Kayonza/Kabarondo: Amatara yo ku muhanda ntiyaka bigaha icyuho abajura – UMUSEKE

Kayonza/Kabarondo: Amatara yo ku muhanda ntiyaka bigaha icyuho abajura

Abaturage batuye ahitwa Rwakigeri mu murenge wa Kabarondo ho mu karere ka Kayonza baravuga ko bafite ikibazo cy’umutekano muke uterwa no kuba nta matara yo ku muhanda bafite, bamwe mu nsoresore bitwikira ijoro bagatega abantu bakabambura.

Aya matara yo ku muhanda yahoze yaka ariko hashize imyaka itatu ataka

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kabarondo bwabwiye Umuseke ko bwari bumaze iminsi buhanganye n’aya mabandi atega abantu nijoro ariko ngo ntibari bazi ko biterwa no kuba nta matara ari ku muhanda.

Ni ahitwa Rwakigeri ku muhanda munini wa kaburimbo uva i Kayonza werekaza mu karere ka Ngoma na Kirehe.

Aha ni hafi y’urugabano neza neza rw’akarere ka Ngoma na Kayonza mu gace kitwa Rwakigeri umurenge wa Kabarondo, abaturage baho bagezwe habi n’agatsiko k’amabandi yitwikira ijoro agatega abaturage mu gihe batashye akabambura ibyo bafite.

Abanyonzi, abagenda n’amaguru n’abamotari bemeza ko kuhatambuka mu masaha ya nijoro ari ukwihara.

Ikibazo nyamukuru bagishinja Leta yazanye amatara ku muhanda ariko akaba yaratse icyumweru kimwe gusa ahita azima none imyaka ibaye itatu.

Rurangwa Zakariya umwe mu bo twaganiriye ati “Ikibazo kirahari kubera ko umuntu ashobora kwihisha mu mwijima akaba yahubikirira umuntu cyane cyane abagenda n’amaguru n’abanyonzi.”

Uwera Clarisse na we ati “Guhera saa 19h00 hano haba hari agatsiko k’abasore bambura abantu mu ijoro, uramutse uhaciye ufite telephone barayikwaka. Tuba dufite ubwoba ko bazanahicira umutu.”

Aba baturage ba Rwakigeri nabandi bakoresha uyu muhanda nugari wa Kaburimbo, muri rusange barifuza ko aya matara yo ku muhanda azwi nka Eclairage Publique yasanwa akongera kwaka.

Hari bamwe bakeka ko yakubiswe n’inkuba agashya nyuma hakabaho uburangare ntiyongera gusanwa.

Tumayine Deo agira ati “Yigeze kwaka ndetse hari n’itara rimwe riba ritera kinyoteri ni icyerekana ko yahoze yaka. Turasaba Leta ko yadufasha aya matara akongera kwaka kuko hano haragendwa cyane kugeza bukeye abantu baba bagenda.”

Aba baturage bavuga ko abatega abantu nijoro bazwi ndetse ngo hari n’irigara birirwa bicayeho bakina “Akazungu narara”.

Dusingizumukiza Alfred umuyobozi w’umurenge wa Kabarondo avuga ko bari basanzwe bazi ikibazo cy’aya mabandi yirirwa akina Kazungu narara, ngo banatangiye kuyarwanya ariko ntibari bazi ko biterwa no kuba amatara yarapfuye.

Ati “Icyo kibazo cy’abo bahemukira abaturage turakizi, umunsi ku munsi bakina ‘Muzungu narara’ tuba turimo kubakurikirana, abafashwe bakabihanirwa ariko niba bituruka kuri icyo kibazo kijyanye n’amashanyarazi tugiye gukorana n’Akarere yongere akore.”

Uyu muyobozi avuga ko ayo matara atazaka ejo cyangwa ejo bundi ariko ngo abaturage bagire ikizere.

Tumayine Deo umunyonzi muri Kabarondo avuga ko amabandi ajya abategera hano Rwakigeri akabambura amagare

Dusingizumukiza Alfred uyobora uyu murenge wa Kabarondo avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo amatara yongere yake

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. Zubeda

    08/08/2017 at 5:36 pm

    Ubwo twatoye neza agiye kwaka. Umurabyo uratinda.

  2. Mikeno

    09/08/2017 at 7:28 am

    Tegereza nibataratse mbereyamatora ubwonugutegerza manda itaha.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock