Kenya: Abanyeshuri barindwi bahiriye mu nzu baryamye barapfa – UMUSEKE

Kenya: Abanyeshuri barindwi bahiriye mu nzu baryamye barapfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abakobwa barindwi b’abanyeshuri bahiriye mu nzu bararamo bahita bitaba Imana abandi barenga icumi bajyanwa mu bitaro. Reuters ivuga ko abajyanywe mu bitaro bamerewe nabi kubera umuriro mwinshi wabatwitse ndetse n’imyanya y’ubuhumekero yangiritse kubera umwotsi.

Kugeza ubu icyateye iriya nkongi mu kigo kitwa Moi Girls School ntikiramenyekana.

Minisitiri w’uburezi Fred Matiangi yabwiye abanyamakuruko kiriya kigo  gifunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye iriya nkongi.

Moi Girls Schools ni ikigo cy’amashuri gicumbikira abana batari munsi ya 1,200 kandi ngo ni kimwe mu bigo bitanu by’amashuri yisumbuye bifite abana benshi batsinda kurusha ibindi muri Kenya.

Inkongi z’imiriro zikunze kuvugwa mu bigo by’amashuri ya Kenya. Muri 2001, abanyeshuri b’abahangu 58 bigaga mu kigo Kyanguli Secondary School bahitanywe n’umuriro.

Muri  2012, abanyeshuri umunani wo mu kiri ahitwa Homa Baymu Burengerazuba bwa Kenya bishwe n’umuriro wabasanze barwanye mu nzu bararamo.

Muri Gicurasi, 2017 inzu ndende yarasenyutse ihitana abantu barenga 50 muri Nairobi.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock