereza impinja ku mashuri ngo ikigo kizagabura!!!!!Gitifu w’akagari anteye guseka.Ngo nta mwana ukwiye kubwirirwa.Barye iki?

  5. NOUNOU

    31/10/2017 at 11:23 am

    Mwebwe muravuga ibyo mutazi! Ttwe tuhakorera twarumiwe! Ni gute se umwana wanashoboye kwishyura nibura dukeya nka 5000f cg 8000F amara igihembwe cyose atariye n’isahani imwe nibura!? Byongeye kandi n’agahimbazamusyi k’abarimu abana bishyura ntigahabwa abo kagenewe babibaza bagasubizwa ko abanyeshuri batigeze bishyura ahubwo bagasomerwa amaraporo y’amadeni barimo ngo “ba rwiyemezamirimo babakorera isuku ku ishuri n’ababagemurira ibiryo!”

  6. alfa

    31/10/2017 at 2:29 pm

    Jye numva icyi kibazo cyabazwa mbere na mbere ababyeyi. Nkeka ko nabo utejeje ntahahe aburara. Deregiteri se abagaburire iki? Hari manu se? Gitifu nawe arasetsa ngo nta wagombye kubwirirwa, nabapfunyikire ku mpamba ya kiyobozi. Cyokora ubuyobozi bw’ishuri burarengana nta wutanga icyo adafite

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock