Kayonza: Ubusambanyi i Kabarondo buravugwa mu bagabo n’abagore bubatse – UMUSEKE

Kayonza: Ubusambanyi i Kabarondo buravugwa mu bagabo n’abagore bubatse

Mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza haravugwa ikibazo cy’uburaya mu bantu bafite ingo, iki kibazo kikaba gihangayikishije abatuye hano kuko byongera ibibazo hagati y’abashakanye n’amakimbirane mu ngo.

Mu karere ka Kayonza ni aho harimo akamenyetso

Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bwari busanzwe buzi ubusambanyi mu rubyiruko ariko ubwo bigeze no mu bashakanye ngo cyaba ari ikibazo gikomeye kidakwiye kuranga abaturage ba Kabarondo.

Bamwe mu baturage twasanze bashungereye ahari hafatiwe umugabo ufite umugore asambana n’umugore ufite umugabo mu nzu itaruzura neza, bemeza ko mu minsi itatu ishize mu gace ka Cyinzovu naho hafashwe abandi bubatse ingo basambanira mu cyokezo cy’inyama.

Abaha i Kabarondo bemeza ko gucana inyuma kw’abashakanye bigenda bifata intera.

Umwe mu baturage witwa Mutamuriza agira ati “Abagore baribambaza rwose ku bagabo, ntacyatuma rero abagabo badatekereza ku bagore kuko nibo babibambaho, nari hanze ndimo guponda sima tugiye kumva twumva mu nzu rwahanye inkoyoyo!”

Uwitwa Ntihabose Deo na we agira ati “No mu Bukeri ejo bundi hari umugore wafashe umugabo we asambana n’undi mugore, umugabo ariruka mu muhanda ipantaro arayita umugore we arayitoragura agenda amwirukankana.”

Muhinkindi Marie Chantal umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kabarondo wavuze mu izina ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, avuga ko iki kibazo bari bakizi mu bato ariko ashimangira ko ngo kuba byatangiye gukorwa mu ruhame bishobora gutuma hafatwa izindi ngamba.

Abaturage bemeza ko ibi hari igihe bigira ingaruka ku bana babyarwa na bene aba babyeyi ubundi kandi ubu busambanyi bugateza amakimbirane mu ngo

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harerimana Jean Damascene, na we asanga iki ari ikibazo.

Ati “Uretse no kuba byakwangiza imibereho myiza y’abaturage nta nubwo ari indangagaciro nyarwanda kuko bishobora no guteza amakimbirane mu miryango.”

Uyu muyobozi yanongeyeho ko ababifite mu nshingano bazaganiriza abaturage ba Kabarondo bakareka ibikorwa by’ubusambanyi bitera gucana inyuma mu bashakanye.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. hundreds step back

    06/09/2017 at 11:43 am

    Umuseke ubusanzwe mwandika inkuru zikwiriye kujya mubinyamakuru rwose,ariko ubu musigaye mwarabicuritse pe,mureka izifite umumaro,mukandika izidafite umumaro.
    nonese bavandimwe ubundi ubusambanyi suko bukorwa?nonese ababukora nubundi sabo?nonese haraho butaba?haraho se buzahagarara cg bwahagaze?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock